Musanze: Bakoranye amasezerano n’akarere yo gukura imyanda mu mujyi bagaragara mu bikorwa byo kuyinyagiza mu mujyi
Kimwe n’indi mijyi minini yo mu gihugu cyacu, mu mujyi wa Musanze hashyizweho uburyo bwo kuvana imyanda muri uyu mujyi bikajyanwa mu Kimpoteri cyabugenewe kiri hirya y’umujyi! Iki gikorwa kikaba cyarahawe rwiyemezamirimo wagiranye amasezerano n’akarere, umusanzu utangwa n’abayorerwa imyanda akaba ariyo ahemba uyu rwiyemezamirimo.
Hagati aho, kuri ubu muri iki gikorwa cy’iivanwa ry’iyi myanda muri uyu mujyi bikomeje gutera ibibazo kuko uyu rwiyemezamirimo wahawe akazi ko gukusanya iyi myanda no kuyivanamo akomeje kwigaragaza intege nke muri iki gikorwa, imyanda ikaba idakurwamo mu mujyi ku buryo buboneye.
Imodoka imwe ihora mu igaraji ntituma imyanda ikurwa mu mujyi ku gihe
Incuro nyinshi umunyamakuru wa Virunga Today, mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Musanze harimo Yaounde no mu kizungu, yagiye yibonera imyanda yararanye, ikamara hafi amasaha 24 itarakurwa muri turiya duce.
Irarana ry’iyi myanda isanzwe irimo n’imyanda yiganjemo ibisigazwa by’ibiribwa, kenshi iba ifite umunuko wo mu kigero cyo hejuru, ituma inyamaswa zirimo imbwa, zihengera igihe cy’ijoro, zikayinyanyagiza hino no hino aho iba yarunzwe zishakamo icyo kurya. Iki akaba ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturiye turiya duce, dore ko uretse n’iki kibazo kivuka mu gihe cy’ijoro, no mu gihe cy’amanywa, muri iyi myanda hagararamo abana cyangwa abandi bantu usanga bashakisha muri iyu mwanda ibikoresho binyuranye birimo amacupa ya plastike aba yatoraguwe hirya no hino mu mago. Muri make, imikorere y’uyu rwiyemezamirimo yatumye habaho ibimpoteri bito by’agateganyo muri izi karitsiye, ibishobora gukururiara abahatuye indwara zirimo iz’ubuhumekero cyangwa iziterwa n’umwanda.
Ni mpamvu ki akarere gahitamo guha akazi ko gutwara imyanda, rwiyemezamirimo udafite imodoka nzima, igihe kinini iyi modoka ikaba ikimara mu igaraji.
Iki ni ikibazo Virunga Today yakomeje kubaza ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buri gihe bukizeza gukurikirana iki kibazo ariko bikarangira nta gikozwe, imyanda igakomeza gukusanywa no kwegerezwa ahatuye abaturage ari nako ikomeza kunyayagizwa hafi yaho yarunzwe mu gihe kirenze umunsi.
Virunga Today ikaba yaribazaga ukuntu akarere gahitamo guha akazi gasaba ibikoresho birimo imodoka nzima kuri rwiyemezamirimo upfundikanya, udafite ubushobozi buhagije.
Koko rero, biravugwa ko mu gikorwa cyo gukura imyanda mu mujyi wa Musaze, uyu rwiyemezamirimo ngo yaba yifashisha imodoka imwe kandi nayo ishaje ihora mu igaraji kandi buri munsi muri uyu mujyi utuwe n’abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu hagomba gukurwamo amatoni n’amatoni y’imyanda. Ibi rero ngo ni byo bituma imyanda kenshi irarana, ibyongera ibyago byo gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage batuye aharunzwe iyi myanda.
Tubabwire ko kuri ubu mu karere ka Musanze harimo kubakwa uruganda ruzajya rukusanyirizwamo imyanda rukanayitunganya, uru ruganda rukazatwara akayabo ka miliyari 4 y’amafranga y’amanyarwanda , bivuze ko n’ibikorwa byo gukusanya no gutwara iyi myanda mu mujyi wa Musanze igomba kunozwa kugira ngo byorohereze imikorere y’uru ruganda ari nako hakemurwa burundu ibibazo by’isuku n’isukura bikirangwa muri uyu mujyi w’ubukerarugendo wa Musanze.
Imyanda ntikurirwa mu mjyi ku gihe, ibituma ibirimo imbwa ziyinyanyagiza hirya no hino, ibishobora gukururira indwara zinyuranye abatuye karitsiye
RURA isaba ko uwifuza gukora akazi ko gutwara imyanda muri umwe mu miremge y’umujyi wa Musanze (Muhoza, Cyuve, Musanze) , yaba afite nibura imodoka imwe nzima itwara nibura toni eshanu, bivuze ko mumujyi wa Musanze hakanewe nibura bene izi modoka eshatu.
AMABWIRIZA_AGENGA_UMURIMO_WO_GUKUSANYA_NO_GUTWARA_IMYANDA_Y_IBISHINGWE_MU_RWANDA