Musanze: Dr Philibert Gakwenzire yavuye imuzi imvo n’imvano by’imurikamateka “ ‘Traces of the Genocide Against the Tutsi’
Kuri uyu wa mbere taliki ya 10/02/2025, mu karere ka Musanze, ku rwibutso rwa Genocide rw’Akarere , hafunguwe ku mugaragaro imurikamateka ryiswe ‘Traces of the Genocide Against the Tutsi” ( ibimeyetso bya genocide yakorewe abatutsi).
Igikorwa cyo gufungura iri murika cyitabiriwe n’abashyitsi barimo Bwana Maurice Mugabowagahunde, Guverneri w’Intara y’amajyaruguru, Aurelien Picquenot, umujyanama mu by‘imikoranire n’umuco muri amabasade y’u Bufaransa mu Rwanda na Bwana Nsengimana Claudien, Mayor w’akarere ka Musanze.
Iri murika rizamara ibyumweru bitatu, ryateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’ubushakashatsi “Rwanda Map” na gahunda Dusangire amateka y’umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide IBUKA.
Muri iri murikamateka, harimo kugaragazwa inyandiko zikubiye mu bitabo, itsinda ry’abahanga b’abashakashatsi bagiye bandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; abo bashakshatsi babihuriyeho bakaba baturuka mu bihugu birimo u Bufaransa, u Rwanda, u Bubirigi, u Bwongereza na Afurika y’Epfo.
Ubufatanye bwa Ibuka n’abashakashatsi ku nkunga y’Ambasade y’abafransa
Nk’uko byasonabunwe na Dr Philibert Gakwenzire , Umuyobozi wa IBUKA, akaba n’umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi, ngo igitekerezo cyo gukora iri murikamuteka cyaje mu mwaka wa 2021-2022, igihe hitegurwaga igikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 30 Genoside yakorewe abatutsi, ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda, by’abanyamahanga buri wese akaba yararebaga uburyo uko uku kwibuka kwazagaragaza uguha agaciro abazize genocide no kureba ukuntu amateka yacu twayakoramo isomo ryo gukomeza kubaka igihugu cyacu.
Dr Philibert yakomeje asobanurira abari bitabiriye iri murikamateka ko muri muri ubwo buryo bw’ibyiciro bitandukanye hatekerezwa icyakorwa niho we yisanze muri iki gice cy’abashakashatsi.
DrPhilbet yagize ati : Mu myaka 30 ishize, abashakasatsi benshi bagiye baza gucukumbura amateka ya Genocide, umushakashatsi agakora ubushakashatsi bwe, ajya muri kaminuza, akabwerekana muri Kaminuza agahabwa diplome, yarangiza agakomeza akazi ke nyamara kandi hari ibyo yabonye byihariye muri ubu bushakashatsi byakagombye kugaragarizwa abantu batandukanye”.
Uku ngo niko byaje kugenda maze abahisemo gukorana na Dr Philibert buri wese yiyemeza kuzana inyandiko yihariye akuye mu gitabo cye, mu bushakashatsi bwe, noneho ikaba yagaragarizwa abantu basanzwe ( pieces d’exposition).
Dr Philibert akomeza avuga ko mu gihe barimo bakibitekerezaho, basanze hari izindi nzego zirimo gushaka ukuntu iki gikorwa cyabaho maze aho agereye mu buyobozi bwa Ibuka, asanga Ambasade y’abafransa ifite umushinga wo gutera inkunga ibikorwa binyuranye bya IBUKA, mu mushinga mugari witwa dusangire amateka,” partageons l’ histoire”.
Igice kinini cy’uyu mushinga cyari icyo gufata ubuhamya bw’ababyeyi 250 basigaye bonyine bakagirwa incike, ariko kubera ubutwari bwabo bakitwa intwaza. Muri icyo gihe hashyizweho n’irindi shami rikora imurika mateka maze abari muri uyu mushinga, biha n’intego yo gusohora inyandiko izaherekeza iri murikamateka,akaba ari uko Ibuka n’aba bashakashatsi bibonye muri ubu bufatanye nk’uko byakomeje byemezwa na Dr Philbert.
Izi nyandiko ziri muri ubu bushakashatsi nizo ziswe Traces of The genocides Against the Tutsi, bivuze inzira ayo mateka mabi yanyuzemo kugera ku ndunduro.
Dr Philibwrt akomeza avuga ko ari muri ubwo buryo ibyiciro bitandukanye byahawe icyo gukora, abashakashatsi bo buri wese akaba yaragiye afata icyiciro runaka ibyo banabifashwamo kandi n’ibindi byiciro binyuranye byiganjemo kaminuza z’I Burayi.
Muri icyo giha kandi ngo aba bashakashatsi bafatanije n’inzu y’icapiro imeyereye kwandika ku mateka yitwa “ la contemporaine” ikba ifite n’ikinyamakuru cyitwa “revue materiaux pour l’histoire de notre temps”. Iyi nzu yagendaga ireba inyandiko runaka zo mu gihe runaka kugira ngo zibikwe ariko nanone zigere no ku bantu basanzwe ari nayo mpamvu hakorwa iri murikamateka bityo bikagera ku Banyarwanda n’abandi bose.
Umusaruro wagaragaye n’uwitezwe muri iki gikorwa
Nk’uko byemezwa na Dr Philbert iri murikamateka ryihaye intego zinyuranye kandi zimwe muri zo zatangiye kugerwaho: Muri zo twavuga:
- Kwegera ibigo by’amashuri, yaba aya Kaminuza, ayisumbuye ndetse n’amashuri abanza , bakagezwaho ayo mateka, bareba izo nyandiko. izi nyandiko inyinshi zikaba ziherereye aho zagiye zishyingurwa.Muri izo hakaba hari izavuye mu Rwanda, ziganjemo iz’ibinyamakuru byanditswe icyo gihe ( Kangura, umurwanashyaka,…), urubyiruko bakaba babyumva ariko batarigeze babisoma. Hari kand izo mugihe cy’ubukoloni zishyinguwe mu Bubiigi, izivuga ku mashyaka ya politii MDR Parmehutu na MRND ndetse n’iz’abahiyimana zabonetse i Roma.
Izi nyandiko zose aba banyeshuri barazisura bakibonera ukuntu amateka yacu yabaye mabi, ariko bagafata n’umugambi wo kureba icyakorwa kugira ngo aya mateka atazisubira,ahubuwo bagafata indi nzira ibaganisha ku mahoro no kubaka igihugu cyacu.
- Ikindi nk’uko Dr yakomeje abyerekana, nuko abatoya nabo bagira uruhare muri ubwo bushashkashatsi. Aha yagaragaje ko hagikenenwe gukorwa byinshi ngo hagaragazwe amateka ya genocide kuko nk’ubu ibyahoze ari makomi 10 gusa nibyo bimaze kwandikwaho ibitabo mu gihe mu gihugu cyose icyo gihe hari amakomini 146, byongeye kandi hakaba hatakwandikwa ku makomini gusa kuko hari n’ibindi byiciro bikenewe kwandikwaho nk’urubyiruko cyangwa abakonseye b’icyo gihe. Dr Philbert akaba yemeza ko nawe yiteguye kugira abo afaasha muri uru rubyiruko kugira ngo nabo batangire gusobanukirwa no gusesengura amateka yabo. Ibi, kubera ko mu kubaka igihugu, hakenewe kumenya aho wavuye, amateka y’igihugu cyawe, kugira ngo uruhseho kugishyira ku mutima, niyo waminuza, ukagira ubumenyi buhanitse, byose ugomba kubizana ngo wubake igihugu cyawe.
Dr Philbert yemeza kandi ko nubwo abanyarwanda bakora uko bashoboye ngo biyubakire igihugu cyabo, hari ba kidobya nubwo ari bake bwose, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bafite umugambi wo gusibanganya amateka, akaba ari inshingano za buri wese zo kumenya ko ibyo abo bavuga nta shingiro bifite, hanyuma bakabinyomoza.
Ubu bushashatsi kandi bwagize akamaro mu rwego rw’ubutabera kuko nko ku bijyanye n’igihugu cy’Ubufransa, ubutabera bwo muri iki gihugu bwategetse ko umunyamakuru Chares Onana, uzwi mu gupfobya Genocide , atakwiharira urubuga muri iki gihugu maze ibyavuye muri ubu bushakashatsi nabyo bifatwaho ibimenyetso.
Izi nnyandiko kandi zagiye zigaragara hirya no hino, ibyagiye bifasha abacamanza kubona ibimenyetso mu manza z’abasize bahekuye U Rwanda zikomeje kubera hirya no hino ku mugabane w’i Burayi.
Iri murikamateka kandi ngo ryagaragaje ko hari abafite umutima w’ubufatanye, ku buryo ubwo hakorwaga ubu ubushakashatsi hari benshi batuye ku mugabane w’i Burayi bakiri bato, bagaragaje bitandukanije n’ababyeyi babo basize bakoze genocide.
Tubabwire ko iri murika rije rikurikira iryabereye i Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa mu kwezi kwa gatanu 2024, n’ryabereye mu Rwanda mu kwezi kwa cumi muri uwo mwaka nanone.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel