Musanze: Bishop yatawe muri yombi, abantu batangarira urwego itangazamakuru ryigenga rigezeho
Muri iki cyumweru inkuru yakomeje kugarukwaho n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, ni iyitabwa muri yombi rya Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda, ibi bikaba byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Bwana Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 21/01/2025.
Uyu muvugizi yemeje ko Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi, ubu akaba afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.
Inkuru ku micungire mibi y’umutungo wa EAR zatangiye kujya ahagaragara ubwo umwaka ushize, abapasiteri babiri bo muri iri torero bahitagamo kwandikira Umuyobozi w’abanglikani mu Rwanda, bamusaba gutabara itorero kubera virus y’ubujura yashoboraga gusenya burundu itorero.
Iby’iri tabwamuriyombi ni nkaho nta bantu ryatunguye kubera ibirego byinshi byakomeje kwisukiranya kuri uyu mushumba, ntanashobore kubihakana mu itangazamakuru.
Ikintu ahubwo gisa n’icyatunguranye ni ukuntu ibitangazamakuru byo mu gihugu nibikorera muri Ntara y’amajyaruguru by’umwihariko byasamiye iyi nkuru hejuru nyamara bitarigeze bihingutsa iby’ubu bujura bwakomeje kuvugwa muri iri torero, umwaka wari hafi kurangira.
Koko rero kuva abapasiteri bavuzwe haruguru bandikira Musenyeri Mbanda Laurent, ibinyamakuru birimo Virunga Today, Rwandayacu na Gasabo, byafashe iya mbere, bitangira gucukumbura iby’ubu bujura byifashishije uburyo bwose bushoboka bwemewe mu itangazamakuru. Uko iminsi yagiye ijya imbere niko n’ibi binyamakuru byakomeje gutahura ibimenyetso binyuranye byatangaga gihamya kuri iyi mikorere irimo gucunga nabi umutungo w’itorero ndetse n’imiyoborere itari myiza yakomeje kurangwa muri iri torero.
Byarangiye rero ku bw’igitutu cy’abaturage bafashijwe n’itangazamakuru hashyizweho komisiyo ishinzwe gucukumbura ibyabaye byose none ku musozo, abakekwa kugira uruhare mu micungire mibi y’uwo mutungo batangiye gukurikiranwa mu butabera.
Umunyamakuru wa Rwandayacu yari azize ukuri kwe kubyaberaga muri EAR Shyira
Kimwe mubitazibagirana muri iyi dosiye ya EAR Shyira, ni ihamagazwa muri RIB ry’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais wa Rwandayacu, wagombaga gusubiza ibibazo by’ubugenzacyaha ku cyaha cyo kwibasira ubuyobozi bwa Diyoseze ya EAR Shyira biganisha ku kubiba amacakubiri muri iri torero. Iki kirego ariko ntaho cyari gishingiye ahubwo bwari uburyo abayobozi ba Diyoseze ya EAR Shyira bari bahisemo bwo kwihimura kuri uyu munyamakuru utarahwemye gushaka no gushyira ahagaragara iby’ubu bujura bwakorerwaga mu itorero.
Ku bw’ubushishozi bw’ubutabera ariko, Protais yaje kurekurwa arataha, nubwo havugwaga ko hari abari barahiriye kumwumvisha, akamara nibura icyumweru mu gihome, bityo akazibukira ibyo kwibasira ubuyobozi bukuru bw’itorero.
Muri make rero, itangazamakuru ryigenga mu ntara y’amajyaruguru ryagize uruhare rukomeye mu gushyira ahagaragara ibyaberaga muri EAr Shyira, ibyabaye intangiriro ryo gushakira umuti iki kibazo cy’ubujura n’imiyoborere mibi yarangaga ubuyobozi bwa Ear Shyira. Muri icyo gihe ariko nanone hakaba hagawa ibindi bitangazamakuru byakomeje kwinumira, bikaruca bikarumira kandi nyamara hari abaturage bashinzwe gukorera ubuvugizi barimo bahohoterwa none bibonye urugamba rusa nurushojwe niho batangiye kuzamura micro.
Virunga Today ntiteze gutezuka ku ntego yihaye yo kugaragaza ahari ibibazo byiganjemo iby’akarengane
Ahari hari abakwibaza uko byari bugendekere abaturage hirya no hino mu Ntara y’amajyaruguru iyo hataba ibinyamakuru nka Virunga Today, Rwandayacu, Karibumedia, bihora bikanuye bireberera aba baturage ku bibazo binyuranye byaba ibyihriye by’abantu ku giti cyabo cyangwa ku bibazo rusange.
Koko rero se byari bugende bite iyo iyi Virunga Today idatabazwa maze ngo nayo itabarize umuryango w’abantu 6 mu karere ka Musanze, bari bagiye gupfira mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza, muri icyo gihe inzego z’ibanze zirimo akagari n’umurenge ntizirabukwe ? Byari bugendekere bite abarwayi n’abarwaza bo ku bitaro bya Ruhengeri bimwe uburenganzira bwabo, umuyobozi w’ibitaro nawe ntarabukwe, akaza kubimenya atabajwe na Virunga Today ? Naho se ba bana babaye imfubyi kabiri, Virunga Today ikahagoboka ikerekana uburenganzira bwabo bwari hafi guhungabanywa ?. Abasomyi bacu kandi ntibazibagirwa inkundura Virunga Today yakomeje kurwana ngo ikibazo cy’abashoferi ba Cyanika kibonerwe umuti, nubwo kitakemutse burundu, ibyakozwe birashimishije kandi ingamba zafashwe nazo byitezwe ko hari icyo zizatanga.
Nta nuwakwibagirwa uruhare ikinyamakuru Rwandayacu rwagize mu ikemurwa ry’ibibazo byari bibangamiye bikomeye ubuzima bw’abaturage birimo ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano ndetse n’ibiyobyabwenge , ikibazo cy’isuku ndetse n’icya service zo mu buvuzi zigitangwa ku buryo budashimishije, byose iki kinyamakuru kikaba cyaragiye cyagiye kibitangaho impuruza hagashakishwa ibisubizo bishoboka n’abari bafite inshinganzo zo kubikemuara.
Hagati aho kandi Virunga Today izirakana ko hari ibibazo bikomeye, bigihari i yanagaragaje kugeza ubu bitarabonerwa umuti ukwiye. Muri ibyo harimo ibibazo byavutse mu itunganywa ry’amasite yo guturamo mu karere ka Musanze, ibi bibazo, Virunga Today ikaba izakomeza guharanira ko byakemurwa hisunzwe imirongo migari n’amabwiriza yatanzwe arebana no gutunganya ibi bibanza.
Hari kandi n’ikibazo cy’abakuwe mu nkengero za Pariki y’ibirunga. Inkuru Virunga Today yakoze zirumvikana kuko zigaragaza imiterere y’ibibazo aba bavandimwe bacu bakomeje guhura nabyo, ikaba ibona hari igikwiye gukorwa kugira ngo nabo bibone mu iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho.
Muri make akazi gakomeje gukorwa n’itangazamakuru mu nzego zinyuranye z’ubuzima, karashimishije kandi byitezwe ko ibi bitangazamkuru bizarushaho gutanga umusaruro ushimishije kubera ibinyamakuru bandebereho bikomeje kwigaragaza mu gihugu no mu ntara yacu by’umwiahariko, icyangombwa nuko twese twatahiriza umugozi umwe, abayobozi ntibumve ko itangazamakuru rigamije kugaragaza gusa ibitagenda neza no guca intege gahunda zinyuranye ziteza umunyarwanda imbere, ariko natwe abanyamakuru tugashyira imbere inkuru zubaka kandi zishyira imbere inyungu z’umuturage.


Umwanditsi : Musengimana Emmanuel