Musanze-Bukane: Hamenyekanye akayabo kinjizwa buri kwezi na directeur washyizeho coaching yo mu gicuku yishyuzwa abana
Muri iyi minsi mu karere ka Musanze haravugwa abayobozi b’ibigo bihisha inyuma ya coaching ( amasomo afasha aba na gusubira mubyo bize), bagamije gushaka amaramuko no gushaka gukira banyuze iy’ibusamo.
Urugero rutari kure ni urw’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Bukane giherereye mu murenge wa Musanze umaze kwigwizaho iritubutse nyuma y’imyaka irenga itanu akora iyi gahunda, uko imyaka itashye akaba ariko agenda azamura ibiciro ku bana baba bifuza gukurikira aya masomo. Kuri ubu, nk’uko byemezwa n’ababyeyi ndetse n’abana, ubu umwana umwe agomba kwishyura agera ku bihumbi bitandatu buri kwezi, akiga amasaha agera kuri abiri ku munsi.
Indi mitwe uyu muyobozi yabonye yo gusahura ababyeyi, ni iyo gushyiraho programme za kare kare mu gitondo, abana bakabyuka iya rubika bakaza muri coaching, bityo umubare w’abamwishyura ukarushaho kwiyongera. Ugereranije abana bitabira aya masomo ya mu gitondo bagera kuri 50.
Sibyo gusa kuko uyu mudirecteur yabonye ibyo bidahagije, yafashe amasaha agenewe amasomo asanzwe yishyurwa na Leta, ashyiramo nayo coaching. Uko abigenza nuko hari abana basanzwe biga igice cy’umunsi, abo nibo yafashe abumvisha ko bakwiye kwishyura amafranga bityo bagashobora kwiga incuro ebyiri, mu gitondo na nimugoroba. Iki cyiciro nacyo abake bakizamo ni 50.
Ikindi kicyiro Directeur aronkeramo agahaho intica ntikiza abarimu, ni igitangira amasomo saa kumi n’imwe kikarangiza mu ma saa moya nacyo cyitabirwa n’abatari munsi y’ijana kuko gihuriramo abana bo mu mwaka wa 5 ndetse n’uwa 6.
Ukoze imibare rero rero, ay’iyinjizwa nibyo byiciro byose ugafata ku mpuzandenngo y’abanyeshuri magana abiri yigisha buri munsi bishyuzwa amafranga ibihumbi 6 ku kwezi, wasanga ko uyu muyobozi yinjiza ageze kuri miiyoni imwe na magana abiri, yavanano yenda ayo guhemba aba barimu agasigarana nka 800. Aya akaba ari amafranga ahembwa na bake muri iki gihugu, amafranga adasiba kwiyongera uko umwaka utashye kubera ubwinshi bw’abana bakomeje kwiyongera.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel