Musanze: Haravugwa abakomeje gushyira inyubako zabo munsi y’insinga za haute tension akarere karebera
Abazi neza imiterere y’umujyi wa Musanze, bazi ko kuva mu gihe cyo hambere, uyu mujyi wambukirwanya n’imiyoboro migari y’amashanayarazi ( haute tension) ibiri ariyo Ntaruka-Musanze- Kigali ufite ibipimo bya 220 Kv na Musanze- Rubavu ifite ibipimo bya 110 Kv.
Mu minsi yashize kandi muri uyu mujyi wubatswe undi muyoboro wa 30 Kv ukura amashanyarazi mu mujyi wa Musanze, ukayajyana mu cyanya cy’inganda cya Kimonyi.
Kuva kandi iyi mirongo yatangira kubakwa muri uyu mujyi hari amabwiriza yariho, nanubu kandi akiriho agena intera inyubako zigomba gushyirwa uhereye kuri izi nsinga, hirindwa impanuka zikomeye zagwirira ababa bubatse hafi y’izi nsinga.
Nyamara muri iki gihe mu mujyi wa Musanze, abantu bakomeje kwitwikira ijoro bakazamura amazu munsi neza neza y’iyi mirongo, abashinzwe kugenzura ibi bikorwa barimo abakozi ba one stop center mu karere ntibagire icyo bakora ngo bakumire ibi bikorwa.
Virunga Today mu ntego yihaye yo kureba ibibangamira ibikorwaremezo harino n’ibikorwa byo kubyangiza, umunyamakuru wayo aherutse gutahura igikorwa nk’iki cyakorewe hafi y’umuhanda nyabagendwa mu mujyi wa Musanze, gikorwa n’umukozi w’akarere, ariko amubajije impamvu y’iyo mikorere undi amubwira nabi, amusubiza ko yazajyana ikirego mu rukiko. Uyu munyamakuru yakomeje gukurikirana iki kibazo maze ahabwa amakuru n’abaturiye kariya gace ko akarere kaba karahaye uruhushya rwo kubaka uyu mukozi wako, maze yarangiza ntiyubahirize ibipimo byasabwe byatumaga ategera uyu muyoboro, hakibazwa impamvu abashinzwe imyubakire batatahuye aya makosa kandi iyi nzu iherereye ahantu byoroshye ko yabonwa na bose.
Virunga Today kandi ikomeje guhabwa n’andi makuru ku bantu baba, mu gihe cya vuba aha, nabo bagiye barenga kuri aya mabwiriza bagashyira inyubako zabo mu mbibi z’izi nsinga, dore ko ababikoze mu gihe cyo hambere bo, batabarika, gukomeza rero kurebera ibi bikorwa akaba ari gukomeza gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Hagati aho Virunga Today yahisemo kugeza ku basomyi bayo ingaruka ziterwa no gushyira inyubako hafi y’izi nsinga, kugira ngo yihe umwanya wo gukurikirana neza iki kibazo, hazakorwe inkuru irambuye.
Ingaruka zo gushyira inyubako hafi y’umuyoboro wa haute tension.
- Ibyago byo kuba wahura n’impanuka yo kotswa n’umuriro:
Iyi miyoboro inyurwamo n’umuriro ufite imbaraga nyinshi. Urugero umuyoboro wa Musanze-Rubavu ufite 110 Kilovolts vmu gihe muri prise y’umuriro ukoreshwa mu nzu hageramo gusa 220 volt. Ni ukuvuga ko umuriro wo muri haute tension wikubye incuro magana atanu uwo muri prise. Bivuze nanone ko kwegera cyane izi nsinga, ku bw’impanuka bishobora gukurura urupfu ku buryo bworoshye.
- Ibyago byo guhura na champ Electromagnetique: Iyi miyoboro ibyara ibyo bita champs electromagnetiques igira ingaruka ku buzima bw’umuntu. Abashakashatsi berekanye ko guhora hafi y’iyi miyoboro bitera ibibazo by’ubuzima harimo kubura ibitotsi, kuribwa mu mutwe, hanyuma iyo byakomeye bikaba byatera ibibazo bikomeye by’ubuzima harimo no guhura n’indwara zirimo leucemie , indwara y’ibura ry’amaraso.
- Inkongi y’umuriro: Mu gihe habaye nk’ikibazo insinga z’uyu muyoboro zigacika, cyangwa hakaba n’ibindi bibazo byo mu rwego rwa tekinike, ibishashi by’umuririo bishobora gutuma bimwe mu bikoresho byibasirwa n’umuririo bishya bikaba byatera inkongi y’umuriro ku nyubako, ishobora gukwira no mu bindi bice byegereye iyi nyubako.
- Interférences électromagnétiques: Ibikoresho bya electroniques ( Radiyo, telephone…) byegereye iyi miyoboro, bishobora guhura n’ibyo bita interférences électromagnétiques. Icyo gihe ibi bikoresho bikora nabi cyangwa ntibikore na mba bitewe n’imbaraga ziri muri ziriya nsinga z’amashanyarazi.
- Kubangamira ibikorwa byo kwita kuri iyi miyoboro. Imirimo yo kwita no kubungabunga iyi miyoboro ihoraho, ibi bikaba byabangamira abituje hafi y’iyi miyoboro.


Amabwiriza ya RURA ku bijyanye n’aho inyubako zishyirwa uvuye ku miyoboro ya haute tension
https://www.virungatoday.r w/wp-content/uploads/2025/02/Right-of-Way-for-power-lines-RURA.pdf
twifashishije: www.matmut.fr
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel