Musanze- Gataraga: Bigoranye, ba bana babuze ababyeyi bombi, bashyiriweho ubwishingire
Mu gihe gishyize ikinyamakuru Virunga Today cyabagejejeho inkuru y’impanuka yabereye mu karere ka Rubavu ahitwa Mahoko, igahitana umugabo n’umugore bakomokaga mu murenge wa Gataraga akarere ka Musanze. Muri iyo nkuru Virunga Today ikaba yaratabarizaga abana batatu bakiri bato ( umukuru w’imyaka 7) aba bombi basize, ngo bakorerwe ibyo amategeko ateganya: gushyirirwaho ubwishingire kuri aba bana bwatuma bashobora gukoresha uburenganzira bwemererwa buri muntu muri rusange no kubafasha gucunga umutungo wabo niba uhari.
Sekuru w’abana yafashe umunyamakuru nk’umutekamutwe n’umushinyaguzi naho ubuyobozi bw’umurenge bumubonamo imburamukoro.
Nk’uko twari twabigarutseho muri iyo nkuru, umunyamakuru wacu yari yagize amakenga ku myitwarire y’abarimo sekuru w’aba bana, utarashatse gutanga amakuru yose ngo aba bana Virunga Today ibe yabakorera ubuugizi cyane ku bijyanye no kwishyuza indishyi mu masosoyete y’ubwishingizi. Koko rero imyitearite uyu munyamakuru yabonaga ko ishobora kuzaganisha ku buriganya bwakorwa hishyurwa izi ndishyi zanaboneka kandi nazo zikaba zacungwa nabi. Ibi ariko uyu musaza yakomeje kubifata nko gushaka kwivanga k’uyu munyamakuru mu bibazo bitamureba, bitabujije kandi kumukekaho ubutekamutwe ndetse n’ubushyinyaguzi.
Virunga Today ariko ntiyacitse intege ahubwo yakomeje kotsa igitutu uyu musaza ngo akore ibyo amategeko ateganya, icyihutirwaga akaba kwaari ugushyiraho ya nama y’ubwishingire.
Rugikubita Virunga Today yakoresheje uburyo bwose ibasha kubona abo mu muryango wa nyina w’aba bana, ibintu byagoranye cyane kuko Damaseni yanze gutanga amakuru y’aho baherereye maze Virunga Today ihitamo kunyura ku buyobozi bw’akarere ka Nyabihu maze haboneka abo muri uyu muryango harimo na nyirarume w’abana witwa Munyarukiko.
Mu rwego rwo gukomeza gushaka ukuntu hashyirwaho iyo nama, Virunga Today ko kandi yegereye ubuyobozi bw’umurenge wa Gataraga ibusaba ko bwafasha mu ishyirwaho ry’uru rwego rw’ingenzi mu micungure y’aba bana babuze ababyeyi bombi bakiri bato
Icyokora nanone hahise havuka ikibazo kuko ubuyobozi bw’umurenge bwashubije umunyamakuru ko nta nyungu bubona zo gukurikirana iki kibazo kandi hari abo mu muryango bahari bahita bafata inshingano za kibyeyi kuri aba bana.
Kera kabaye ariko nyuma y’ibiganiro birambuye kuri iki kibazo, umurenge wemeye gukurikiza ibyo itegeko riteganya bityo hatangizwa igikorwa cyo gushyiraho “ ubwishingire”, igikorwa cyarangiye hashizweho komite y’ubwishingire ndetse n’umwishingi w’aba bana hakurikijwe ibiteganywa na rya tegeko.
Ni bande bagize inama y’ubwishingire, bahitwamo bate
?
Nk’uko bivugwa mu ngingo ya 113 y’itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango, inama y’ubwishingire igizwe n’abantu batatu bahagarariye umuryango wa se w’abana na batatu bahagariye umuryango wa nyina w’abana n’umwanditsi w’irangamimerere y’aho umuntu aba cyangwa atuye.
Nk’uko twabitanagrijwe na Munyarukiko nyirarume w’aba bana, ngo ibivugwa muri iyi ngingo byarubahirijwe kandi bose bashimye ibyakozwe kuko uru rwego kuri ubu ruhuriwemo n’abo bose bafite inyungu kuri aba bana.
Nk’uko bikomeza byemezwa na Munyarukiko ngo ibyo gutoranya abagize iyi nama y’ubwishingire byakozwe n’inama y’umuryango, mu guhitamo bakaba barahereye ku bavandimwe ba hafi b’abana bujuje imyaka y’ubukure bigaragara ko hari icyo bazamarira aba bana kandi b’inyanagamugayo ku buryo bazaha aba bana uburere bwiza.
Abagize iyi nama bakaba barahise bitoramo Perezida, uwahawe uyu mwanya kaba ari Mzee Damaseni, Sekuru w’abana ubyara Papa,wahise inshingano z’umwishingire. Uku guhitamo kukaba kwarakurikije ibivugwa mu ngingo ya 114 ya rya tegeko twavuze haruguru.
Ni izihe nshingano zahawe abagize inama y’ubwishingire
Nk’uko bivugwa mu ngingo ya 115 ya ririya tegeko ikomoza ku nshingano za komite y’ubwishingire, mu nshingano zihabwa iyi komite harimo iz’ingenzi zikurikira:
- Gukurikirana no kugenzura imikorere n’imigendekere y’ubwishingire;
- Kubarura umutungo w’abana bishingiwe;
- Gusuzuma no gutanga uburenganganzira mu igurisha cyangwa mu igwatiriza ry’umutungo w’abana igihe hagamije gukemura ibibazo bye;
- Kugaragariza abana umutungo iyo bamaze gukura cyangwa kubona ubukure;
- Mu kurangiza inshingano yo gukurikirana no kugenzura imigendekere y’ubwishingire, inama y’ubwishingire igomba, nibura rimwe mu mwaka, gusaba umwishingire inyandiko igaragaza ishusho y’icungamutungo w’abana kandi ikagenzura ko bifite ishingiro hashingiwe ku nyandiko za ngombwa.
Nyirarume w’abana yanze kugaragariza umunyamakuru ibikubiye mu masezerano bagiranye n’avoka
Nubwo nyirarume w’abana yashimye igikorwa cy’ubuvugizi bakorewe na Virunga Today, uyu ntiyashatse gusubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa Virunga Today wamubajije ku gihembo cy’avoka uzakurikirana indishyi z’aba bana muri sosiyete z’ubwishingizi. Uyu yavuze ko nta kintu byatanga gutangaza ingano y’iki gihembo mu gihe barangije gushyira umukono kuri aya maszerano, nyamara Virunga Today yo yakomezaga kumwumvisha ko niba ayo masezerano aturabahirije itegeko ry’ibihembo by’avoka, byoroshye kuyasesa ako kanya.
Gusa Virunga Today ntiyashatse gutinda nanone kuri iki kibazo yirinda ko umunyamakuru wayo yafatwa nk’ukomeje gushaka indonke muri iki kibazo, ari nako yizera ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga, nawe ubarizwa muri iyi komite, nk’umuntu usobanukiwe n’amategeko, atakwemera ko amafranga agenewe kuzafasha aba bana, igice kinini cyayo cyaziharirwa n’avoka washyira imbere inyungu ze, yirengagije ibyo itegeko rihari rigenga ibihembo by’abavoka mu Rwanda riteganya.
Nk’uko yabyemerey kandi nyirarume w’abana, Virunga Today izakomeza kuba hafi y’aba bana, ikurikiranira hafi imikorere y’iyi nama y’ubwishingire, ndetse bibaye ngombwa, ku busabe bw’iyi komite, ikaba yabakorera ubuugizi ku bibazo byagaragara ko bibangamiye imibereho myiza y’aba bana.


Inkuru bifitanye isano:
