Politike

Musanze-Cyuve: Wa mudame wahambirijwe riva, aho asembereye ,akomeje gutabaza Akarere ngo kamufashe guhabwa ubutabera

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka , ikinyamakuru Virunga Today cyabagejejeho inkuru y’akarengane kakorewe umudame witwa Mukeshimana Beatrice , wari utuye mu mudugudu wa Kungo, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze. Uyu mudame yagize ibyago apfusha umugabo bashakanye bitanyuze imbere y’amategeko, yamara gushyingura nyakwigendera, abarimo muramu we bakamwirukana mu mutungo yari yarashakanye na Nyakwigendera, ahawe imperekeza y’ibiumbi magana atatu, aya mafranga nayo akaba ari ayari yasagutse kuyakoreshejwe mu mihango y’ishyingura nayo yabonetse uyu mudane agurishije inka bari batunze.

Gitifu na Mugudu bagize kandi bakomeje kugira uruhare mu karengane gakorerwa uyu mudame

Amasezerano yahambije riva, yemezaga ko uyu mudame agomba guhambira utwe, akava mu mutungo yashakanye na Nyakwigendera yasinyiwe imbere y’abavuzwe haruguru, byongeye kandi igihe uyu mudame, yashakaga abemeza uburenganzira bwe kuri iyi mutungo, aba bayobozi barabirwanijwe cyane, ndetse banga no gusinya ku buhamya bwari bwamaze gutangwa n’abaturanyi kandi icyo basabwaga gusa ari ukwemeza ko aba baturage bababazi, ibyo kwemeza ukuri kuri ubu buhamya bikaba bitararebaga aba bayobozi.

Imbere ya Gitifu w’umurenge, muramu we yemeje ko Mukeshimana yari umuboyi wa murumuna we.

Ibi byemejwe na muramu wa Mukeshimana ubwo Gitifu w’umurenge wa Cyuve yatumizaga abarebwa n’iki kibazo, maze uyu muramu we akemeza ko nta burenganzira uyu mudame afite kuri uyu mutungo, bitewe nuko imyaka 13 bamaranye, babanaga nk’umukozi n’umukoresha, murumuna we ari umugabo naho Mukeshimana ari umuboyi.
Ibi byo kuba urwego rw’ibanze rwaranze gusinya ku buhamya burengera Mukeshimana, byongeye muramu we agakomeza kunamgira, nibyo byombi byatumye Gitifu w’umurenge asaba abarebwa n’iki kibazo kwitabaza inkiko, bityo Mukeshimana asabwa kwirwanaho mu buryo atagira bwo gukurikirana iki kibazo mu nkiko.

Virunga Today ifite icyizere ko Madame Mukeshimana azahabwa ubutabera

Virunga Today ikomeje gukurikirana ikibazo cy’uyu mudame kandi ibona ko, nubwo uyu mudame afite ibibazo bikomeye birimo ibyo kuba adafite icumbi, bitari kera azabona ubutabera agashobora kugira uburenganzira bwo guhabwa ibyo amategeko amwemerera kuri uriya mutungo, yakesha ko uyu mutungo yawushakanye na nyakwigendera. Ibi Virunga Today ibihera ku kubera ko igihe azashobora kuba yageze imbere y’ubutabera, aba batangabuhamya bazashobora kuvugira mu rukiko ukuri, bitabanje guhabwa umugisha na bariya bayobozi. Byongeye kandi ku bijyanye n’amikoro, inzego zirimo MAJ cyangwa imiryango irengera abagore, bishobora kuzafasha uyu mugore muri izi manza zimurenganura, dore ko hamaze no kuboneka imanza zaciwe (jurisprudence) zafashe ibyemezo ku bibazo bisa neza neza n’ibivugwa mu kibazo cy’uyu mudame.

Umutungo ugizwe n’ubutaka n’inzu 2 Mukeshimana yari yarashakanye hamwe na Nyakwigendera niwo muramu we yamwirukanyemo, ahita awushyira no ku isoko
Yakorewe ihohoterwa yirukanwa mu bye, abayobozi b’iinzego z’ibanze babiha umugisha none arimo gusembera

Abayobozi bakagombye kumurenganura, nibo basinye ku masezerano amurenganya barangije bihakana abaturage babo batanze ubuhamya bw’ukuri burenganura umuturage wabo

Inkuru bifitanye isano

Musanze-Gashangiro: Ishyano: Yabaye akimara gushyingura umufasha we, asabwa guhambira akarago, baramu be bigabiza umutungo yari yararushye ashaka afatanije na nyakwigendera, abayobozi b’ibanze babiha umugisha


 
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *