Politike

Musanze: Bategurirwa igitaramo kibinjiza muri Noheli kigakorwa Noheli yararangiye

Buno, imyiteguro yumunsi mukuru wa Noheli irarimbanije ku bakristu, ndetse benshi bakazaba bazatangira kuyinjiramo muri iyi week end igiye kuza. Ni muri urwo rwego ndetse, abarimo Korali de Kigali, bafashe umuco mwiza wo gutegurira abakunzi babo bo mu mujyi wa Kigali, igitaramo cyibinjiza mu munsi mukuru wa Noheli, iki gitaramo akaba gisa naho ari icyo rukumbi iyi Korali itegura mu rwego rw’igihugu, icy’uyu mwaka, kikazaba ku cyumweru kuwa 22/12/2024, muri Bk Arena..

Muri icyo gihe kandi, ubwo Korali de Kigali iba irarikira abatuye Capital y’ U Rwanda igitaramo kibinjiza muri Noheli, Korali Ishema Ryacu ikorera ubutumwa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri nayo iba itegurira abatuye umujyi wa Musanze bene iki gitaramo, igituma iyi Korali iruhasho kwigarurira imitima y’abaturiye umujyi wa Musanze dore ko basanzwe bayigereranya na Korali de Kigali, ukurikije imiririmbire myiza yiganjemo indirimbo bita iz’ibihogere, zitarangwamo amashyi. Gusa kuva  mu myaka ishyize iki gitaramo cyagiye gishyirwa  nyuma gato yo kwizihiza umunsi mukuru wa  Noheli, ni ku bw’ibyo ndetse icy’uyu mwaka cyashyizwe kuwa 29/1/2024.

Gahunda nyinshi ziba ziteganyijwe kuri Paruwase Katedrale zituma igitaramo cyakagombye kwinjiza abakristu mu byishimo bya Noheli, gisoza ibyo byishimo.

Kuba iki gitaramo cya Korali Ishema Ryacu, gishyirwa nyuma ya Noheli, ni ibintu abakunda muzika yo guhimbaza Imana ( gospel)  batishimira kuko babona ko cyakagombye gushyirwa imbere gato y’uyu munsi mukuru bitashoboka wenda kigashyirwa ku munsi wa Noheli nyirizina.
Umwe mu bakristu basengera kuri Paruwase Gatolika avuga kuri iki gitaramo yagize:” Uyu mujyi wa Musanze ni uw’abakristu Gatolika, tukaba tuwizihiza mu rwego rwo hejuru, ndetse benshi uyu munsi bakaba batangira kuwizihiza bitabira igutaramo cya Noheli,  dutegereje ko akana Yezu katuvukira, byaba byiza rero iyi Korali twese dukunda igiye yifatanya natwe muri ibi bihe byo kwinjira ndetse no kwizihiza Noheli, aho kugira ngo ize kudususurutsa, abantu batangiye gusohoka muri Noheli, ndetse n’ibyishimo byayo bigenda bikendera“.

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya impamvu iyi Korali ihitamo iyi mburagihe ngo ibone isusurutse abakunzi bayo, maze umwe mubayobozi b’iyi Koral utarifuje ko izina rye ritangazwa, amubwira ko byose biba byateguwe kugira ngo iki gitaramo kibe gato mbere ya Noheli nk’uko bigenda kuri Korali nyinshi harimo na Korali de Kigali, ariko bikarangira ubuyobozi bwa Paruwase Katedrale bubasabye  ko icyo gitaramo cyakwimurirwa  nyuma ya Noheli kubera gahunda nyinshi zijyanye n’uyu munsi ziba zateguwe kuri Paruwase Katedrale.

Yagize ati:” Ni koko abakunzi bacu bifuje kenshi ko iki gitaramo cyajya gishyirwa mbere gato ya Noheli cyangwa ku munsi Mukuru nyirizina, ibyabafasha kwinjira mu byishimo bya Noheli, gusa buri mwaka tubisaba ubuyobozi bwa Paruwase Katedrale, ariko tugahabwa igisubizo ko bitakorohera ubuyobozi bwa Paruwase gutunganya ibijyanye n’iki gitaramo kubera imihango myinshi irimo Misa zinyuranye ziba zigomba gutangirwamo isakramentu rya Batisimi, igitaramo cya Noheli, Noheli y’abana…., akaba rero nta yandi mahitamo tuba dufite uretse kubahiriza icyifuzo cya Paruwase Katedrale.

Icyokora uyu ntiyashoboye kugaragariza umunyamakuru uruhare Paruwase igira mu mitegurire y’iki gitaramo, dore ko na Salle ikorerwamo icyo gitaramo iba yakodeshejwe na Korali, uruhare rundi rusigaye mu ikorwa ry’iki gitaramo, rukaba rugirwano n’abaririmbyi ubwabyo, baba bakeneye gusa ubwitabire buhagije bw’abakunzi babo kugira ngo iki gitaramo gitungane.

Uretse kandi Korali Ishema Ryacu yihaye gahunda nziza yo kwinjiza abakristu mu byishimo bya Noheli, no mu yandi matorero afite abayoboke mu mujyi wa Musanze harimo ADEPR na EAR, abaririmbyi baba babukereye,bategurira abakristo a ibitaramo byo guhimbaza Imana, ibyishimirwa cyane n’aba bayoboke baba bashimira Imana ku bw’umwana wayo waje mu Isi, akigira umuntu agamije kuducungura.

Korali Ishema Ryacu ni Korali de Kigali ku ba nyamusanze
Christmas Carols Concert ya Korali de Kigali, yinjiza abanyakigali mu byishimo bya Noheli.
Christmas Carols Concert ya Korali Ishema isoza ibyishimo bya Noheli by’abanyamusanze

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *