Politike

Musanze: Hamenyekanye impamvu tingatinga imaze iminsi irima ubutaka bwo ku kibuga cy’indege cya Musanze

Nubwo byakomeje kuvugwa ko abaturage bagomba kugira uruhare mu igenamigambi ry’mishinga iba ibagenewe cyangwa se bakaba bahabwa amakuru kuri bene iyo mishanga, bikomeje kugorana ku nzego zimwe gushyira mu bikorwa iki cyifuzo ku buryo hari imishinga usanga iturwa ku baturage ku buryo butunguranye, hakaba hari igihe ibyo bikurura inzitizi igihe iyi mishanga ishyirwa mu bikorwa.

Abaturiye umujyi wa Musanze, mu minsi ishyize nabo babonye ibimashini bihinga, byigabiza ubutaka buri mu mbibi z’ikibuga cy’indege cya Musanze, ubutaka bucungwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivili. Benshi mu babonye ibi bimashina bitakura ubu butaka bahise batekereza ku umushinga w’ubuhinzi nk’uw’ibirayi, ugamije kubyaza umuasruro ubu butaka igice kimwe cyabwo cyari cyarabaye ibihuru mu mujyi rwagati wa Musanze.

Umunyamakuru wa Virunga usanzwe ukuriikiranira hafi ibibera muri uyu mujyi umunsi ku wundi nawe yagize amakenga ku mirimo y’ibi bimashini maze yanga gukekeranya ahubwo yegera umwe mu bakozi b’akarere ka Musanze amuhishurira ibijyanye n’akazi kakozwe na ziriya tingatinga.

Ikibuga cy’indege cya Musanze kizatunganywa kijye cyakira Jet Prive

Nk’uko twabitangarijwe n’uyu mukozi, ngo izi mashini zarimo zihinga ubu butaka, zari mu mirimo isa niyatangiye yo gutunganya ikibuga cy’indege cya Musanze, kikazongererwa ubunini kigashyirwamo na kaburimbo, ikizatuma gishobora kuzakira indege zizanye ba mukerarugendo, indenge nto bakunze kwita Jet Prive.

Ku kibazo cyo kumenya niba imiterere ya kiriya gice giherereyemo ikibuga cy’indege yazatuma ibyo kucyagura byoroha dore ko uko bimeze ubu bigoranye ku cyagura mu burebure ndetse no mu bugari, uyu mukozi yashubije ko hazakoreshwa ubutaka bwari busanzwe buri mu mbago z’ikibuga cy’indege, bikazaba ngombwa no kwimura bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyuve bari haruguru y’ishuri rya MIPC.

Uyu yongeyeho ko Jet Prive zidasaba umuhanda ( piste) munini ngo zibashye kugwa, ku buryo ngo ka Jet itwara abantu bagera ku munane ishobora kwifashisha, umuhanda wa kilometero ebyiri uhagije.

Ku nyungu zo kwifashisha izi ndege nke ugeraranije n’uburyo bwari busanzwe bukoreshwa na ba mukerarugendo, uyu mukozi yashubije ko bizorohera aba ba mukerarugendo kubera ko bitazaba bikiri ngombwa guca inzira ya Kigali mu ndege nini, mbere yo kwerekeza mu Kinigi bakoresheje kajugujugu cyangwa imodoka, ko ahubwo bashobora guhita bagera I Musanze bavuye Londres cyangwa Paris ntaho bahagaze.

Kuba ba mukerarugendo bazajya bahita bagera I Musanze ntaho banyuze handi, izaba ari inyungu ikomeye ku banya Musanze, kubera ko ibyo bakeneye byose bazajya babisanga I Musanze, ibizatuma amafranga binjiza mu mujyi wa Musanze yiyongera. Ibi bikaba bisaba abanya Musanze kurushaho kunoza service basanzwe baha aba bashyitsi bazaba biyongereye ku bwinshi ndetse no ku gihe bamara muri uyu mujyi ari nako bazakomeza kuhakenera buri cyose nkenerwa muri izi ngendo zo gusura ibyiza bitatse aka gace.

Hazatunganywa n’umuhanda ugana ku mujyi w’icyitegererezo uzubakwa ku kiyaga cya Ruhondo

Iby’umujyi ugiye kubakwa ku nkombe z’ikiyaga cya Ruhondo byagarutsweho mu minsi ishyize na mayor w’akarere ka Musanze, aho yatangarije abanyamakuru ko hari umushoramari wiyemeje kubaka umujyi muto ku nkombe z’ikiyaga cya Ruhondo, mu murenge wa Gashaki, uyu mushinga ngo bikaba biteganijwe ko uzatwara arenga miliyoni magana atatu y’amadolari, ajya kungana n’amafranga y’urwanda miiyari magana ane.

Ni muri urwo rwego kandi imihanda iva kuri Mukungwa ikerekeza ku kiyaga cya Ruhondo unyuze hafi y’ikigo cy’amashuri cya Rwaza, ngo uzashirwamo kaburimbo, ndetse n’undi muhanda uva ahitwa Karwasa nawe werekeza kuri uyu mujyi muto, nawo ukazashyirwamo kaburimo, ibyo bikazakorwa hagamije koroshya urujya n’uruza hagati y’uyu mujyi muto n’umujyi wa Musanze.

Tubabwire ko niba nta gihindutse, mu minsi ya vuba hazatangizwa umushinga wo gutunganya Pariki ibungabunga ibidukikije mu kibaya cya Mukungwa, giherereye mu marembo y’umujyi wa Musanze, ibizatuma utu duce tw’akarere ka Musanze turushaho gukurura ba mukerarugendo

 

Ba mukerarugendo bazajya bagera i Musanze bavuye i wabo ntaho bahagaze

 

Ikibuga cy’indege cyari mu mujyi rwagati wa Musanze kizatunganywa gishyirwemo kaburimbo cyakire jet prive
Amabengeza y’ikiyaga cya Ruhondo, akomeje gukurura ba mukerarugendo

Mu myaka 30 ishyize ntawakekaga ko ibi bisimba byakamwa amamiliyoni y’amadolari

Soma hano umenye itandukaniro ry’indege nini itwara abantu na jet prive

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/jet.pdf

Twifashishije urubuga : www.mydailyjet.com

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *