Politike

Musanze district : Rurageretse hagati y’akarere n’umunyamakuru ugashinja kumwambura insimburamubyizi

Mu mpera z’umwaka turangije, akarere ka Musanze kifuje kugaragariza abagatuye imishinga inyuranye ndetse n’ibikorwa biri hirya no hino biboneka mu karere kugira ngo barusheho kuyimenya ndetse by’umwihariko babe bayitabira ku bw’iterambere ryabo.

Iyi niyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwatumiye itangazamakuru maze barisaba ko ryabafasha muri iki gikorwa, ribanje naryo kwirebera aho ibyo bikorwa biri hirya no hino mu karere; Ibi nibyo byakozwe maze abanyamakuru barimo Rwandatel w’ikinyamakuru Virunga Today bitabira uru rugendo, rwamaze iminsi 2, ibyatumye bakora inkuru zinyuranye ku bikorwa biboneye n’amaso, ari nako bahamagarira abatuye akarere kubyitabira no kubirinda.

Ni ibisanzwe ko abanyamakuru bagenerwa insimburamubyizi mu gikorwa nk’iki, bakagenerwa amafunguro aba ari ngombwa mu gikorwa nk’iki gisaba kuzenguruka ahantu hanyuranye rimwe na rimwe biruhije kugera kabone niyo waba ufite imodoka. Ni nako byagenze rero, aba banyamakuru bemerewe insimburamubyizi, benshi bahawe urugendo rurangiye. Igitangaje ariko nuko umunyamakuru wa Virunga Today kugeza nubu yimwe iyo nsimburamubyizi, incuro nyinshi yagiye ajya kubaza impamvu we atayihawe, agasubizwa ko akwiye gutegereza none amezi 2 ari hafi kurangira atarahabwa iyo nsimburamubyizi.

Ikindi kibabaje, nuko undi munyamakuru wa Virunga Today ubu yimwe uburyo bwo kubona amakuru kuri gahunda zinyuranye zibera mu karere no mu ntara y’amajyaruguru, ku buryo bitamushobokera kumenya igihe habera nka press conference, kuko yakuwe ku rubuga ruhurirwaho n’abanyamakuru ari naho hanyuzwa ubutumire bwose bubagenewe.I mpamvu y’iryo kumirwa kugeza nubu rikaba ritarasobanurwa n’aba admini b’uru rubuga harimo n’uwitwa Jado Fils wakuye burundu uyu munyamakuru kuri uru rubuga.

Virunga Today ni ikinyamakuru gifite icyicaro mu karere ka Musanze, kikaba cy’ibanda ku nkuru zibangamira iterambere ry’abaturage, izivuga ku karengane na ruswa, kigakora n’inkuru z’ubuvugizi ku bibazo binyuranye.

Zimwe mu nkuru yanditse zagiye zikururira abanyamakuru bayo umujinya w’abo zakomozagaho, hakaba hari n’inkuru Virunga Today yanditse yishinganisha abakozi bayo, bakomeje gukangishwa kuzagirirwa nabi.

Ibi ariko ntibyaciye intege Virunga Today yarahiriye kuzakomeza kuvugira abaturage bakomeje kwibagirana kandi bafite ibibazo bibaremereye harimo nk’abimuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga cyangwa abaturage bafite ubutaka mu midugudu irimo gutunganywa mu karere ka Musanze, Virunga Today ikaba yarabijeje ubuvugizi ku kiguzi icyo aricyo cyose, kugira ngo ijwi ryabo ryumvikanye kabone niyo bizasaba kwitabaza inzego nkuru z’igihugu.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *