Musanze-Bukane: Virunga Today iratabariza abana babyuka iya rubika bagiye muri coaching none ibikoko n’abagizi ba nabi bikaba bitangiye kubagera amajanja.
Umwaka ushize, mu nkuru zayo, Virunga Today yagarutse ku gikorwa cyiza cyakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, igikorwa cyo gutangaza uko ibigo by’amashuri byarushanyijwe mu bizamini byakozwe mu rwego rw’igihugu. Virunga Today ikaba yarabonaga ari uburyo bwiza bwo gushishikariza abarimu ababyeyi ndetse n’abana kugira ngo banoze imyigire mu mashuri yabo hagamijwe kugera nyine ku ireme ry’uburezi, atari ibyo bakazibona mu myanya ya nyuma ari nako abayobozi b’ibigo ndeste n’abarimu badakora neza bashobora kuzabihomberamo bafatirwa ibihano byo murwego rw’ubutegetsi kubera kudakora inshingano zabo neza.
Ibi ariko Virunga Today yabivugaga itazi ko iki gikorwa gishobora kuzagira ingaruka zitari nziza, aho inkundura mu gushaka kubona amanota meza no kuza mu myanya ya mbere byashoboraga kugira abo bihutaza yaba ku bagenerwa bikorwa cyangwa ku bafatanyabikorwa mu burezi mu gihugu cyacu.
Izi ngaruka ariko nko mu karere ka Musanze ntizatinze kwigaragaragaza kuko muri iki gihe, abana bo mu bigo binyuranye bakomeje kubuzwa amahwemo, bagahabwa umutwaro w’amasomo ngo bagomba kurangiza byanze bikunze ari nako bakorerwa ingengabihe zishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo.
Muri iyi nkuru umunyamakuru wa Virunga Today aragaruka ku kibazo cy’abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Bukane, ikigo cyaje mu bya mbere byatisinze mu karere ka Musanze, none ngo mu rwego rwo kurushaho gutsindisha benshi, ikigo kikaba cyarashyiriyeho abanyeshuri bo mu mwaka wa 5 nuwa 6, programme zihariye zikomeje kutavugwaho rumwe n’abantu banyuranye, ndetse n’abana ubwabo bakaba bagaragaza ko hari bimwe batishimiye muri iyi gahunda.
Batema ijoro babyutse saa kumi n’imwe, bagatangira amasamo saa kumi n’ebyiri, bakarangiza amasomo saa mbiri n’igice, bagahita batangira amasomo asanzwe, bagokomeza coaching nyuma y’amasomo uhereye saa kumi n’imwe kugera saa kumi n’ebyiri n’igice, nta karuhuko, nta kuruhura mu mutwe na sport.
Buri gitondo, mu ma saa kumi n’imwe n’igice, umunyamakuru wa Virunga Today aba ari mu mihanda y’ahitwa i Yaounde mu mujyi wa Musanze, yerekeza kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeeri mu Misa ya mugitondo itangira saa kumi n’ebyriri na cumi n’itanu. Muri uku kwezi kwa mbere by’umwihariko, muri aya masaha haba hakiri, umwijima ari wose ku buryo uba utareba neza uri imbere yawe.
Ni muri uyu mwijima rero uyu munyaakuru abonye umwana w’umukobwa wambaye uniforme y’ikigo cya primaire ya Bukane, maze agira amakenga abaza uyu mwana iyo yerekeza muri iki gicuku n’impamu yamuteye gupfuruka iri joro.
Uyu mwana amushubije ko agiye muri gahunda ikigo cyashyizeho yitwa coaching, abarimu bakaba babyuka babigisha kugira ngo bazabone amanota meza mu kizamini cya Leta, kandi ko ari itegeko kuri buri mwana.
Umunyamakuru amubajije niba ari ukwiga bisanzwe cyangwa niba ari ukubafasha gusubira mu masomo. Umwana ashubije ko ari ukwiga bisanzwe, kandi ko buri mwana yishyura amafranga ibihumbi bitatu buri kwezi kugira ngo ashobora gukurikirana iyi programme.
Umunyamakuru yongeye kumubaza ibijyanye na gahunda ya coaching, umunyeshuri amusubiza ko batangira kwiga saa kumi n’ebyiri, bivuze ko abatuye kure babyuka saa kumi n’imwe, bagafata amafunguro ya mugitondo bakitegura bakagera ku kigo saa kumi n’ebyriri. Amasomo ngo arangira saa mbiri n’igice, bahita batangira amasomo asanzwe yo ku ishuri, nayo arangira mu ma saa kumi n’igice, bahita batangira indi coaching nayo irangira saa kumi n’ebyri n’igice z’ijoro. Ni gahunda rero itagira akaruhuko na gato, abana batangira kuva kuwa mbere kugeza ku wagatanu kandi nta n’uburyo bundi bashyiriweho bwo kuruhura mu mutwe, ngo babe bakora nka sport.
Umunyamakuru amubajije niba atabona ko ari ikibazo kubyuka iri joro kandi ashobora guhuriramo n’abagizi ba nabi kandi ko tabona ko atari ukubavunisha kubaha gahunda icucitse bene kariya kageni, uyu munyeshuri yashubije ko koko ari ikibazo kubyuka nijoro ko kandi nta kundi babigenza, ko bagomba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ikigo, kandi ko bisa naho bamaze kumnyera iyi gahunda, ko ariko ari ibishoboka baborohereza bakajya batangira amasomo ya coaching saa moya.
Directeur wa Bukane yavuze ko nta kibazo gihari ko niba umunyamakuru afitiye imbabazi aba bana yazabwira NESA ikabuza ababyeyi kwica amasaha y’akazi no kuvunisha abarimu.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’ikigo butekereza kuri iki kibazo maze mu butumwa bugufi abwira Umuyobozi ikibazo yahuye nacyo cy’aba bana ko kandi ko kimwe n’aba bana abona ko amasaha yo gutangira coaching yaba saa moya aho kuba saa 6h00, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gufpfuruka ijoro no kwirinda ko abana bananizwa cyane.
Mu kumusubiza directeur yabanje gusa n’uhunga ikibazo yemeza ko bubahiriza ingengabihe ya ministere, amasomo akaba atangira saa mbiri na 45,kandi ko niba umunyamakuru afitiye imbabazi aba bana yazabwira NESA ikabuza ababyeyi kwica amasaha y’akazi no kuvunisha abarimu. .
Umunyamakuru yakomeje kumuhata ibibazo maze kera kabaye yemera ko abana bahabwa iyi gahunda ya coaching kandi ko kuri we nta kibazo iteye.
Directeur yagize ati: “Umwana iyo yasinziriye amasaha agenwe ubundi agahura na mwarimu mwiza gushyira mubikorwa ibyo yize ndetse n’izindi mpano yibitseho mu gufasha umwana njye nta kibazo mbibonamo”.
Ibi directeur abivuga nyamara yirengagije ko:
- Kubyuka kiriya gicuku, abana bagakoresha inzira isanzwe izwiho kubamo abasinzi, abafite uburwayi bwo mu mutwe basanzwe bazwho gufata abana ku ngufu muri kariya gace, kuri ibyo hakaba hiyongeraho n’ibikoko byiganjemo imbwa bitazwi niba zarahawe urukingo, ko bishobora gushyira mu kaga aba bana biganjemo abana b’abakobwa batarageza ku myaka 12.
- Iyi gahunda ubwayo iracucitse ku buryo aho kugirira akamaro aba bana ishobora gutuma abana bazinukwa ibyo kwiga, ibi bikazabakurikiranira mu buzima bwabo. Kuba aba bana bahabwa amasomo mashya muri kiriya gihe cy’inyongera aho gufashwa gusubira mu masomo, nacyo ni ikibazo kuko bvvuze ko ingangabihe y’amasomo ministere yatanze, kuri iki kigo batayubahiriza, iki kikaba ari ikindi kimenyetso ko bavunisha abana.
Kuba kandi ikigo nta bihe byo kuruhuka no gukora siporo ni kindi kibazo.Kuri ibi byo gupakira ibintu byinshi abana kandi, abahanga mu burezi bemeza ko bene ibi bikorwa bigira ingaruka ku buzima bw’umwana kuko bituma abana bananirwa cyane, bakagira ibibazo byo kubona ibitotsi n’ry’iby’iyongera rya stress. Ibi bikorwa kandi bigira n’ingaruka ku mitekerereze y’umwana bituma yigunga akitakariza icyizere byose bikaganisha ku kwanga ishuri.
Tubabwire ko itegeko no 71/2028 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, mu ngingo yaryo ya 8 rivuga ko Leta n’ababyeyi bafite inshingano zo guha umwana ikiruhuko gikwiye no kumuha umwanya wo kwidagadura hashingiwe ku kigero arimo no ku bushobozi bw’ababayeyi n’ubwa Leta.
Tubabwire kandi nanone ko uretse n’iki kigo cya Bukane, byinshi mu bigo byo mu mjyi wa Musanze, byiganjemo ibyigenga, ngo byaba byaratangije bene iyi gahunda ishobora kuzagira ibitambo mu banyeshuri kandi nyamara ba nyirikuyitangiza bari bashyize imbere guteza imbere ireme ry’uburezi. Muri icyo gihe kandi ikinyamakuru Virunga Today kandi cyishimiye icyemezo cya Guverinoma cyo gushyiraho ku rwego rw’Intara umukozi ushinzwe ubugenzuzi ( umukoz wa NESA), ikaba yizera ko uyu mukozi azagira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikomeje kugariza uburezi mu Rwanda, bigatuma hatagerwa ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Directeur yahisemo kubeshya umunyamakuru kandi nyamara afite ibimenyetso simusiga ko abana baritema kubera amabwiriza yashyizeho





Musengimana Emmanuel
Uyu munyamakuru ko mbona ari umunyamatiku ra?none se twe ko tuhafite abana Aya makuru ninde wayamuhaye?iki kibazo ko tutakizi kandi ko aritwe ababyeyi twabyifuje tuvuge ko afitiye abana bacu impuhwe kuturusha?
Abana ni ab’igihugu kandi bagize ibibazo nka biriya nagaragaje twese twabibazzwa. Soma neza inkuru niba ufite igihe urasanga irimo gihamya y’ibyo umunyamakuru yavuze kandi ko ibi abana bakorerwa bifite ingaruka ku buzima bwabo. Ntabwo ari ikibazo cy’uko ababyeyi batigeze bagaragaza ko hari ikibazo ni ikibazo cy’imikorere ishora abana mu kaga kandi hari uburyo bwo gukora neza hirinzwe ibyo byose.
Wa munyamakuru we urabeshya bana bacu biga neza amasaha bagira ku ishuri turayazi nta kibazo ababyeyi tubifuteho
Ibyo uvuga ni propagande yakozwe na directeur kuko n’uyu munsi mu gitondo nahuye n’aba bana bamwe bakaba bahisemo gutega amagare ngo badahura n’umunyamakuru. Namaze gusaba ubuyobozi bw’akarere ko bwagaragaza aho buhagaze kuri iki kibazo, niba bwemera ibivugwa mu nkurru cyangwa bukaba bubihakana. Ubwo ntegereje igisubizo, ibindi nteganya gukora bizaterwa n’igisubizo bazampa.
Ariko munyamakuru hari uruhande wirengagije kubazwa. Ese wabajije ababyeyi bakubwira ko bitabangamiye? Ikindi twagiraga ngo umenye ko ababyeyi Bose badakorera leta ku buryo ayo masaha ya mu gitondo baba bari kumwe n’abana babo ngo bakurikirane niba abana babo bagiye ku ishuri ubwo rero ndumva ibyo Directeur akora bikwiye kuko bica ubuzererezi ku bana. Uzakurikirane abana barerewe hariya barakomeza bakaba abahanga n’ahandi bagiye. Ikindi ese wemeza ko abana baryama amasaha 7 ushingiye kuki ko nta n”ababyeyi wabajije ngo bakubwire ko babangamiwe? Umwana waryamye kare akarya neza aba ameze neza. Ese birakwiye ko umuryango wicara ukareba icyawugirira akamaro, maze undi akabyivangamo? Icyo bashaka barakizi na cyane ko Uzi ko Ari bo ba mbere mu karere. Rero shaka izindi nkuru zubaka ureke gusenya
Ibisobanuro natanze nashingiye ku byemezwa n’abahanga n’ibyo njye niyiziye kuri kaariya gace. Si ngombwa kwirirwa mbaza ababyeyi rero kuko abahanga bagaragaje ingaruka zo kwikoreza umutwaro abana, references natanze zirumvikana keretse niba mutazi gusoma. Naho iby’uburenganzira bw’umwana byo gucungirwa umutekano no guhabwa ikiruhuko bivugwa muri rya tegeko naryo nagarutseho rivuga ku burenganzira bw’umwana. Ikindi ni uko nahisemo kuzibariza iki kibazo NESA ngo numve icyo butekereza kuri iki kibazo, niba rwemera narwo ko abana bategezwa ibikoko n’abagizi ba nabi baba ari urujya n’uruza muri kariya gace mu gihe cy’ijoro.
iyi nkuru irabogamye kuki utabajije ababyeyi cg abarimu ko aribo babera maso abana bashinzwe kurera bigaragara ko ufite izindi nyungu mu gukora iyi nkuru njye na bukane simpazi ndi ngororero ariko uyu munyamakuru ashaka gusenya pe cg akaba afite abandi bamutumye ari gukorera batufuza ko iki kigo gikomeza gutsinda
Irinde amarangamutima mubyo uvuga, niba ukeneye amakuru nyayo kuri iki kibazo uzatemberere i Musanze urebe uko abana babyutswa igicuku ngo bagiye muri coaching, ntibagire akanya ko kwitabwaho n’ababyeyi babo. Uribuka igihe abana b’incuke barereshwaga ku bigo bya internat. Byakuweho kugira ngo abana bitabweho birushijeho. Nibakureeho aka kajagari rero mu burezi batunganye neza coaching kuko ntawe utazi akamaro kayo.