Politike

Musanze-Cyabagarura: Umukecuru wahugujwe utwe n’abuzukuru be, utunzwe kuri ubu n’abasabirizi, aratabaza Leta

Umukecuru witwa Mukarubuga Speciose w’imyaka irenga 85, utuye mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, aratakambira ubuyobozi ngo bumugenere ubufasha kubera ubuzima bubi abayemo, ni nyuma yo guhuguzwa imitungo ye n’abuzukuru be yakagombye kuba imutunze. Umunyamakuru wa Virunga Today wiboneye ubwe ubuzima bubi uyu mukecuru abayemo ubwo yasuraga ibice bigize kariya kagari, yakoze inkuru ikurikira.

Abuzukuru be bamwijeje ubuzima bwiza yakesha amafranga yava mu igurishwa ry’ubutaka bwe , birangira barigishije igice kinini cyayo

Nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa Virunga Today,uyu mukecuru ibibazo bye byatangiye ubwo abuzukuru be  bamugiraga inama yo kugurisha ubutaka bwe bwari ahantu heza hagenewe imiturire, ngo ashobore kugura ahandi hari ikibanza gihendutse  maze akubakamo  inzu imukwiriye, asigaye ngo akayikenuza.

Niko byagenze, ubu butaka bwaragurishijwe, ariko biza kurangira uyu mukecuru aguriwemo ikibanza ahantu h’amanegeka, hanazamurwamo inzu iciriritse itarengeje ibihumbi magana atanu kandi ubutaka bwa mukecuru bwose bwaragurishijwe arenga miiyoni 7.

Uyu mukecuru abajijwe niba aba buzukuru batakurikiranwa kubera ubu buhemu bakoreye nyirakuru, yashubije ko aba buzukuru nabo kuri ubu ntako bameze, amafranga ye bayariye nk’inzu ishya, ubu akaba ari nta n’urutoboye bigirira, akaba ntaho rero yahera abajyana mu nkiko.

Yakuwe mu bagenerwa inkunga za VUP none ubu atungwa n’abasabirizi bakomoka za Bugoyi

Ku kibazo cyo kumenya uko abayeho muri kii gihe, uyu mukecuru yasobanuriye umunyamakuru ko mu myaka ishyize Leta yari yaramwibutse imushyira mu basaza n’abakecuru bagenerwa inkunga, ariko ngo iyi gahunda yaje gundurirwa icyerekezo, inkunga isigara ihabwa abashoboye gukora imirimo yoroshye irimo nk’iyo gusukura imihanda cyangwa za ruhurura, icyatumye atibonamo kubera ko imyaka afite itamwemerera gukora bene iriya mirimo.Gukurwa kuri uru rutonde bikaba byaramuvukije  aagera ku bihumbi makumyabiri yagenerwaga buri kwezi byamushaga kubona nibura ifunguro ry’umunsi.

Icyokora nk’uko uyu mukecuru akomeza abivuga, ngo kubera ko nta bundi buryo bwo kubaho yari asigaranye, yahisemo kujya acumbikira abarimo abaturage bavuka mu karere ka Rubavu, baba bazanywe no gusabiriza mu mujyi wa Musanze, maze ashobora gusangira nabo amafunguro baba bateguye mu byo basabye, byashoboka bakaba bamusagurira, utwamumaza kabiri.

Uyu mukecuru ariko ashima n’abaturanyi be kuko igihe cyose aba yashyiraniwe, bamufungurira, ibyo afata nk’igitangaza cy’Imana iba yamukoreye. Hari impungenge ariko ko ibi bikorwa byo gucumbikira aba basabiriza bishobora kuzakurura umutekano muke kubera ko aba bacumbikirwa hashobora kwihishamo abagizi ba nabi, ikindi kandi umwuga wo gusabiriza ukaba ubujijwe mu mategeko y’ U Rwanda.

Umunyamakuru wa Virunga Today, yabajije mudugudu wa Gaturo ikibazo cy’uyu mukecuru, amusubiza ko ikibazo cyo kuba uyu mukecuru yarakuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga akizi, kandi ko nawe ubwe yibonera imibereho mibi uyu mukecuru abayemo, ko ku bw’iyo mpamvu agiye gukora ibishoboka byose uyu mukecuru agasubizwa kuri uru rutonde.

Uyu munyamakuru kandi yegereye Gitifu mushya wa Cyabagarura amubaza niba iki kibazo yaba yarakimenye nyuma yaho atangiriye imirimo ye muri aka kagari, maze ku murongo wa telefone amusubiza ko akizi kandi ko ubwo yamuhamagaraga yari avuye gusura uyu mukecuru, ikibazo cye. akazakigeza ku bamukuriye mu karere.

Tubabwire ko hirya no hino mu gihugu cyacu hakomeje kugaragara abana bishora mu bikorwa byo guhuguza ababyeyi babo baba bageze mu zabukuru, aho kugira ngo ahubwo babiteho muri iyo minsi mike baba bashigaje kuri iyi Isi ya Rurema, ubuyobozi bukaba bwari bukwiye gufata ingamba kuri iki kibazo kugira ngo habe haburizwamo hakiri kare imigambi mibisha yo gusahura imitungo y’aba bageze mu zabukuru.

Abaturanyi b’uyu mukecuru bemeza ko uyu mukecuru yavanywe ku rutonde rw’abagenerwa inkunga kubera akagambane
Abuzukuru ba mukecuru mu mafranga miliyoni zirindwi bagurishije ubutaka bwe , bamugeneye atageze no ku bihumbi magana atanu, andi barayifunga
Mukecuru yirwanyeho ahimba umushinga wo gucumbikira abasabirizi no ku bw’igitangaza cy’Imana abaturanyi bakomeza kumwitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *