Iyobokamana

Musanze-Cyabagarura: Abaturage bigabije ibikorwaremezo by’imihanda,babihindura ubusitani n’uturima tw’igikoni, hakekwa kwigomeka ku buyobozi nyamara ari intege nke z’ubuyobozi

Kimwe mu bibabaza umunyakuru nuko ibikubiye mu nkuru aba yakoze harimo ubusesenguzi ndetse n’umuti aba yavugutiye ikibazo kiba cyavutse, abo biba bireba babitera umugongo, bikamera nkaho ibyo umunyamakuru yavuze ntacyo biba bibabwiye, bakabifata nk’icyo imbwa igaye, aka wa mugani w’abanyarwanda.

Ibi niko byagenze ku kibazo cy’ibikorware mezo byo mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye n’amaso ko bikomeje kwibasirwa bikomeye n’abaturage, yabibwira abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakaruca bakarumira none kuri ubu iyi mihanda ikaba ikomeje kwangirika no gukoreshwa uko iri ubu, ibibangamiye cyane abayikoresha.

Koko rero, uyu munyamakuru, ahantu hatandukanye muri aka kagari, yagiye asanga abaturage, kubera ahari kutamenya akamaro k’ibikorwaremezo cyangwa ari ugushaka kwigomeka k’ubuyobozi, baragiye barengera umuhanda mu bice byayo binyuranye ku buryo bagiye batwara na hafi 1/3 by’umuhanda wose ukoreshwa, bagateguramo ubusitani bakanagaragaza imbibe zabwo rwagati mu muhanda bakoresheje ibikoresho bikomeye bikoze mu isima (beton). Ahandi bagaragaye bategura mu bice by’umuhanda uturima dusanzwe tuzwi ku izina ry’uturima tw’igikoni, bityo icyari umuhanda gihindurwa umurimo w’imboga zisarurwa buri gihe uko zeze.

Hagaragaye kandi nanone muri aka kagari, ku nkengero z’umuhanda mpuzamahanga Musanze,-Rubavu, abafite amazu akorerwamo ubucuruzi bagiye bagurira parking zabo mu mbago z’umuhanda, bityo bagatwikira za rigole zatunganyijwe ngo ziyobore amazi ku buryo bitagishoboka gukorera isuku izi rigole.

Umunyamakuru kandi yiboneye n’amaso ko hari abafite amashantiye hafi y’imihanda, bahitamo kurunda ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabuye baba bakoresha mu gice kimwe cy’imihanda nyabagendwa cyangwa mu nkengero zawo ibibangamira bikomeye urujya n’uruza rw’abakoresha iyi mihanda.

Intege nke z’abayobozi

Ubwo yabonaga ibi bikorwa, umunyamakuru wa Virunga Today yihutiye kubaza ababikoze impamvu aboneraho no kubagira inama ko ku bw’inyungu z’igihugu no ku bw’abaturage, abaturanyi bakeneye gukoresha iyi mihanda, ko bakura ibi bikorwa byabo mu mbibi z’umuhanda. Nyamara igitangaje nuko ababwiwe bose basubije umunyamakuru ko batumva impamvu yivanga mu bibazo bitamureba kandi ko ubwo bunyamakuru yihaye buzamukoraho, bukamuteranya n’abantu benshi, bashobora kuzarangira bamugiriye na nabi.

Umunyamakuru wabonye ko aba binangiye, ko badashaka gukurirkiza inama bagiriwe, yahise ahitamo guha amakuru inzego z’ibanze zirimo iz’akagari ka Cyabagarura, ndetse n’umurenge wa Musanze, ariko magingo aya, aya makuru ntacyo bayamajije, abaturage bakomeje gahunda zabo zo kwangiza ibikorwaremezo by’imihanda, imihanda yahenze ihangwa kandi ifite n’akamaro kanini mu buhahirane.

Ibi bishatse kuvuga ko ubuyobozi muri izi nzego, buzi neza ko bufite inshingano zo gufata iya mbere mu kurinda no kubungabunga ibi bikorwa remezo, iby’iyi yangirika ry’iyi mihanda ntacyo bibabwiye ukibaza ibindi bintu bahugiyemo biruta ku kwita kuri ibi bikorwaremezo, kubyitaho no kubirinda akaba nta n’imbaraga nyinshi bisaba kuko bafite na mudugudu na ba mutwarasibo babafasha muri iki gikorwa.

Tubabwire ko Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo cy’ibikorwaremezo byahenze Leta bikomeje kwangirika ntihagire igikorwa n’ababishinzwe ngo bibungabunge, Virunga Today ikaba ibona ariwo musanzu wonyine ifite yatanga mu gukumira bene ibi bikorwa byangiza ibyo twagezeho.

Ubusitani bwiza butunganyijwe hifashishijwe ibikoresho bikomeye byo kuburinda rwagati mu muhanda
Akarima k’igikoni katunganyijwe mu minsi ya vuba,hategerejwe ko gaterwamo imboga mu mbago z’umuhanda
Ibikoresho by’ubwubatsi hakuno y’umuhanda bibangamira urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda

Parking yaguriwe mu mbago z’umuhanda mpuzamahanga Kigali-Rubavu, afunga inzira y’abanyamaguru n’ibyo gukorera isuku rigole ntibiba bigishoboka 

Ibikorwa by’ubucuruzi harimo n’iyi alimentation hafi yaho imyanda y’ubwoko bwose yisukira muri Rwebeya, hakibazwa niba hari ubuyobozi bukibarizwa muri aka gace.

Umunyamakuru yagerageje no gukanga abo mu nzego z’ibanze , bamufata nk’uwahanzweho na dayimoni

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *