Politike

Musanze: Hamwe mu hantu ukwiye kwitondera niba ukoresha imihanda yo mu mujyi wa Musanze

Mu mujyi wa Musanze ndetse no mu nkengero zawo, hari ahantu habaye kimenyabose kubera impanuka zo mu muhanda zikunze kuhibasira. Ikibazo cy’aha hantu hakunze kubera impanuka cyafashe indi ntera kubera ukwaguka k’umujyi wa Musanze, ibyatumye nanone haba ubwiyongere bw’abatuye uyu mujyi n’uw’ibinyaniziga biwukoreshwamo.

Hagati aho hakomeje kwibazwa impamvu ikigo cy’igihugu cyita ku mihanda, RTDA, kidashyira ibimenyetso bya ngombwa ku mihanda ibyafasha kugabanya izi mpanuka.

Uwitwa Musengimana Emmanuel, utuye ahitwa i Yaounde mu mujyi wa Musanze, yabwiye ikinyamakuru Virunga ko hashyize igihe kirenga umwaka asabye akarere ko kabakorera ubuvugizi muri RTDA hagashyirwa zebra crossing mu gace atuye, kubera impanuka zikunze kuhibasira, ko ariko kugeza n’ubu ntakirakorwa.

1. ETIRU
Aha ni ahantu hamanuka cyane, uva mu mujyi wa Musanze werekeza mu mujyi wa Kigali; Ubucurame bw’aha hantu ndetse n’intera yaho, hafi ibilometero 3, bituma hahora impanuka z’urudaca zikunze kugirwamo uruhare cyane n’imdoka n’abanyamagare.
Kubera ubwinshi bw’impanuka zigirwamo uruhare n’abanyamagare, hambere police yari yarabujije gukoresha amagare muri uyu muhanda, ariko ubu siko bimeze abanyamagare cyane abikoreye imizigo, bakomeje gukoresha uyu muhanda, bagafatwa kenshi nk’abiyahuzi kubera ibyago bashobora guhura nabyo isaha n’isaha,igihe cyose bakoresha uyu muhanda.
Kubera imiterere y’aha hantu, birashoboka ko nta kindi cyashobora kuhakorerwa ngo hagabanywe impanuka, uretse gutoza abakoresha uyu muhanda kuwukoresha neza bagabanya umuvuduko, ibi bikaba bireba by’umwihariko abanyamagare.

2.BUGESE
Bugese ni agace nako gacuramye cyane, gaherereye hagati yaho bita Kabaya mu murenge wa Muhoza na centre ya Muko yo mu murenge wa Muko.
Ubwinshi bw’abakoresha uyu muhanda biganjemo abanyamagare bakunze kurema amasoko ya Vunga, Gashyushya na Kinkware birushaho gukomeza ikibazo cy’impanuka zibera muri uyu muhanda. Kimwe na Etiru, icyagabanya impanuka muri uyu muhanda, ni imikoreshereze myiza y’uyu muhanda hashyirwa imbere kwitonda no kudaheka imitwaro iremereye cyane ku banyamagare.

3. ROND POINT HAGATI PASTORAL NA STADE

Muri iyi rond point nyamara igaragaramo zebra crossing hakomeje kuberamo impanuka zigarika ingogo bitewe n’amagare yambuka afite umuvuduko ntashobore kugabanya umuvuduko mu gihe abanyamaguru bo baba bizeye umutekano wabo igihe bari muri iyi zebra.

Umwe mu miti yavugutirwa iki kibazo, ni ugushyira dodane imbere y’iyi rond point ugana ku kigo cy’ishuri rya Muhabura Polytechnique, MIPC, mu gihe hagitegerejwe ko mu gihe kiri mbere, aha no mu tundi duce tunyuranye biteye kimwe, hazashyirwa amatara y’umuhanda, feu rouge.

4. YAWUNDE KURI STATION OLYMPIQUE

Hagati y’aho bita mu ikorosi n’ahitwa Bukane ku gice cy’umuhanda Musanze Rubavu , umuhanda urarambuye, ni mwiza cyane, ku buryo benshi mu bashoferi bahagera bakirara, bakongera umuvuduko cyangwa ntibitonde bihagije, ibitera impanuka nyinshi cyane ahatagira zebra crossing kandi harangwa rujya n’uruza rw’abantu.
Ibi niko bimeze hafi ya station bita Olympique, ubwiyongere bw’abanyeshuri bambukiranya uyu muhanda ndetse n’ubwinshi bw’abaturage basigaye batuye muri iki gice, bituma hakunda kuba impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. Ibi bikaba bisaba ko hashyirwa zebra crossing ndetse na d’eau d’ane ngo hagabanywe izi mpanuka.

4. KALISIMBI

Kalisimbi ni centre irimo gukura cyane aho umuhanda ujya kuri Ines uhurira n’uwerekeza Rubavu. Ubwinshi bw’abantu bahora muri aka gace, bituma naho hahora impanuka z’urudaca zihuriramo n’abakoresha uyu muhanda, bikaba byumvikana ko naho hakenewe zebras crossing.

5. KU MAGARE
Ni mu mahuriro y’umuhanda Cyanika Muhanga na Musanze Kigali. Aha hantu naho hambere hakunze kubera impanuka zikomey, icyatumye inzego z’umutekano zishyiraho abashinzwe umutekano bahoraho, icyagabanyije ubwinshi bw’izi mpanuka. Dodane imaze igihe yarashyizweho nayo yagabanije ubwinshi bw’impanuka, bikaba byumvikana ko mu gihe hazatekerezwa gushyira feu rouge mu mujyi wa Musanze, aha hazashyirwa mu hambere.
Tubabwire ko ku mihanda ya kaburimbo Musanze Kinigi na Musanze Cyanika naho hakunze kubera impanuka kubera ubuto bw’iyo mihanda ndetse no kuba nk’uwa Musanze Cyanika ushaje cyane bikaba biteganijwe ko uzasanwa ukanagurwa igihe hazaba hakorwa umuhanda Musanze Muhanga.

Umwanditsi: MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *