Politike

MUSANZE: BATATU BA MBERE MU KWIGARURIRA IMITIMA Y’ABANYAMUSANZE

Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje gushyira ahagaragara ibyavuye mu maperereza gikora mu bice binyuranye by’ubuzima bw’abanyamusanze! Nyuma yo kugaragaza icumi b’intyoza mu gutanga service nziza, ndetse no gutangaza Korali 3 zishimirwa kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri, none twahisemo kubagaragariza 3 bari imbere mu kwishimirwa n’abanyamusanze.

1. Padiri Nshimiyimana Evariste

Uyu ni Padiri ushinzwe imihango n’ibirori ( ceremonial) byo kwa Mgr kuri Eveche ya Ruhengeri. Padiri yaje ku mwanya wa mbere kubera ukuntu yishimirwa mu rwego rwo hejuru n’abakristu bo muri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri. Abakristu bamushimira cyane ku nyigisho nziza atanga yifashishije igitabo gitagatifu akazihuza n’ubuzima bwa gikristu bw’abo aba aha ubutumwa. Uyu akunze gusabana n’abakristu ku buryo kenshi ava kuri Altari agasanga abakristu aho bicaye, agatanga inyigisho zivanzemo n’indirimbo zisanisha n’izo nyigisho. Ni umuhanga cyane muri Bibiliya kuko verset nyinshi yifashisha aba azizi mu mutwe Kandi ntibimusaba kwitwaza impapuro (inkota) iyo yigisha!  Padiri Evariste arakunzwe cyane ku buryo benshi mu Bakristu bahorana impungenge ko ashobora kuzoherezwa kwiga, ntagaruke nk’uko byagendekeye abamubanjirije bari bakunzwe mu rugero rwe nka Padiri Claude Mbonimpan n’undi witwaga Philbert

2. Guverneri Dr Mugabowagahunde Maurice

Uyu Guverneri yaje ku mwanya wa 2 kubera ko mu miyoborere ye hari byinshi yahinduye ugereranije n’uwo yasimbuye Madame Nyirarugero. Umunyamakuru wa Virunga Today, akunze kwibonera ubwe imodoka  Ya Guverneri mu gitondo cya kare, bigaragara ko aba yabyutse iya rubika yitabiriye akazi aba agomba gukorera mu bice bya kure y’icumbi rye riri I Musanze. Hari n’abaturage banyuranye baganiriye na Virunga Today bayiha ubuhamya k’ukuntu Guverneri yabafashije, ibibazo byabo bikabonerwa umuti ukwiye. Guverneri kandi igikundiro cye cyiyongera muri uyu mujyi kubera ko azwi nka kavukire muri uyu mujyi, imiryango yabo ikaba izwi kuba muyahanze uyu mujyi wa Musanze. Abaganiriye na Virunga Today barimo abasaza bakaba bemeza ko ari umwana wo mu rugo aka bya bindi bya Yezu n’ab’i Nazareti.

3. Tuyishimire Placide

T

Uyu ni umushoramari, nyiri Company yitwa CETRAF yamamaye kubera inzoga zinyuranye zikomoka ku bitoki yenga. Uyu ninawe Perezida wa Musanze FC, Ubuyobozi amazeho imyaka irenga 15. Tuyishimire bakunza guha irya kabyinirio rya Trump,  yigaruriye imitima y’abanyamusanze kubera ibikorwa by’ubugiraneza yagiye agaragaramo ukongeraho no kuba yarakomeje kwitangira ikipe Musanze FC y’akarere ka Musanze. Abarimo abakozi be, ababaye abakozi be ndetse n’abaturage banyuranye, bahaye urutonde rurerure rw’abo Trump yagiye afasha mu buryo bunyuranye. Bemeza ko Trump atandukanye cyane na bagenzi be batunze akayabo  I Musanze, bigora kugira Icyo bikura.

Aba baturage ariko nanone bahangayikishijwe ni uko bigaragara ko business ya Trump ifite kuri ubu ibibazo, ibikorwa bya CETRAF kuri ubu bikaba bicumbagira, abakozi benshi bakaba batagikora, ibishobora nanone kubangamira igikorwa bye by’ubugiraneza.

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *