Politike

Musanze: Barasaba Umuyobozi mushya wa Radiyo Musanze gukora amavugurura yimbitse kuri iyi Radiyo

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 05/11/2024 niho hamenyekanye inkuru y’impinduka zabaye mu buyobozi bwa RBA, abagera kuri 12 bari basanzwe bayobora amashami muri iki kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru  bakaba barirukanywe burundu muri iki kigo bari babereye abakozi bagengwa na stati.

Muri aba birukanywe harimo Sada Hakizimana wayoboraga Radiyo Musanze, wari umaze igihe kirenga imyaka ine ayobora iyi Radiyo yahoze yitwa Radiyo y’abaturage ya Musanze, uyu akaba yarakorewe mu ngata na Kamili Athanase wari usanzwe ari umukozi  Radiyo Rwanda ku cyicaro gikuru i Kigali.

Hari abamaze guta mu gutwi iyi nkuru, maze babwira Virunga Today ko iki ari igihe ku muyobozi mushya w’iyi Radiyo ngo avugurure imwe mu mikorere y’iyi radiyo hagamijwe kunoza uruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage no gushakira umuti ibibazo byugarije abaturage biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba aribyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Radiyo Musanze, Radiyo y’aba stajiyeri

Abakunze gukurikirana ibiganiro bya Radiyo Musanze mu bihe byo hambere bakaba bakinabikurikirana mu minsi ya none, bakubwira ko hari itandukaniro rikomeye ku biganiro byategurwaga icyo gihe n’ibitegurwa none harimo n’amakuru.

Koko rero, byari bizwi ko,  abanyamakuru barimo abitwa ba Jado Fils n’Uwimana Emmanuel, aba bakaba basanzwe bazwi kuba abakozi ba RBA bagengwa na Stati, aribo bahabwaga gutegura ibiganiro bikomeye birimo n’amakuru, abasigaye barimo icyo gihe abitwa ba Setora na ba Bizimungu bagahabwa  gushyushya urugamba kuri Radiyo cyangwa gukora ibindi biganiro byoroheje.

Mu myaka ya vuba rero,  kuri iyi radiyo, hatangiye kugaragara abanyamakuru, basanzwe bafite contrat z’igihe gito, abandi ari aba stagiaire, bahabwa kuyobora ibiganiro bikomeye harimo n’amakuru, amwe muri aya makuru ndetse agahitishwa kuri Radiyo y’igihugu i Kigali.

Nubwo hari bamwe muri aba banyamakuru bakorera kuri kontaro bagiye bigaragaza mu gutegura neza ibiganiro, ikinyuranyo nticyabuze kwigaragaza hagati y’ibihe byombi kuko hari benshi muri aba banyamakuru  bagaragaje ubunyamwuga buke bitewe n’ubunararibonye budahagije muri aka kazi.

Nk’uko twabibwiwe na  bamwe mu bakurikirana ibiganiro binyuranye kuri iyi  Radiyo, ngo ibiganiro bitegurwa n’aba banyamakuru usanga byiganjemo amarangamutima , ubusesenguzi bakora ku bibazo biba byakomojweho bukaba buba ari nkene cyangwa buri mu kigero cyo hasi, ndetse n’ ubuhamya, inyigisho zitangwa muri ibi biganiro bikaba nta reme na mba biba byifitiye.

Abaganiriye na Virunga Today bayibwiye ko bigera naho, bamwe muri aba banyamakuru bitwara nk’abakora iyogezabutumwa, bagatanga inyigisho z’iyobokamana kuri iyi Radiyo ya Leta bizwi ko itagendera ku madini ( laic). Abandi nabo mu biganiro byabo bakoresha amagambo ataboneka mu nkoranya y’ikinyarwanda, urugero akaba ari amagambo cyangwa inyito zikoreshwa n’umwe mu bategura ikiganiro cy’imikino kuri iyi Radiyo.

Hari n’abandi baturage babwiye Virunga Today, ko babona abanyamakuru b’iki gitangazamakuru barenza uruho rw’amazi ku bibazo byugarije abatuye ifasi ikoreramo, ingero batanze zikaba zirimo ikibazo cyakomeje kuvugwa mu bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, ikibazo cy’abakuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga cyangwa ikibazo cya servise mbi zikomeje guhabwa abaturage kugeza naho abaturage basaba kwishyura servise batahawe nk’uko Virunga Today yabigaragaje mu nkuru zayo.

Iri ceceka ry’aba banyamakuru kuri ibi bibazo, hari ababona rihatse ikintu, abanyamakuru ku nyungu zabo cyngwa k’ukudashaka kwiteranya na ba Boss,bagahitamo kwicecekera nyamara baba bazi neza ko iyi Radiyo y’igihugu ariyo yumvwa n’abantu benshi.

Hari n’abakemanga kandi ibisigaye bihanze kuri iyi radio aho bamwe muri aba banyamakuru bahitamo kurata bamwe mu bayobozi n’abakozi bo mu turere runaka, ibi bikaba byafatwa nka propagande ikorerwa aba bayobozi dore ko n’ibyo baheraho babataka biba ari ibintu bisanzwe bitakagombye gufatwa nk’igitangaza kuko hari n’ahandi aba bayobozi baba barangwa n’intege nke.

Iri shimagiza n’iri yamamaza ry’abayobozi aba banyamakuru bo bemeza ko bakora neza, rikaba rikunze kumvikana mu kiganiro gihitishwa kuri iyi radiyo ku munsi wo kuwa gatanu, ikiganiro bise icyo kunenga no gushima, abanyamakuru bakaba bifashisha aka kanya ko gushima bakagira ibitangaza abarimo abayobozi b’uturere bisanzwe bizwi ko hari ibibazo byoroshye gukemura bo bananiwe gushakira umuti.

Ntibyumvikana rwose gufatira ku manota akarere kagize mu miyoborere myiza, ngo uhite ugira umuyobozi igitangaza kandi bizwi ko hari ibibazo bigikomereye akarere atashoboye guhangana nabyo harimo nk’ikibazo cy’ingwingira ry’abana cyangwa icy’ibiyobyabwenge nka kanayanga.

Ba ambasaderi b’aba propagandiste, bafite ubumenyi buciriritse

Kimwe no ku yandi maradiyo akorera mu gihugu, Radiyo Musanze nayo ifite abo bita ba ambasaderi, bakaba bayifasha kubona amakuru aturuka hirya no hino mu ntara, umurimo bakora nta gihembo bategereje. Akazi gakorwa n’aba bambasaderi akaba ari  ak’ingenzi ariko nanone hari ababona hari ibikwiye gukosorwa kugira ngo uyu murimo wabo unozwe.

Abavuga ibi bahera k’ukuntu uyu murimo wiganjemo abadafite ubumenyi buhagije, benshi bakaba barize amashuri abanza gusa, hakaba nta n’uburyo buzwi bukoreshwa hahitwamo aba bambasaderi, ibituma umusaruro batanga urushaho gukemangwa. Abavuga ibi bakaba babona kuri ubu bambasasderi, nta bitekerezo bifatika batanga kuri Radiyo kandi nyamara birirwa bahamagara ubutitsa bikubira umurongo wa Radiyo.

Kimwe na bagenzi babo kandi b’abanyamakuru, bamwe muri aba bambasaderi basigaye barangwa no gukora propagande z’abayobozi bishoboka ko baba babyumvikanyeho ngo babamamaze , kenshi muri cya  kiganiro gihita kuwa gatanu cyitwa kunenga no gushima bakaba bumvikana bibanda ku gushima abayobozi babo, ku bikorwa byabo bo baba bashina nyamara ubwabyo bitakagombye gufatwa nk’ibitangaza byatuma bamamazwa kuri Radio y’igihugu nk’uko twabivuze hejuru.

Icyo aba baganiriye na Virunga Today bifuza ku muyobozi mushya rero, nuko yakora amavugurura mu biganiro bitegurwa n’iyi Radiyo, hagahitwamo ibiganiro bishyira imbere iterambere ry’abaturage n’ibijyanye n’imibereho myiza yabo, aho guta igihe ku biganiro byafatwa ku ryongora cyangwa ibyafatwa isura y’urwenya no kwikinira icyakomeza gutuma abaturage benshi bahitamo kudakurikira iyi radio , bakihitiramo ibiganiro by’ayandi maradiyo aba akorera iyo za Kigali.

Umunyamakuru Jado Fils mu bamaze igihe kuri Radiyo Musanze, nta cyumvikana cyane mu biganiro byo kuri iyi Radiyo

Uwayo Divin yakoze igihe kirekire nk’umunyakiraka kuri Radiyo Musanze, yagiye ashimwa imikorere none ubu yageze ku rwego rwo kuyobora  Radiyo zose za RBA

Kamili Athanase, Umuyobozi mushya wa Radiyo Musanze,  yasabwe n’abagenerwa bikorwa kuzana impinduka zifatika mu mikorere ya Radiyo yabo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *