Musanze-Gataraga: Abana 3 baherutse kubura ababyeyi babo mu mpanuka y’imodoka bakeneye kwitabwaho ngo abarimo b’avoka n’abakomisiyoneri batigabiza umutungo basigiwe na ba nyakwigendera.
Impanuka ikomeye yabereye mu karere ka Rubavu ahitwa Mahoko, ku muhanda Musanze-Rubavu, yahitanye umugabo n’umugore bakomokaga mu kagari ka Mudakama, umurenge wa Gataraga, bari batuye kuri iyi centre ya Kabari. Amakuru Virunga Today Ikesha abari ahabereye iyi mpanuka, bemeza ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yaba yarabuze feri maze ikagendana ihitana ibyari mu nzira byose, ari nabwo yahitanye aba bombi bari bahagaze ku nkengero z’umuhanda.
Mu makuru make Virunga Today yamenye kuri uyu muryango ni uko umugabo yutwaga Tuyiringire Xavier akaba yari umwarimu mu mashuri abanza ku Nyundo, naho umugore akaba yari umudozi, bakaba barasize abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 7, aba bana ubu bakaba ubu babana na sekuru utuye mu kagari ka Mudakama, umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze.
Iyi nkuru y’urupfu rw’umugabo n’umugore bapfiriye icyarimwe mu mpanuka yakomeje gukora ku mitima ya benshi, ikomeza no kugarukwaho ku mbuga zinyuranye, benshi bibaza niba hari abana aba ba nyakwigendeera basize n’imibereho aba bana baba barimo kuri ubu.
Ibi nibyo byatumye Umunyamakuru Virunga Today afata inzira akerekeza kwa Mzee Damaseni, Sekuru w’aba bana ajyanye no gushakisha amakuru kuri aba bana. Ibyari buve muri uru ruzinduko bikaba byari bufashe Ikinyamakuru Virunga Today gukorera ubuvugizi aba bana babaye imfubyi kabiri, igihe byaba bibaye ngombwa.
Bimye umunyamakuru amakuru y’ibanze ntiyashyira amakenga ikibyihishe inyuma
Kuri iki cyumweru taliki ya 08/09/2024 niho umunyamakuru wa Virunga Today yerekeje muri uyu muryango, maze agerayo bimugoye dore ko Mzee Damaseni wari wamwemereye kuzamwakira, telephone ye yageze aho ikavaho ku mpamvu we yemeza ko zitamuturutseho , bigasaba umunyamakuru kugenda abaririza mpaka igeze aho batuye.
Akigeray, uyu musaza yamuhaye karibu, aiko amubwira ko yakwihangana inama yarimo yiga ku bibazo byasizwe na bayakwigendera ikarangira. Byarangiye uyu musaza asabye umunyamakuru kuza akabonana n’abari bitabiriye iyi nama, bakagira ibyo bamubaza bijyanye n’ikimugenza.
Ibyo byarakozwe maze abari muri iyi nama batangira guhata ibibazo uyu munyamakuru bamubaza ikimugenza.
Ku kibazo cyo kumenya inyungu afite yo kuva ikantarange akaza gushaka amakuru y’aba bana, umunyamakuru yabasubije ko asanzwe akora ubuvugizi ku bibazo binyuranye nk’intego y’ikinyamakuru akorera Virunga Today, ko rero yifuza kumenya imibereho abana basizwe na ba nyakwigendera babayemo ariko cyane kureba niba iby’amategeko abagenera byarubahirijwe kugeza ubu, byaba bitarabaye , akaba yabakorera ubuvugizi.
Ku kibazo cyo kumenya niba nta zindi nyungu uyu munyamakuru yaba afite adashaka kugaragaza, harimo ni uko amafoto y’abana yarimo asaba gufata, yazayakoresha yishakira inkunga mu batera nkunga, aba bana ntibazagire icyo babona, umunyamakuru yabasubije ko ayo amfoto atari ngombwa cyane ko n’aba bana bari bagifite ihungabana, kandi ko ibyo gukora ubuvugizi bisanzwe biri mu nshingano z’abanyamakuru, ko ahubwo ibyiza bazafatanya nawe mu bikorwa byaba bikenewe byo gukora ubu buvugizi, ko nta kintu na kimwe yazabahisha.
Ku rahande rwe, umunyamakuru yababajije niba ibyagombaga gukorwa n’abarimo Koperative Umwarimu Sacco, yagombaga gutanga ubufasha rugikubita kuri aba bana, byarakozwe, abari munama birinda kugira icyo babitangarizaho umunyamakuru. Naho ku bijyanye no gukurikirana indishyi bagomba kugenerwa na za sosiyete z’ubwishingizi, abari muri aka kanama bahakaniye umunyamakuru ku makuru yari afite ko hatangiwe ibyo kwishyuza , ko ahubwo bari mu myiteguro yo gutangira gukurikirana iki kibazo kuri station ya police y’ahabereye impanuka.
Ibi ariko ntibyabujije uyu munyamakuru kumenyesha aba, ko bagomba kwitondera idosiye yo muri assurance kuko bene izi dosiye zigaragaramo ubujura bwinshi harimo n’agenerwa abakomisiyoneri bitambika muri izi manza.
Mu gusoza abari mu nama babwiye umunyamakuru ko bagiye kwiga ukuntu bamuha amakuru yose kuri ibi bibazo, ariko ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo abari muri iri tsinda bari bagatangarije uyu munyamakuru, bivuze ko nta bushake buhari kuri abari muri itsinda ryo gutanga aya makuru.
Icyo Virunga Today ibona ni uko itegeko ryateganije abagomba kugira uruhare mu ikurikirana ry’ibibazo by’aba bana, abo rero umunyamakuru yabonye kwa Damaseni , biyita abo mu muryango wa hafi w’aba bana, ubona bafite ikindi bagamije, bikaba bitazaborohera kugera kuri iyo migambo yabo.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kuba maso, hakarengerwa aba bana.
Umunyamakuru wa Virunga Today utarashyize amakenga imigambi y’abari bitabiriye iyi nama banze gutanga amakuru y’ingenzi ngo aba bana babe bakorerwa ubuvugizi, yihutiye kureba icyo amategeko ateganya kuri aba bana basizwe n’ababyeyi bakiri bato maze yifashishisha itegeko no Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango. Mu cyiciro cya 2, aho bavuga ku bwishingire ( tutelle), ingingo ya 109 ivuga ku bijyanye n’ubwishingire igira iti: (1) “Ubwishingire ni uburyo bukoreshwa bwo gufasha umwana cyangwa umuntu mukuru ufite ubumuga bwo mu mutwe gukoresha uburenganzira bwemererwa buri muntu muri rusange no kumufasha gucunga umutungo we igihe uhari.
(2) Ubwishingire bukorwa mu nyungu z’uwishingiwe.
Ibi bikaba bivuze ko aba bana, muri bo umukuru ufite imyaka 7, bagomba gushakirwa umwishingizi, ugomba gusimbura ababyeyi babo batakiriho.
Ingingo ya 113 y’iri tegeko yo igaruka ku bagize inama y’ubwishingire,igira iti:
Inama y’ubwishingire igizwe n’abantu batatu bahagarariye umuryango wa se w’umwana na batatu bahagarariye umuryango wa nyina w’umwana n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana atuye cyangwa aba. Icyakora, aho bidashoboka umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana atuye cyangwa aba ashyiraho abagize inama y’ubwishingire nibura batanu.
Iyi ngingo ikaba igaragaza bidasubirwaho uruhare rw’inzego z’ibanze mu kurengera inyungu z’aba bana cyane hitabwa ku mitungo basigiwe n’ababyeyi babo. Umwandittsi w’irangamimerere uvugwa aha akaba ari Umnyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge aba bana batuyemo.
Nta mwunganizi ( avoka ) mu rubanza rwishyuza indishyi ugomba guhirahira ngo yake igihembo kirenze miliyoni 3.
Umunyamakuru wa Virunga kandi nyuma yo kumenya ko abakomisiyoneri baba barinjiye mu idosiye yo kwishyuza indishyi ijyanye n’iyi mpanuka, bakaba barahisemo umw’avoka ukorera mu karere ka Rubavu, yahisemo kureba iby’amategeko ateganya kuri ibi bihembo cyane ko byagaragaye ko muri bene izi mpanuka hakorwa ubujura bwo hejuru, ab’avoka bagasaba ibihembo bitwara hafi icyakabiri cy’indishyi iba yagenwe abasigaye.
Mu mabwiriza no 01/2014 yasohotse mu igazeti ya Leta no 32 yo 11/08/2014 y’urugaga rw’abavoka mu Rwanda niho bavuga ku bihembo mbonera by’abavoka.
Muri aya mabwiriza ingingo ya 17 ivugwa ku ihame rikurikizwa mu kubara ibihembo igira iti: “ Ibihembo bishyirwaho mu bwisanzure, na avoka n‟umukiriya we ariko gusa mu mbibi ziteganywa n‟imishahara mbonera.
Ingingo ya 34 yo ivugwa ku bihembo mu bindi bitavuzwe ikagira iti: “Bitabangamiye ibiteganywa n‟ingingo zibanziriza iyi zo muri aya mabwiriza, avoka afite uburenganzira bwo kugena igihembo ashyize mu gaciro, ariko kitari munsi y’amafaranga 500.000 kandi kitarengeje amafaranga 3.000.000 hiyongereyeho, iyo bishoboka, igihembo kibarwa hakurikijwe ibyagezweho, ku ijanisha riteganyijwe mu gace ka II k‟ingingo ya 23.
Aha twababwira ko urubanza rwishyuza indishyi ku mpanuka, ruri mu zivugwa muri iyi ngingo, bikaba byumvikana ko nta avoka wakagombye kurenza kiriya gihembo, uko indishyi yaba ingana kose.
Ku b’avoka bitwaza ko hari imitungo yabo yakoreshejwe bakurikirana idosiye nabo amabwiriza yagize icyo abivugaho.
Ingingo ya 39 ku bijyanye n’ amafaranga yakoreshejwe cyangwa yatanzwe na Avoka mu nyungu z’umukiriya igira iti :”Avoka yemerewe gusaba gusubizwa amafaranga yishyuye mu nyungu z‟umukiriya we, mu gihe abitangiye ibimenyetso.
Aha ngaha uko byagenda kose aya mafaranga yakoreshejwe ntashobora gutuma igihembo cy’avoka kizamuka ngo kigere ku ½ cy’indishyi umukiriya we agenerwa.
Mu kurangiza iyi nkuru, Virunga Today irarikira abo bose baharanira uburengenzira bw’abana ndetse n’inzego z’ibanze zirebwa n’iki kibazo, kuyifasha maze aba bana bagahabwa uburenganzira bemererwa n’amategeko, kugira ngo ejo abashyize imbere uburiganya no gusahurira mu nduru, batazabona icyuho ngo basahure ibyari kuzabeshaho aba bana , byakagombye kuzabafasha mu mibereho yabo y’ejo harimo kubona ibibtunga ndeste no kurihirirwa amashuri.
Umutungo w’aba bana urindwa n’itegeko
Inkuru bifitanye isano
Burera: Haravugwa ibikorwa by’abavoka b’abamamyi bunama ku baturage
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel