Musanze-Bukane: Hamenyekanye akandi kajagari gakururwa na wa mu diregiteri: Bisaba kwishyura 5000 ngo wemererwe kwiga mbere na nyuma ya saa sita
Mu bushakashatsi bwayo Virunga Today ikomeje gukora mu bijyanye n’ibibazo byugarije uburezi mu gihugu cyacu muri rusange no ku bw’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru, ikoemeje gutahura ibikorwa bikurura akajagari mu burezi ibituma ireme ry’uburezi ryifuzwa rishobora gukomeza guhura n’ibibazo. Nyuma yaho Virunga Today igaragaje ikibazo gikomeye cy’abana bahabwa programme zihariye bagategekwa kubyuka amajoro ibishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo, Virunga Today yatahuye akandi kajagari kagaragaye kurikigo cya Bukane aho abana basanzwe biga igice kimwe cy’umunsi, basabwa amafranga ibihumbi bitanu ngo bemererwe kwiga mbere na nyuma ya saa sita.
Bazana ubusumbane mu bana bagahembesha incuro ebyiri, ntihakemurwe n’iibazo cy’ubucucike mu mashuri.
Imwe mu mpamvu yatumye hashyirwaho uburyo bw’uko abana bamwe biga mu gitondo bagataha saa sita, abandi bakiga kigoroba, kwari ugukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, buterwa n’ibyumba bike byo kwigiramo ndetse n’umubare muto w’abarimu. Ibi bikaba ariko bimeze ku mashuri menshi ya Leta ku byiciro bibanza by’amashuri abanza, akaba ari nako byagenze kuri iki kigo cy’amashuri abanza cya Bukane giherereye mu murenge wa Musanze, akarere ka Musanze.
Igitangaje nuko nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bana biga kuri iki kigo, nuko, abana bamwe bafite amikoro bagiye basabwa kwishyura ibihumbi bitanu bya buri kwezi kugira ngo bemererwe kwiga ibice byombi by’umunsi. Ibi bikaba ari ugukurura akajagari gakomeye mu mwigishirize kuko bitumvikana uko abana bamwe bahabwe inyigisho z’umunsi wose, abandi ngo bahabwe inyigisho z’igice kimwe, hanyuma bagakomeza guhurizwa mu ishuri rimwe.
Ikindi cyibazwa ni ukuntu aba bana bishyuzwa aya mafranga, aya mafranga agahabwa abarimu kandi bizwi ko baba bakoresha igihe gisanzwe bahemebrwa umushahara uzwi wa Leta. Ibi bikaba bigaragaraza ubucancuro bwihishe inyuma y’iyi mikorere aho igishyizwe imbere ari kwaka abana amafranga y’ikirenga agahabwa aba barimu kandi Leta ntako itagize ngo bahabwe umushahara mwiza.
Ikindi kitumvikana ni ukuntu hashaka gukemurwa iibazo cy’ubucucike, ukaza kukigarura muyindi sura noneho ugamije n’inyungu zae bwite. Noneho se, abana bose bashoboye kwishyura ariya bitanu, bose bakajya bagaruka mu gitondo na nimugoroba, iki kibazo nticyagaruka bundi bushya.
Tubabwire ko kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere bwimye amatwi icyifuzo cya Virunga Today cy’uko bwasaba abayobozi b’ibigo bakomeje kunaniza abana, bakagabanyizirizwa uyu mutwaro, bityo aho kugira ngo abana batangire coaching saa kumi n’ebyeri bakaba bayitangira saa moya. Virunga Today kandi ikomeje gukora iperereza ku nkuru y’abana b’abakobwa biga ku kigo kimwe cyo mu murenge wa Musanze, baherutse guhohoterwa igihe bari babyutse nabo igicuku bagiye gusubiramo amasomo ku kigo.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel