Musanze-Cyuve: Bateguriwe ikiganiro n’abasenateri ku mikorere ya za poste de sante, bagihindura ku ngufu umwanya w’ibibazo uruhuri kuri Mayor w’akarere
Iby’iki kiganiro Umunyamakuru wa Virunga Today yakibwiwe n’umukunzi wa Virunga Today, wakimurarikiye amubwira ko ari umwanya mwiza wo kumva ibibazo by’abaturage bo mu murenge wa Cyuve bafite nyuma yaho hatangijwe gahunda yo gutunganya site yo guturamo muri uyu murenge, ibibazo uyu munyamakuru yari asanzwe akurikirana mu mirenge ya Musanze na Kimonyi. Gusa uyu munyamakuru yaje gutungurwa akigera ahabereye inama ni kumva ko ikibazo rukumbi abasenateri bunguranaho ibitekerezo n’aba baturage ari ikijyanye n’imikorere ya za poste de sante.
Abaturage bakeye bishimye kandi bafite inyota yo gukira
Uyu munyamakuru wari witabiriye iki kiganiro cyabereye mu busitani bwiza bwo ku iIshuri rya Wisdom riherereye muri uyu murenge, yatunguwe no kubona umubare munini w’abaturage bari bitabiriye iki kiganiro, bakeye mu myenda myiza, kandi bishimye ariko banyuzamo bakagacishaho mu ndirimbo zakoreshejwe mu gihe cy’amatora y’Umukru w’igihugu, ubwo biteguraga kwakira aba bashyitsi.
Hagati aho kandi ushinzwe iterambere n’amakoperative mu murenge yafashe akanya arabaganiza, abereka amahirwe menshi abatuye umurenge wa Cyuve bafite yo kuba bakwiteza imbere. Iki twakwita ikiganiro wabonaga aba baturage bagikurikira bitonze kandi ku makuru mashya bahabwaga bakaba barakomaga mu mashyi, bivuze ko bishimiraga ayo makuru kandi ko biteguye kuyabyaza umusaruro.
Nta kibazo urebye bafite ku mikorere ya za poste de sante ahubwo bagifite kuri services zitari nziza bakomeje guhabwa n’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima kubera ubuke bw’abaganga.
Kera kabaye, abashyitsi bageze ahagombaga kubera ibiganiro, maze ibiganiro bitangizwa na Meya, wasabye abaturage kugaragariza aba basenateri ibibazo byugarije izi poste de sante kugira ngo aya mavuriro afatiye runini abaturage imikorere yayo ibe yanozwa. Umuyobozi w’Akarere yatangarije abari aho ko akarere n’abafatanyabikorwa bakoze ibishoboka byose kugira ngo izi poste de sante zibone ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo bikore neza, ahakaba hanateganijwe ko muri uyu mwaka hazafungurwa izigeze kuri 4.
Nyuma y’uko umushyitsi mukuru , Senatrice Nyinawamwiza Laetitia asobanuriye abari aho ikibagenza, abaturage bahawe ijambo babaza ibibazo bijyanye na gaunda y’uwo munsi, ijyanye n’ibibazo izi poste de sante zihura nabyo. Gusa benshi bisa naho bagaragaje ko nta bibazo bikomeye bafite kuri aya mavuriro, icyifuzo batanze akaba ari uko yakongerwa hakurikijwe umubare w’abaturage, akagari kakaba kagenerwa nka poste zirenze imwe ukurikije umubare w’abagutuye.
Aba baturage ahubwo bagarutse ku kibazo cy’abakozi bake bo ku bigo nderabuzima, ubuke bwabo bukaba butuma badahabwa servise nziza kuko ahari aho bisaba umunsi wose kugira ngo ube wabonana na muganga. Hagarutswe kandi ku kibazo cy’ibitaro bya Ruhengeri bikomeje kwakira abarwayi basumbye kure ubushobozi bwabyo mu nyubako zishaje zitakijyanye n’igihe. Basabye rero ko, ku bw’ibyo kubera ko ibi bitaro byagizwe ibyo mu rwego rwo kwigisha, hazarebwa ukuntu abatuye umujyi wa Musanze bazubakirwa ibitaro bya district, bityo bikagabanya ubwinshi bw’abagana ibitaro bya Ruhengeri.
Bafashe ijambo ku ngufu, babwira mayor ko bugarijwe n’ibibazo birimo iby’ubutaka bwabo bambuwe ku bw’amaherere n’abarimo gutunganya sites
Ibibazo by’aya mavuriro ndetse ni iby’ubuvuzi muri rusange ntibyafashe igihe kuko ibibazo byabajijwe byarumvkanaga kandi n’abari aho bagaragaje ko hari ingamba zafashwe kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti. Ahubwo igihe kinini cyaje kwiharirwa n’abaturage babajije umuyobozi w’akarere ibibazo binyuranye, harimo iby’ibiza bikomeje kubibasira, iby’imihanda ikomeje kwangirika hamwe n’iby’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bikomeje kuba ingume hirya no hino mu karere ndetse n’icy’akarengane abaturage bakomeje kugirirwa mi itunaganywa rya sites yo guturamo ya Cyuve.
Kuri ibyo bibazo byose Meya yagiye agaragaza ko hari byinshi birimo gukorwa harimo gutunganya imihanda ya kaburimbo hirya no hino mu karere ka Musanze, ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro n’amazi nabyo bikomeje hirya no hino mu karere,…., ibi bikazatuma abaturiye akarere barushaho kugira ubuzima bwiza, bijyanye no kuba kandi uyu mujyi ubarirwa mu mijyi yunganira Kigali.
Naho ku kibazo cy’itunganywa rya site, Meya yabaye nk’uwumvisha awabajije iki kibazo ko nta kibazo kiri muri iki gikorwa ko ahaubwo ikibazo ari uko atumva uko umushinga wateguwe, aho buri wese mu bafite ubutaka muri iyi site agomba kugira icyo yigomwa kugira iyi site igezwemo ibikorwaremezo.
Kubera ubwinshi bw’ibi bibazo kandi amasaha akaba yarimo kubashirana, Meya yasezeranije aba baturage kuzagaruka mu cyumweru gitaha, mu nteko z’abaturage kugira ngo binigure kuri ibi bibazo byose.
Icyo Virunga Today yibaza ni iki:
- Ku bijyanye n’ubutumwa bwaba basenateri, ni mpamvu ki ba senateri baza mu butumwa, bahabwa amabwiriza yo gutega amatwi gusa ibibazo n’ibyifuzo bijyanye n’ikibazo runaka bivugwa ko kiba cyabahagurukije kandi nyamara bakagombye no kwakira n’ibindi bibazo by’abaturage cyane ko hari igihe ikibazo cyabazinduye, abaturage baba nta byinshi bafite byo kukivugaho nk’uko byagenze aha mu Cyuve. Nk’uko uyu umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye , ni nk’aho izi ntumwa za rubanda nazo zagize ipfunwe ku kuba zitarashoboye kwakira ibindi bibazo n’ibitekerezo ku bibazo bindi, icyatumye basezeranya abari aho kuzashaka akandi kanya ko garuka kubatega amatwi.
- Habura iki ngo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwegere abaturage bwumve ibibazo byabo aho gutegereza gahunda za sena ziba zitabagenewe maze ngo abe arimwo bafatira umwanya wo kumva abaturage babo. Ibi Virunga ibivugiye ko kare kose, iyo akarere gafata igihe kakumva ibibazo by’abaturage baturiye sites zindi zatunganyijwe, ibintu ntibiba byarazambye bigeze uko bimeze ubu. Meya wagaragaye muri iyi nama nk’ukurikiranira hafi ibibazo bibera mu karere ke, iyaba yarafashe igihe agasura ariya masites, nta kabuza aba yariboneye ubwe ibibazo byakomeje kubamo agatereranzamba harimo ibyo kuba abaturage batarasobanuriwe bihagije iby’uyu mushinga, imikorere mibi ya bamwe mu bashinzwe gutunganya aya masites ndetse n’iy’ibikorwaremezo bya nyirarureshwa bikomeje kuvugwa ko byagejejewe muri izi sites.
Tubabwire kandi iki kiganiro cyaranzwe n’urugwiro rwakiranywe aba basenateri, aba basenateri bakaba barakomeje kugaragariza mu gihe cyose iyi nama yamaze abaturage, ko babahoza ku mutima cyane ko aribo babatoye bakabaha ubutumwa bwo kubahagarira mu nteko ishinga mategeko y’ U Rwanda, ko igihe cyose baba bafite bibazo biteguye kubikorera ubuvugizi bigashakirwa umuti.
Na mbere y’uko bakira ibitekerezo by’abaturage, Mayor Nsengimana na Senatrice Laetitia Nyinawamwiza babanje kugacishaho bari kumwe n’abaturage muri moral yo mu rwego rwo hejuru.

Umwnditsi: Musengimana Emmanuel