Musanze-Cyanika: Igitutu kuri Muhizi, gitumye haba impinduka mu myitwarire n’imikorere mibi by’abashoferi
Inkuru zivuga ku mikorere mibi ikomeje kuranga abashoferi b’imodoka za RFTC zikorera mu muhanda wa Musanze-Cyanika zikomeje kugaruka mu itangazamakuru nubwo hari impinduka zikomeje kugaragara mu mikorere y’aba bashoferi. Iheruka n’iyanditswe n’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protasi w’ikinyamakuru Rwandayacu.com, winubiraga bikomeye ukuntu abagenzi bavangwa n’imitwaro, bikaba byibutsa imikorere yagaragaye mu bihe byo hambere aho abagenzi batwarwaga muri za modoka zitwaga Toyota, bakavangwa n’imitwaro dore ko izi modoka n’ubusanzwe zabaga zigenewe gutwara imitwaro.
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akorera ingendo kenshi muri kariya gace, ubwo aherukayo kuwa 24/10/2024, yiboneye ko hari impinduka nziza zikomeje kwigaragaza mu itwarwa ry’abantu rikorerwa muri uyu muhanda, akaba ari nyuma y’igitutu cyakomeje gushyirwa k’ushinzwe aya mamodoka, Bwana Muhizi, aho yakomeje gusabwa kugira icyo akora kuri iyi mikorere mibi y’abashoferi be, maze nawe mu bushobozi bwe, akaba yarakomeje kwigisha aba bakozi, abasaba ko bahinduka ari nako afatira ibyemezo bikomeye abishora muri biriya bikorwa bibi kugeza naho bamwe muribo bagiye birukanwa burundu muri aka kazi.
Virunga Today yageze naho igira inama Muhizi ko yakohereza abakozi be mu itorero
Ikibazo cy’abashoferi bakorera mu muhanda wa Musanze-Cyanika cyakomeje kuba imenagatwe kuko buri gihe uko aba abanyamakuru barimo aba Virunga Today n’aba Karibumedia batemberereaga muri kariya gace, bakirwaga n’amarira y’abaturage bakoresha uyu muhanda babatakira imikorere mibi ibahutaza y’aba bashoferi harimo: kwishyiriraha ibiciro biri hejuru rimwe na rimwe bigakuba incuro 2 ibyashyizweho na RURA, kwanga ikoreshwa ry’ikarita yashyizweho n’ubuyobozi bwa RFTC, gutendeka, kubwira nabi abagenzi, kwiriza abagenzi mu nzira ndetse no kwibwa amafranga ku ikarita byakorwaga n’aba agents ba RFTC.
Nk’uko yabaga yabyemereye aba baturage, Virunga Today yakomeje kugeza ibi bibazo ku nzego bireba harimo n’abayobozi bo mu nzego zegerejwe abaturage, ariko aba bayobozi bakomeza kwigira ba ntibindeba, ikibazo bagiharira Bwana Muhizi, nawe wakomeje gusa nuba mu gihe kimwe, umukozi wa RFTC n’umukozi wa RURA.
Kenshi rero uyu Muhizi yagiye agaragaraga ahangana n’abanyamakuru, abumvisha ko ntacyo adakora ngo itwarwa ry’abantu muri uyu muhanda rikorwe neza, abanyamakuru nabo bagakomeza kumwereka ko hari byinshi bikwiye bigikeneye gukosorwa.
Uyu Muhizi yakomezaga gusaba abantu bose, barimo n’aba banyamakuru, ko igihe cyose babona abashoferi bishora muri ibi bikorwa, ko bajya baberekana ngo bafatirwe ibihano; Aba banyamakuru bo bakamugaragariza ko umuti w’iki kibazo utashakirwa gusa mu kintu gisa no kuregana, ko ahubwo we, nk’ubakuriye yabumvisha ububi bwo gutanga servise mbi kuri aba baturage ndetse n’ingaruka zibategereje kubera iyi mikorere.
Virunga Today ubwayo, yageze naho isaba uyu Muhizi, ko yafatira urugero ku zindi nzego mu gihugu cyacu, zikomeje kohereza abakozi bazo mu itorero ry’igihugu riri i Nkumba mu Karere ka Burera, bityo nabo bagacengezwamo indangagaciro z’umuco nyarwanda harimo kwanga umugayo, gukunda no igihugu, ibyatuma bahindura imikorere bagacika ku ngeso mbi zose zavuzwe haruguru.
Uyu Muhizi yakiriye neza iki gitekerezo, avuga ko azakigeza nawe ku bamukuriye, ko ariko hagati aho agiye gukomeza gukoresha uburyo bwose kugira ngo aba bashoferi bagaruke mu nzira nziza.
Hari ibyahindutse bikwiye kwishimirwa
Iby’uko hari ibyahindutse mu mikorere y’aba bashoferi byakomeje kwemeza na Muhizi, ari nako atumira Virunga Today ngo izaze kwihera ijisho izo mpinduka, maze umunyamakuru wa Virunga Today kuwa 24/10/2024, ubwo yari agiye muri gahunda z’akazi muri kariya, yibonera ubwe izo mpinduka ariko anibonera nanone ibigikenewe gukosorwa.
Impinduka za mbere ngo ziboneka muri Gare ya Musanze, aho bashyirira amafranga ku makarita. Aha ngaha ngo abakobwa bashya mu masura bakira abagenzi neza bagahita babarebera na balance iri ku ikarita utanabibasabye, bakanahita bakugira n’inama kuyo bumva washyiraho kugira ngo ushobore gukora isafari Musanze-Cyanika.
Iyo uvuye aho werekeza kuri Coaster nyirizina maze ugasabwa gutonda umurongo kugira ngo igihe ugezweho bashobore kugukoreza ikarita ku cyuma, hanyuma ukajya gufata icyicaro cyawe, bishatse kuvuga ko ibyo kwanga amakarita bitakibaho, haba muri gare ya Musanze cyangwa no kuzindi arrete ziri muri uyu muhanda.
Indi mpinduka nziza ni uko abadafite amakarita batagicibwa amafranga igihumbi nk’itike, ahubwo bakwa magana inane, nk’uko uyu munyamakuru yabyiboneye ku muhanda wose wa Musanze-Cyanika.
Uretse kandi aya magana inane batagomba kurenza, no mu nzira rwagati, kuri za arrete zitandukanye ntabwo umugenzi agisaba kuriha magana inane uko yakabaye, ahubwo nk’uko umunyamakuru yabyiboneye, nka Maya-Cyanika, umushoferi yakiriye 500.
Ikindi kintu cyiza cyakozwe na Muhizi, ni uko kuri Centre ya Kidaho, ndetse n’iya Cyanika, hashyizweho umukozi utanga amakuru y’aho imodoka zigeze zisimburana, ndeste akaba afite n’ububasha bwo gukangara abashoferi barenga ku mabwiriza yo gutwara abagenzi, nubwo aka kazi katoroshye dore ko na traffic police ubwayo itoroherwa muri iki gikorwa.
Hari ibikigoye Muhizi guhindura
Muri ibyo bikigoye Muhizi, twavugamo ikibazo cyo gutendeka ndetse n’ikibazo cy’imitwaro ikomeje kuvangwa n’abantu.
Umunyamakuru ubwo yarimo akora uru rugendo yiboneye ko ubwo bamaraga kurenga ikigo cya Sonrise, umushoferi yatangiye gupakira bagenzi arengengeje imyanya 4 yemewe ari nako agenda abaza bagenzi be aho abapolisi baba baherereye, amakuru yahawe akaba yaratumye agera Kidaho nta kibazo ahuye nacyo kandi mu nzira yarakomeje gushyiramo abagenzi kugeza naho buri ntebe yicayeho abagenzi 5.
Umunyamakuru kandi yiboneye ko hari abagenzi bamera nk’abatera imbabazi umushoferi, bakamugaragariza ko akwiye kubatendeka kubera impmvu bo baba babona ko zumvikana harimo nko kuba bakererewe akazi ku bakozi ba Leta barimo abarimu.
Hari n’abagenzi babona ko aho kugenda babahagurutsa babasaba gutanga umwanya wa 5, RURA yazatanga uburenganzira kuri izi modoka zigapakira 5, kuko n’ubundi nko muri Kigali, biracybaho ko abanttu bapakirwa muri za Bus ari uruvunganzoka kubera ubuke bw’imodoka. Ngo ibi byakemura ikibazo cy’imodoka bo basanga ari nke zidatuma abategera mu nzira rwagati babona imyanya, ndetse na ba nyirimodoka bakabona atubutse dore ko bikomeje kuvugwa ko bimwe mu bituma abashoferi batendeka cyangwa bakaka menshi ku rugendo, ari ikibazo cy’uko bakwa versement iri hejuru ku buryo batahana intica ntikize.
Naho ku bijyanye n’imitwaro, naho biracyagoranye kuko benshi mu bakoresha uyu muhanda, ni abashabitsi baba birwanaho bakura utuntu hirya y’umupaka cyangwa barema amasoko aherereye muri turiya duce, kubatandukanya n’imitwaro yabo bikaba bigorana. Icyokora nanone Virunga Today ibona ibi bitari bikwiye kuba urwitwazo ku bashoferi ngo Coaster imodoka itware abagenzi ai nako yikorera amatoni n’amatoni y’imyaka, dore ko iyo umunyamakuru wacu yateze asubira i Musanze yari ipakiye munsi y’intebe z’abagenzi, ibiro birenga magana atanu by’imyaka, ukibaza aho iyi coaster yaba itandukaniye n’amakamyonete atwara imyaka.
Ikindi kibazo umunyamakuru wa Virunga Today yabonye gisa naho ari igishya, ni icy’aba komvuwayeri ba nyakabyizi bahabwa akazi n’abashoferi, benshi muri bo bakaba babatora mu mayira, aho baba bameze nk’inzerezi, bambaye nabi abandi basa naho bafashe ku nzoga cyangwa ku biyobyabwenge, imikorere yabo ikaba ibangamiye bikomeye abagenzi dore nk’uwo munsi, umunayamakuru wacu yiboneye bene uyu mukomvuwayeri ahutaza cyane umukecuru, abandi bagenzi bari babererekeye ngo yinjire mu modoka dore ko yari ababwiye ko avuye kwivuza mu bitaro bya kanseri i Butaro.
Abagenzi barasabwa kwanga servise mbi, RURA igakora inshingano zayo
Mu gihe itangazamakuru ryahagurukiye kurwanya abakomeje guha servise mbi abakoresha umuhanda wa Musanze-Cyanika, biteye isoni ko hari abagenzi bakomeje kuruca bakarumira imbere y’ibikorwa bibi by’aba bashoferi, ikirenzeho bakajya ku ruhande rwa shoferi igihe hari umungenzi utinyutse kwamagana amabi akorwa n’aba bashoferi. Ibi byongeye kugaragara ubwo umunyamakuru wa Virunga today ( abari mu modoka batigeze barabukwa ko ari umunamakuru) yageregezaga gutwama bikomeye komvuwayeri wari uhutaje umukecuru twavuze haruguru. Bamwe mu bari mu modoka bagiye ku ruhande rwa komvuwayeri bemeza ko nta kibi gikabije akoze ko n’iyo byaba byabaye ari ugucikwa ko bikwiye ko ababarirwa.
Naho ku bijyanye n’inshingano za RURA, ubwo Muhizi yabazwaga ikibazo cy’abakorera ingendo mu nkengero z’umujyi wa Musanze bagisabwa kwishyura urugendo rwa Musanze Cyanika ndetse n’ikibazo cya za Taxis-voiture zikomeje guhigwa bukware muri uyu muhanda, Muhizi yavuze ko amategeko bagenderaho ari ayatanzwe na RURA kandi ko ntawe ukwiye kuyaca iruhande, bityo ko mu gihe RURA itarashyiraho ligne zigana mu mu nkengero z’umujyi w Musanze,nta zindi nzira zo kugabanya iki giciro, bikaba ari nuko bimeze kuri izi taxis-voiture zishora muri uyu muhanda zitujuje ibisabwa ngo zikorere muri uyu muhanda. Virunga Today ikaba izageregza kureba uko yavugana na RURA kuri ibi bibazo byombi.
Virunga Today irizera ko igihe kizagera iki kibazo kikabonerwa umuti cyane ko inzego zinyuranye zikomeje gusabwa kugira uruhare mu ikemurwa ry’iki kibazo, bityo no mu rugendo abadepite barimo gukorera mu mpande zose z’igihugu, abo kireba harimo n’abakoresha uyu muhanda, bakazashobora kuganira n’izi ntumwa zabo kuri iki ikibazo ari nako barebera hamwe umuti urambye kuri ki kibazo gikomeje kuba intambamyi ku iterambere ryabo.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel