Musanze-Birira: Urijijo k’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, Mama we yemeza ko yazize igisa na Kolera naho abarimo ubuyobozi bw’ikigo yizeho n’abaturanyi bagakeka ihohoterwa yaba yarakorewe.
Amakuru y’iri shyano ryaguye mu mudugudu wa Gakoro, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi, mu karere ka Musanze, yageze ku kinyamakuru Virunga bitinze, kuko kuri uyu wa mbere taliki ya 24/09/2024 ariho umunyamakuru wa Virunga Today yafashe urugendo agana muri kariya gace, ngo amenye amakuru y’impano ku rupfu rw’umwana wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ya Birira, urupfu rwatunguranye.
Amakuru y’ibanze yari yageze kuri Virunga Today yemezaga ko uyu mwana yashyizemo umwuka, mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu taiki ya 18/9/2024, nyuma yo gukubitwa bikomeye n’umubyeyi we witwa Nyirarukundo, amuziza amafranga 2000 yari yafashe ngo aguremo amakayi, anishyuremo amafranga y’ifunguro ku ishuri. Inkuru nyayo ku byabaye, umunyamakuru wa Virunga Today akaba ayikesha ubuyobozi bw’ikigo cya Birira ndetse n’abaturanyi b’uyu mudame barimo n’umukuru w’umudugudu wa Gakoro.
Ubuyobozi bw’ikigo bwamaganiye kure umubyeyi washatse kuza guhanira umwana ku ishuri ku kibazo cy’amafranga yari yafashe ashaka kugura ibikoresho by’ishuri.
Nk’uko prefet des etudes wa GS birira ahigaga uyu mwana yabitanagrije umunyamakuru, ngo ubwo bari kuri rassemblement, ahagana mu mataliki ya 10/09/2024, hagaragaye umudame waje arakariye umwana we kubera ngo yari yamwibye amafrang ibihumbi bitanu, ashaka ndetse kumukubitira mu maso ya bagenzi be. Umwana we yasobanuriye Prefet ko yafashe amafranga ibihumbi bitanu bya mama we aho yari abitse, agafatamo bibiri byo kugura ibikoresho by’ishuri ko ayandi yagombaga kuyamusubiza.
Ni uko byagenze umubyeyi yashubijwe ibihumbi 3, maze prefet asaba umwana gusubira mu masomo, anihanangiriza uwo mubyeyi bikomeye ko atazongera guhirahira aza ku ishuri kuri bene iki kibazo, kuko ibi bishobora gutuma umwana adakurikira neza amasomo, ndeste akanatakarizwa icyizere muri bagenzi be, bamufata nk’uwamaramaje mu bujura. Ikibazo ngo cyarangiriye aho umubyeyi arataha.
Muntabare, umwana wanjye amaze gushyiramo umwuka, azize uburwayi bwo guhitwa no kuruka bwamufashe muri iri joro.
Aya niyo magambo Nyirarukundo yakoresheje atabaza umuturanyi we, uzwi ku izina rya Gakoro, ahagana mu ma saa cyenda y’ijoro y’italiki ya 18/09/2024, amusaba kuza kumutabara kuko umwana we w’umukobwa yari amaze gushyiramo umwuka nyuma yo gufatwa n’indwara y’ikirutsi no guhitwa. Uyu Gakoro yaratabaye maze asanga uyu mudame yarangije kwambika nyakwigendera yamworoshye n’umwenda. Gakoro yahise nawe ahamagara Mudugudu wahise ahagera, nawe abwirwa icyahitanye uyu mwana, ariko uko ari bombi, ntibagira amatsiko yo kuba basuzuma umubiri w’uyu mwana ngo bagenzure koko niba hari ibimenyetso bigaragara by’iyi ndwara yamuhutiyemo akavamo umwuka. Ikindi kitumvikana ni ukuntu batasabye amakuru y’ibyari bimaze kuba, musaza w’uyu nyakwigendera w’imyaka 17, bari hamwe muri iyi nzu akaba yari azi neza ibyabaye.
Mudugu iyi nkuru ntiyayihereranye yahise ayimenyesha ku kagari, Gitifu w’akagari ka Birira amaze kumva imiterere y’iki kibazo ahita abemerera gushyingura. Ibi nabyo bisa n’ibigaragaza ubushishozi bugerwa ku mashyi bwa Gitifu w’akagari, wagiriye inama ubuyobozi bw’umudugudu kandi yari yahawe amakuru yose ko umunsi ubanziriza iri joro uyu mwana yari mutaraga, ndetse ko niyo ndwara Nyirarukundo yitwazaga isa n’icyorezo itari isanzwe muri aka gace, ibyo byose rero bikaba byaragombaga gutuma Gitifu ahitamo kumenyesha ibyabaye inzego z’umutekano.
Kera kabaye ariko, nk’uko Mudugudu akomeza abivuga, ngo inzego z’umutekano zirimo police zaje kumusaba kuzitaba ngo asobanure ibyabaye muri iryo joro. Mudugudu yarazitabye maze aziha iziha bya bisobanuro. Inzego z’umutekano zamusobanuriye ko hari amakenga ku cyaba cyise uyu mwana , ko rero RIB yahisemo gutabura umurambo, ngo bamenye impamvu nyakuri y’uru rupfu. Niko byagenze kuko ku cyumweru talikiya 23/09/2024, aribwo RIB yaje gutwara umurambo, uza kugarurwa kuri uyu wa mbere uhita wongera gushyingurwa.
Magingo aya rero, ibyabaye muri ririya joro bikomeje kuba urujijo, kuko ibyavuye mu iperereza ryakozwe na RIB ntibarashyirwa ahagaragara, abaturanyi bakaba bakomeje ariko kugaragaza ko badashyira amakenga uyu mugore wakomeje guhamya ko uyu mwana yazize indwara y’impiswi kandi bizwi ko uretse Kolera, nta yindi ndwaray’impiswi yakwihutana umurwayi bene kariya kageni, hakibazwa n’impamvu yahisemo gutabaza byarangiye.
Nyirarukundo umugore ushoboye ariko udashobotse.
Umunyamakuru yashatse kumenya imyitwarire y’uyu mudame bikekwa ko yihekuye, maze ibaza abaturanyi ibisanzwe biranga imyitwarire y’uyu mugore.
Aba bamushubije ko uyu mudame atigeze ashaka kandi ko abana bose batanu afite yababyaranye n’abagabo batanu batandukanye. Kuri ubu abakobwa babiri ngo barashatse ,mu nzu hakaba hari hasigaye abana 3, barimo nyakwigendera, n’abahungu 2 umwe ufite imyaka 17, undi w’imyaka 6. Aba bongeyeho ko uyu mudame asanzwe arangwa no gukunda inzoga no guhora akururana n’abagabo banyuranye, ku buryo adatinya no gutaha mu masaha ya saa munane z’ijoro yibereye mu tubare tw’ahitwa i Kanombe.
Aba bongeyeho ko ariko uyu mudame azwiho no kuba ari umsushabitsi bihebuje, ko n’ibyo kujya mu kabare abikora avuye mu mirimo inyuranye y’ubuhinzi, imwinjiriza agatubutse. Aba baturanyi ba Nyirarukundo, akaba ariho bahereye bemeza ko kubera iyi myitwarire igaragaza uyu mugore nk’ufite amasura 2 ahabanye, ariyo yatumye badatahura ko ashobora kugeza naho yakwihekura.
Abaturanyi ba Nyirarukundo bashyira kandi mu majwi umukozi wa wasac utuye muri kariya gace kuba ariwe wakomeje kuzana ibibazo mu uru rugo ataretse n’urwe, kubera ko uyu mugabo ariwe wari ugezweho mu gucudika n’uyu mugore, n’iri joro biba akaba yari kumwe n’uyu mugore kugeza mu masaha ya saa munane
Icyaha kimuhamye yazahabwa igihano cya burundu
Ku bijyanye n’icyo amategeko ateganya ku bikorwa bibangamira uburengenzira bw’umwana, itegeko 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana , mu mutwe waryo wa IV, ingingo ya 28, bavuga ku bihano bihabwa umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye. Mu gika cyaryo cya nyuma bagira bati: “Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha”. Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.
Tubabwire ko ubwo twakoraga iyi nkuru, hamenyekanye indi nkuru y’incamugongo itiruka mu karere ka Burera, aho mu murenge wa Rugarama, umubyeyi yihekuye, agaca umutwe umwana we w’imyaka 6, aha ho bikaba bikekwa ko uyu mubyeyi yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Itegeko rirengera umwana