Politike

Musanze: Bashituwe n’ibiciro byiza ku isoko ry’ibijumba, babihinga ku bwinshi birangira baguye mu gihombo

Itegeko ry’ingano y’ibyoherezwa ku isoko n’umubare w’abaguzi ku isoko ( loi d’offre et de la demande), ni itegeko kimenyabose kandi twibonera ku buryo bworoshye mu buzima bwacu bwa  buri munsi duhereye ku bibera mu masoko abera hirya no hino dukunze kurema.
Iri tegeko ryemeza ko igihe habayeho ubwiyongere mu bwinshi bw’icyoherejwe ku isoko (offre)  kurusha ubwiyongere mu bwinshi kw’abaguzi bacyo (demande), igiciro cy’icyo gicuruzwa kiragabanuka, ibi bigaca intege abarimo abahinzi baba bahagurukiye  kwongera umusaruro w’iki gihingwa cyoherejwe ku isoko.

Ibi bikavuga nanone ko iyo ibicuruzwa bibaye bike ku isoko, ibiciro biba byiza ku isoko maze abahinzi bakaboneraho kugira umuhati wo kubyongera mu bwinshi ku isoko.

Ibi nibyo bituma, igiciro cy’umusaruro w’igihingwa runaka ku masoko, kigenda gihinduka mu bihe bitandukanye by’umwaka, ukurikije ko ari ku mwero cga mu bindi bihe by’igihingwa runaka kiba kiri mu mu murima.
Ni ibintu byumvikana ko isarura ry’ibigori, igihe nanone umusaruro wabyo wabaye mwiza mu gihugu hose, rijyana n’igabanuka ry’igiciro cyabyo ku isoko kabone nubwo kenshi leta iba yashyizeho ingamba zikumira iri gabanuka.

Mu gihe kitarengeje umwaka igiciro cy’ibijumba cyavuye ku mafranga magana ane none ubu kiri munsi y’amafranga ijana mu mujyi wa Musanze.

Ibi twavuze hejuru, byabaye ku bahinzi b’ibijumba baboneka hirya no hino mu midugudu ikikije umujyi wa Musanze. Koko rero iki giciro cy’iki gihingwa cyaraguye cyane muri aya mezi ku buryo ikilo ku bijumba cyari amafranga magane ane  mu ntangiro z’umwaka, ubu kiri munsi i y’ijana ku masoko ndetse no mu mahahiro anyuranye ari mu mujyi wa Musanze.

Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bahinzi b’ibijumba bakorera ubuhinzi mu kibaya cya Mugara, mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, ngo umwaka wose washyize wa 2023, hagaragaye abaguzi benshi b’ibijumba ku isoko rya Musanze, maze bituma igiciro aba bahinzi bahabwaga gitumbagira kigera ku mafranga magana ane, bagusanze mu murima. Ngo amafranga bahabwaga yari menshi cyane ku buryo no ku tujumba tw’imiziri, abaguzi batatinyaga kurambura izi noti. Ibi bijumba ngo byagurwaga n’abari basanzwe babagurira bo mu mujyi wa Musanze ariko hiyongeraho n’abaturuka mu karere ka Rubavu ndetse na Burera.

Ibi ngo byatumye, mu gihembwe cy’ubuhinzi cyakurikiyeho abahinzi benshi baritabiriye guhinga ibijumba k’uburyo abari basanzwe  bahinga ibishyimbo, ibigori se, benshi barahisemo kwihingira ibijumba cyane ko mu busanzwe, ubuhinzi bw’ibijumba budakenera imirimo myinshi yo kwita kuri iki gihingwa ntikinakenere inyongera musaruro. Icyokora ubwinshi bw’abitabiriye guhinga iki gihingwa byatumye ikiguzi cy’imigozi ikoreshwa mu buhinzi bw’ibijumba ( bourgeon) gitumbagira kandi ubundi yarabonekaga kuri make cyangwa ku buntu.

Iki gihembwe cy’ihinga rero ngo cyagenze neza ku bahinzi b’ibijumba kuko habonetsemo imvura n’imico ihagije ku buryo umusaruro kuri ubu umeze neza.
Gusa ngo ikibazo gikomeye batangiye guhura nacyo kuva batangira isarura no kugeza uyu  musaruro wabo ku masoko anyuranye yo mu mujyi wa Musanze, ni igabanuka rikabije ry’igiciro ku kilo cy’ibinumba bahabwa, ahenshi bakaba badashobora guhabwa n’agera ku ijana kandi baba babibagemuriye ku isoko.

Umwe mubo ikinyamakuru Virunga cyasanze asarura ibijumba ku buryo bugoranye muri cya kibaya cya Mugara, yakibwiye ko barangije guhomba kubera ibiciro by’ibinumba byaguye ku buryo bukabije ku masoko y’i Musanze, bakaba batiteguye kongera kwitabira ubuhinzi bw’iki gihingwa.
Yagize ati: “Ibiciro by’ibijumba byabonetse kuri iri soko rya Musanze umwaka ushyize ndetso no muntangiriro z’uyu  byaradushituye twitabira ubuhinzi bwabyo ku bwinshi, tunakoresha amafranga menshi dushaka imigozi, none dore tuguye mu gihombo, n’ijana ntaryo barimo kuduha”.
Yongeyeho nibikomeza bityo, we  ari buhitemo guha ibyo bijumba n’imigozi yabyo ingurube yoroye aho gukomeza kuruha abisarura muri iki gihe cy’izuba, yarangiza agahabwa, ku isoko, amafranga y’intica ntikize.

Ibyabaye ku bahinzi b’ibijumba bo muri Musanze, bishobora no kuzaba ku bahinzi b’ibitunguru b’Inyagahinga/Burera.

Nyagahinga ni centre ikaba n’izina ry’akagari gaherereye mu murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera. Iyi Nyagahinga izwiho cyane  mu buhinzi  bw’ibirayi no kugira imbuto nibura nziza zikoreshwa mu buhinzi bwabyo hirya no hino mu gihugu cyacu.
Mu gihe kitarenze umwaka ariko, ibi birayi benshi bahisemo kubisimbuza ubuhinzi bw’ibitunguru kubera imari ishyushye, ishyushye cyane babonye mu buhinzi bw’ibyo bitunguru.
Umuturage witwa Sebasore ukorera ubuhinzi muri kariya kagari yabwiye Virunga Today, ko nta kuntu yakongera guhinga ibirayi niba ibitunguru bikomeje kugira isoko ryiza bene kariya kageni.
Yagize ati: Ni nkaho twiboneye ikinombe cya zahabu hano kuko ikilo kimwe twagiye tukigurirwa ku mafranga 1200 y’ urwanda, ku buryo nk’uyu murima wose, utagera no kuri Are 50 ( 500m2), bancashuye miliyoni 15 z’amanyarwanda”.

Uyu yongeyeho ko amafranga bahawe ari menshi cyane, ku buryo ayo bagiye bahabwa ku musaruro w’igihembwe kimwe, agiye kungana n’igiciro cyo kugurisha burundu ubu butaka yari yahinzeho ibi bitunguru.

Ibi nibyo byatumye muri iyi minsi y’impeshyi benshi barahisemo kwitegura igihembwe gitaha cy’ubuhinzi, bategura ingemwe ku bwinshi z’ibitunguru bizahingwa imvura igitonyanze, bikaba byitezwe ko abarenga 50% muri kariya gace bazahitamo gusimbuza ibirayi ubutunguru, nubwo mu rwego rwo gusimburanya imyaka hari abahisemo kubanza gutera ibirayi, byavamo nko mu kwezi kwa 12 bakazahita batera ibitunguru.

Ibi bitunguru byazamuye aba baturage cyane, kuko uretse n’aba bahinzi bahabwa agatubutse, abategura ingemwe nabo babyungukiramo kuko akagemwe kamwe k’ubutunguru bakagurisha amafranga 50, ndetse n’abakomisiyoneri bakaba barahawe rugari, bakaba bahabwa za milyoni igihe habonetse umukiriya.

Impungenge imwe aba bahinzi bakomeje kugira ni iyo kumenya niba iri soko ryabonetse ku buryo butunguranye umwaka ushyize, rizongera kuboneka uyu mwaka ubwo bazaba bongeye gusarura. Uyu muhinzi twavuze haruguru ku kibazo cy’iri soko, yagize ati: ” Ni nk’aho ari Imana izabituberamo kuko aba bakiriya bacu ntituzi iyo baturuka, batubwira ko bava iyo za Kenya, ariko tukibazaa iwabo ho, nta mirima bagira yo guhingamo ibi bitunguru, aho kujya kubishaka ikantarange, bakaduha akayabo kangana garya”

Yongeyeho ko mu minsi ya nyuma basarura mu gihembwe gishyize, isoko ry’ibi bitunguru ryatangiye kugabanya umurego, ko ariko uko biri kose, nubwo risa naho igiciro cyagabanutse, guhinga ibitunguru nta mahuriro  no guhinga ibirayi ugereranije inyungu zivamo.

Ikinyamakuru Virunga Today, kibona ministeri y’ubucuruzi yakagombye gukora inshingano zayo, maze igaha amakuru ahagije abahinzi cyane cyane ababa bafite amasoko y’ibihingwa nk’ibitunguru hanze y’igihugu. Ikindi kandi  iyi minustere,  igihe habaye umusaruro mwinshi w’igihingwa mu gihugu, igafatanya n’izindi nzego kugira ngo uyu musaruro ubonerwe isoko, aho kugira ngo ubu bwinshi bube intandaro y’ugucika intege ku bahinzi baba bitabiriye iki gihingwa bizera kuzabona inyungu ishimishije.

 

Iyo umusaruro ubaye mwinshi ibiciro biragabanuka, waba muke, ibijumba bigakosha

 

Kongerera agaciro igihingwa cy’ibijumba mu byatuma hatabaho ihindagurika rikabije ku biciro by’ibijumba
Abahinzi b’ibitunguru i Nyagahinga, barabyinira ku rukoma kubera iritubutse bakesha ibiciro byiza by’iki gihingwa ku isoko ryo mu karere

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *