Musanze: GS Birira, urugero rw’ikigo aho gutahiriza umugozi umwe k’ubuyobozi n’abarimu byabaye umusingi uganisha ku ireme ry’uburezi
Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yerekezaga mu gace ka Birira ahavugwaga urupfu rutunguranye rw’umwana w’umunyeshuri wigaga kuri Gs Birira, yahitiye kuri iki kigo cy’amashuri dore ko byavugwaga ko ubuyobozi bw’iki kigo bwaba bwaragize uruhare ruziguye mu rupfu rw’uyu mwana abyaje kunyomozwa n’ubu buyobozi ( reba inkuru ibanziriza iyi).
Uyu munyamakuru wari ugifite igisa n’uburakari kubera iyi nkuru y’uyu mwana, yabanje kuvunyisha maze umujinya yari afite uracururuka nyuma yo kwakiranwa urugwiro n’umudame ushinzwe gucunga umutungo w’ikigo. Uyu mudame wakomeje gusa nugusha neza uyu munyamakuru utari umworoheye kubera ikibazo cy’uyu mwana, yabwiye umunyamakuru ko ibyiza ari uko yakwirebera ushinzwe amasomo akaba ariwe igira icyo amutangariza, anahita amushikiriza uyu muyobozi wahise amuha ibisobanuro ku byabaye. Umunyamakuru wanyuzwe n’ibisobanuro yahawe yemerekanyije na Prefe ko we yakomeza agashaka andi makuru yimbitse kuri iki kibazo, akazabasangiza ibizava mu iperereza yari atangiye gukora.
Hagati aho ariko uyu munyamakuru ntiyaviriyemo aho, ahubwo yahise asaba uyu muyobozi ko yamuha amakuru ku bijyanye n’imiterere y’iki kigo ndetse naho bageze mu gushaka ireme ry’uburezi.
Ku kibazo cyo kumenya imiterere y’iki kigo, prefe yamubwiye ko Gs Birira igizwe n’ibice bibiri byigira ahantu habiri hatandukanye: Icya mbere kigizwe na primaire ndetse n’ishuri ry’incuke giherereye munsi y’umusozi wa Birira, naho Secondaire igizwe na tronc commun n’igice kindi cya primaire, bikaba bibarizwa mu mpinga y’uyu musozi wa Birira.
Ku kibazo cyo kumenya aho ikigo kigeze ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, prefe yamubwiye ko ubu ibimaze kugerwaho bishimishije kuko abana bose bakoze ikizamini gisoza amashuri batsinze ndetse na tronc commun ikaba yaritwaye neza kuko hari umwana umwe wujuje undi akagira 29/30. Prefe yongeyeho ko uko umwaka utashye, ibintu bigenda birushaho kugenda neza kubera ko ubu icyo abarimu bashyize imbere ari gukora akazi kabo neza, bategura neza amasomo bari butange, bagerera ku kazi igihe, bakirinda n’ibindi bishobora gutuma akazi kabo katagenda neza harimo nko kuba bajya mu tubari mu masaha y’akazi dore ko begereye agacentre k’ubucuruzi.
Umunyamakuru wa Virunga Today, nawe yiboneye ubudasa bw’iki kigo ugereranije n’ibindi asanzwe azi mu karere ka Musanze: Muri ibyo harimo isuku igaragarira ku nyubako z’iri shuri ku barimu ndetse no ku banyeshuri ubwabo, gukunda akazi byigaragarije uyu munyamakuru ighe yasangaga abarimu bose bashishikaye ntawe ureba iruhande ku buryo yaba abarimu yaba abanyeshuri, ntawigeze arabukwa ko hari umuntu wo hanze wabasuye. Ikigo kandi gifite ibyangombwa bihagije haba amazi cyangwa umuriro ndeste no ku gice kimwe cy’iri shuri hakaba haboneke internet WIFI, yifashishwa n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bayikenera mu masomo y’ikoranabuhanga. Ku bijyanye n’amazi ndeste abana bakaba bafite filitres nini z’amazi zikoreshwa ngo haboneke amazi meza yo kunywa ku bana n’abarimu.
Prefet kandi yaboneye akanya ashimira Ubuyobozi bwa Kiliziaya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri, kubera ko bubaha ibyangombwa byose babakeneraho kugira ngo ikigo gikomeze gitere imbere harimo n’ubutaka bukomeje kuzamurwaho ibyumba by’amashuri uko umwaka utashye. Yashimye kandi n’inkunga baterwa n’intara tRhenanie Palatina yo mu gihugu cy,Ubudage, aho iyi mfashanyo yatumye biyubakira ibyumba by’amashuri bigezweho birenga bitanu, ibiganiro bikaba bikomeje ngo harebwe izindi nzego z’ubufatanye zaterwamo inkunga.
Babangamiwe bikomeye n’umuhanda uhuza ibice byombi by’ishuri utakiri nyabagendwa
Kimwe mu bibazo bikomeye gikomeje kuba inzitizi ku iterambere ry’iki kigo, ni ububi bw’inzira ihuza ibice byombi by’ishuri twavuze, ku buryo havuka ibibazo bikomeye igihe hubakwa ibyumba by’amashuri hejuru ku musozi ndetse no kugeza ibiribwa n’ibikoresho aho batekera abanyeshuri. Ibi byose bikaba bikorwa hifashishijwe umutwe kubera ko nta modoka ishobora kugera mu mpinga y’uyu musozi, ibintu bikaba birushaho kuba bibi mu gihe cy’imvura kubera haba hanyerera.
Icyokora ngo iki kibazo akarere karakizi ndetse vuba aha abatekinsiye b’akarere baje kureba imiterere y’iki kibazo, hakaba hari icyizere ko iki kibazo kizabonerwa umuti, dore ko nk’uko umunyamakuru yabyiboneye, kuzana imashini yo gutunganya aha hantu, ntabwo byatwara nagera kuri miliyoni.
Mu gusoza prefe yabwiye umunyamakuru ko urebeye nta bibazo bikomeye by’amacumbi abarimu bigisha Birira bafite kuko abenshi bataha mu mujyi wa Musanze, aba barimu bakaba bitabira akazi badakererewe ndetse bakaba bafatira n’amafunguro hamwe mu kiruhuko cya Saa sita.
Virunga Today ibona ikigo cya GS Birira cyabera urugero rwiza ku bindi bigo, ku bwo gutahiriza umugozi umwe kw’abarimu n’ubuyobozi bwabo, bagamije gutanga uburere bwiza ku bana babagana; igishyirwa imbere akaba ari umurimo unoze, ibijyanye no kwica kazi mu buryo bunyuranye ndetse n’indi mikorere iteye isoni nk’iyo kwaka ruswa ishingiye ku gitsina, bikaba bitabarizwa kuri iki kigo kigenda kirushaho kugaragara mu isura nziza yaba ku isuku ndetse no mu ireme ry’uburezi.