Iyobokamana

Musanze: Hagaragaye uwiyita umunyamakuru ukoresha ibitutsi birusha kure ubukana iby’abashumba b’inka

Ku mbuga nkoranyambaga zibarizwa mu karere ka Musanze harimo n’urumaze kwamamara rwitwa MIA ruhuriraho n’abarenga 250, hamaze igihe hatambukijwe ikiganiro cyanditse kigizwe n’ibitutsi cyahuje abantu babiri bigaragara ko bari basanzwe baziranye kandi ko uwo munsi hari amakimbirane bari bagiranye kugeza naho umwe muri bombi akoresha ibitutsi birengeje kure ibikoreshwa n’abashumba b’inka.
Nk’uko bigaragara muri iki kiganiro, uwibasiye mugenzi we yatangiye amwita igicucu, akomeza mu mvugo ya gishumba amuraza na nyina agakomereza ku buzima bwe bwite agaruka ku burwayi uyu utukana yemeza ko uwo basubirikanya afite kandi ko nta buryo bundi afite bwo gukemura iki kibazo uretse gushakana na nyina.

Uwahohotewe yagize ihungabana ahitamo kugisha inama ukuriye idini asengeramo

Inkuru y’ibyabaye kuri aba bombi yakomeje kuba kimomo, ndetse mu bushakashatsi  Virunga Today isanzwe ikora, yamenyeko uwavunderejweho ibitutsi by’urukuzasoni, yaje kugira ihungabana agahitamo kugisha inama umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu idini abereye umuyoboke.

Ku gace gato umunyamakuru wa Virunga yashoboye kubona k’ikiganiro cyahuje uyu  mugabo numuyobozi we mu by’idini, hagaragara agace gato k’ibitutsi uyu yatutswe maze umuyobozi we amubwira ko adasanzwe amuzi , undi agahitamo kumwibwira, ibyakurikiyeho nibyo umunyamakuru atashoboye kumenya.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *