Musanze: Batandatu ba mbere mu banyamakuru bakunzwe i Musanze
Abanyamusanze bari mu banyarwanda bakunze gukurikira ibiganiro bitegurwa n’amaradiyo ndetse n’ibindi bitangazamakuru binyuranye bakabitangamo ibitekerezo. Uwitwa Bireme Siradji wiyita umukambwe Siradji, azwi mu gihugu cyose mu bantu bakunze kumva Radio zinyuranye ari nako bazitangaho ibitekerezo, akaba ari umunya Byangabo. Virunga Today muri gahunda yayo y’ibyegeranyo, yakoze urutonde rw’abanyamakuru 6 beza bakunzwe i Musanze.
1. Bisangwa Nganji Benjamin, KT Radio
Uyu ni umunyamakuru wa Kt Radio, ukora ikiganiro “Impamba y’umunsi”. Benjamin akundirwa uko ategura ikiganiro kigaruka ku byasohotse mu binyamakuru,
amakuru agenda anyuzwamo uturirimbo two hambere we yita umuzi w’umuziki nyarwanda. Aba bahanzi bo hambere Kandi yabageneye umwanya wihariye mu kiganiro gisimburana n’impamba y’umunsi. Uturingushyo n’utundi tugambo two kuryoshya akoresha muri iki kiganiro, biri mu byamukururiye abakunzi benshi mu karere ka Musanze.
2. Ismael Mwanafunzi, RBA
Uyu abanyamusanze ndetse n’abandi banyarwanda bamukundira ubuhanga ategurana ikiganiro “Wari Uzi ko”, ikiganiro cyahinduye isura kuva yatangira kugitegura. Amakuru atanga muri iki kiganiro aba acukumbuye kandi abakurikira iki kiganiro banyurwa n’ubumenyi bakuramo! Mwanafunzi kandi anavuga amakuru mu kinyarwanda, nk’uko abigenza muri Wari Uzi ko, n’amakuru ye, aba akoze neza, yujuje ibyangombwa byose ngo aryohere abayumva.
3. Padiri Valens Twagiramungu, Radio Maria Rwanda
Uyu mupadiri amaze imyaka irenga 10 akora ikiganiro “Umutagatifu w’umunsi”. Inkuru atanga ku batagatifu aba yahisemo kuvugaho, biryohera abakristu bikanabubaka mu bukristu bwabo. Imvugo akoresha arangiza iki kiganiro kenshi iba igiizwe n’isengesho, birushaho gushimisha abamutega matwi.
4. Setora Janvier
Setora ni umunyamakuru wakunze guhindura abakoresha, ariko akaba yaramenyekanye cyane igihe yakoraga kuri RC Musanze. Nubwo uruhare rwa Setora mu itangazamakuru rutavugwaho rumwe na bamwe mu batuye Musanze, Setora yakomeje kuba ku mutima wa benshi mubaturiye intara y’Amajyaruguru, ku buryo ahenshi muri iyi ntara, iyo ugezeyo ufite camera cga microphone, babanza kukubaza niba uri Setora.
5. Ally Muhirwa, Radio Musanze
Uyu munyamakuru wo kuri Radio Musanze, abamubitiyemo Virunga Today, bayibwiye ko ari umunyamakuru utajya ica iruhande, ko avugisha ukuri mu biganiro bye byose, ku buryo iyo bibaye na ngombw,a acyaha na bagenzi be baba bari hamwe mu kiganiro, iyo bashatse gushyigikira amafuti.
6. Uwera Asila, Energy Radio
Uwera Asila yashyizwe kuri uru rutonde kubera ukuntu yakirana urugwiro, abamukurikira baba bamuha ibitekerezo mu biganiro bitandukanye akora kuri Radio Energy. Uru rukundo barumugaragariza igihe barangiza ubutumwa bwabo, basubiramo izina rye, bati :” Turi kumwe Asila we, ni ibyo nabonye ku isoko Asila we”. Ijwi ryiza ry’uyu mukobwa rishobora kuba riri mubituma yigwizaho abakunzi.
Umwanditsi: MUSEMMA