Politike

Musanze-Cyuve:  Ku biro by’umurenge haravugwa “ Ndabanyurahe” mu isura nshya

Mu kiganiro umuti ukwiye cyahise kuri Radio Musanze kuri uyu wa kabairi taliki ya 19/11/2022, abanyamakuru bayoboye iki kiganiro bagarutse ku bipimo by’imiyoborere biherutse kugaragazwa na RGB, Intara y’amajyaruguru hafi ya yose ikaba yaribonye mu Mutuku, bivuze ko service zihabwa abaturage b’ Intara y’amajaruguru zikomeje kuba iyanze, mbi.

Abari muri iki kiganiro bakoze ubusesenguzi buhagije kuri iki cyegeranyo, maze bemerekanya ko ibyavuzwe byose ari ukuri kwambaye ubusa ko kandi igihe ari ikingiki kugira ngo abo bose batungwa agatoki muri iki cyegeranyo bisubireho kugira ngo ubutaha iyi ntara izaze ku myanya myiza.

Igitangaje nuko umwe mu bumvikanye muri iki kiganiro yemeje abagikurikiranaga ko impamvu y’ibipimo bibi muri iyi Ntara, ari uko abayobozi benshi bo muri utu turere ari abashya hakibazwa niba hari igihe cy’igerageza gihabwa aba bayobozi ngo babanze bamenyere akazi.

Icyatunguye cyane ariko muri iki kiganiro n’inkuru y’agahomamunwa yagarutsweho yo mu murenge wa Cyuve aho ku biro by’umurenge kuri ubu hashyizweho icyakwitwa bariyeri, aho umuturage wese agomba guca ku mukozi usanzwe afite inshingano zo gukora isuku, ngo agenzurwe niba yujuje ibisabwa icyatuma yinjira mu biro by’uyu murenge.

Umuklina wahinduye amarembo y’ ibiro by’umurenge ndabanyurahe

Ndabanyurahe ni agasantere gato gaherereye mu murenge wa Nyange, hafi y’ikiraro cya Rwebeya werekeza mu murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze. Abasobanura inkomoko y’iri zina bemeza ko ahubatse aka gasantere hahoze bariyeri y’abapolisi bitaga aba komini, aba bapolisi bakaba nta muntu w’abahitagaho w’umugabo adatanze umusoro witwaga uwa komini, komini yitwaga iya Kinigi. Abazi amateka y’aha hantu bakomzeza bemeza ko abagabo benshi bakoreshaga iyi nzira bahoranaga  ikibazo cy’ukuntu bazatambuka kuri iyi bariyeri mu gihe bababaga batarabona amafranga magana ane y’umusoro, dore ko muri icyo gihe yabonaga umugabo agasiba undi.

Inkuru y’umukozi wahawe intebe ku biro by’umurenge wa Cyuve ngo yake amafranga abinjira bose muri ibi biro, akaba yibutsa imikorere y’aba bapolisi bo hambere.

Koko rero nk’uko byemejwe n’umwe mu banyamakuru bari bayoboye iki kiganiro, ngo uyu mukozi usanzwe ari umuklina ( ukora isuku), ugaragara buri gihe mu itaburiya y’ubururu, ngo yashakiwe icyicaro mu marembo y’ibiro byiza by’umurenge wa Cyuve, ngo yake imisanzu inyuranye harimo n’uwa Ejo heza ku muntu wese winjira ashaka service zinyuranye muri uyu murenge. Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko benshi mu bategerwa kuri iyi ndabanyurahe y’umuklina ari ababa bajye kwaka service mu bushinzwe ubutaka n’ imyubakire mu murenge, muri uyu murenge bikaba bizwi ko abantu bahora ari urujya n’uruza baje mu bibazo bijyanye n’ibibanza, ubuyobozi bw’umurenge rero akaba ari aha bubategera. Uyu munyamakuru yongeraho ko ikibabaje kurushaho ari uko n’izo service baza kwaka abenshi bataha ntazo bahawe, bagatahira kwishyura ayo mafranga gusa.

Uyu munyamakuru akomeza avuga kandi ko uretse n’aba baba baje muri service z’ubutaka, ngo n’abandi barimo ababa baje gusinyira abagiye gusezerana ngo ntibarenga kuri iyi ndabanyurahe, uwasabwe kuza gusinya mubyo yitwaza hakaba hagomba kubamo amafranga ya Ejo heza cyangwa kitanse yishyuriyeho Ejo heza.

Uyu munyamakuru asoza yemeza ko byose bipfira ku murenge ( ikintu atemerekanyaho na Virunga Today), ko biva mu midugudu no mu tugari nta kibazo, byagera ku mirenge byose bikazamba kubera abakozi bigira utumana.

Ba ba Bazumvaryari

Ikinyamakuru Virunga Today nticyabonye akanya ko gusesengura ibyavuye muri raporo ya RGB, gusa ibyavuyemo isanga ari uruca abana, ko ibyo yemeza ari ukuri kwambaye ubusa. Ibi ibihera ko kuva abanyamakuru bayo batangira gutara amakuru yibanda muyo mu ntara y’amajyaruguru, itarasibye gutunga agatoki byinshi bitagenda neza mu guha abaturage service, urutonde rukaba ari rurrure mu gihe kitageze ku mezi cyenda dutangiye kwandika.

Urugero rumwe muri nyinshi tugarukaho ni urw’itunganywa ry’amasite yo mu mirenge yo mu karere ka Musanze, aho Akarere kikuye mu nshingano zo gukurikirana iki gikorwa bikarangira abaturage bacujwe utwabo kandi n’intego yari yashyizwe imbere yo gutunganya ibibanza bifite ibyangombwa bisababwa bikaba bizagorana kugerwaho cyane ko n’ahari harahariwe ibikorwa remezo birimo amashuri n’amavuriro, ubu harangije gukatwamo hose ibibanza. Abakurikiranira hafi iby’imiturire bakaba bibaza  ukuntu mu myaka mirongo itanu iri mbere tuzaba dufite umudugudu utuwe n’abagera ku bihumbi makumyabiri nta vuriro nta shuri, nta buhumekero.

Ikibabaje nuko iyo ikibazo ukibajije inzego zibishinzwe hari ababinamo kubibasira cyangwa kubarwanya, ngo ku nyungu bo bita izawe. Ibi biherutse kuba ku munyamakuru wa Virunga, aho yibazaga ukuntu muri iriya midugudu hishyurwa amafranga y’ibikorwaremezo, nyamara imihanda irimo idashobora gucishwamo n’igare, maze umwe mu bakozi b’akarere agahamagara uyu munyamakuru amubwira ko azamugirira nabi nakomeza kwivanga mu bibazo bya ziriya site, dore ko we yemeza ko yamutumyeho abantu benshi ngo baganire kuri iki kibazo ( ahari ashaka kumutera akantu), uyu munyamakuru akamutsembera akamusubiza ko we icyo ashyize imbere ari uko ibibazo by’abaturage byakemurwa akaba ari nacyo ikinyamakuru Virunga gikomeje gushyira imbere.

Ntabwo icyo abanyamakuru barimo na ba Virunga Today  bashyize imbere ari gutesha umutwe abayobozi nk’uko umunyamakuru wayoboye cya kiganiro cyiza yabigarutseho cyangwa ngo tube aba contre-succes batishimira ibyo abandi bagezeho ariko nanone tubabazwa cyane nuko hari ibibazo bikomeye bikomeje kubangamira iterambere ry’abaturage abashinzwe kubibakemurira barebera kandi nyamara barahawe ibyangombwa byose ngo bite kuri uyu muturage.

Abanyarwanda nibo bavuze ko ibuye ryagaragaye riba ritacishe isuka, na Virunga Today ibona ko ibikubiye muri iyi raporo biha umwanya mwiza bayobozi wo gukosora ibyo byose biba byagaragjwe mu nzego zinyuranye, aho kuyinenga witwaje ko uburyo bwakoreshejwe hakusanywa ibitekerezo butizewe.

Ibiro by’akataraboneka mu karere, services za mbere mbi mu karere
Abaturage baramutse bakanguriwe ibyiza byo kwizigamira muri Ejo heza, hagakorwa ubukangurambaga buhagije,  byaba bikiri ngombwa kubategera kuri ndabanyurahe ?

 

Mu gihe abayobozi bazakomeza kwima amatwi abarimo abanyamakuru babasaba  gukosora ibitagenda neza, nta kabuza utu turere tuzakomeza kuza mu twa nyuma mu gihugu. Iki ni icyiswe  umuhanda cyahinduwe urwuri   rw’inka  (hamaze kwimurwa imbibi z’umuhanda),  abaturarge bakaba bakomeje kucyishyura akayabo nk’igikorwaremezo cya site

Aho kunenga ibipimo bya RGB, abayobozi ahubwo nibabibyaze umusaruro bakosora aho byagaragaje intege nke zabo

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *