Imikino

Musanze : Haravugwa ibibazo by’uruhuri mu itunganywa ry’amasite yo guturwamo yo mu mirenge ya Musanze na Kimonyi

Mu mwaka wa 2023, akarere ka Musanze katangiye umushinga munini wo gukata ibibanza byo guturamo mu masite anyuranye aherereye mu mirenge ya Musanze na Kimonyi.  Ayo masite akaba ari aya Gaturo, Gakoro naa Buhunge mu murenge wa Musanze na site za  Musezero na Nyamugali mu murenge wa Kimonyi. Ni nyuma yaho akarere ka Musanze gahisemo gutangiza uyu mushinga gafatiye urugero ku karere ka Bugesera kari kamaze igihe muri iki gikorwa ,bikaza kugenda neza ;  urugendo shuri abakozi b’akarere bashinzwe imyubakire n’abari bahagarariye abaturage  bakoreye muri sites zatunganyijwe mu karere ka  Bugesera, bikaba byari byitezwe ko rugira uruhare mu itunganya ry’uyu mushinga no mu karere ka Musanze.

Nyuma yumwaka n’igice urenga, ikinyamakuru Virunga Today cyakurikiranye ibyaranze uyu mushinga, ibibazo byagaragaye maze cyerekana ibikwiye  gukorwa ngo abari bategereje inyungu kuri uyu mushinga basubizwe.

Ihuzwa, ikatwa n’itunganywa ry’ubutaka hagamijwe kunoza imyubakire bigizwemo uruhare na ba nyiru’ubutaka

Itunganywa ry’aya masite ryagendeye ku mabwiriza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka amabwiriza yiswe; “ amabwiriza ngenderwaho mu gihe cy’ihuzwa, ikatwa n’itunganywa ry’ubutaka hagamijwe kunoza imyubakire bigizwemo uruhare na ba nyir’ubutaka”. Nk’’uko bivugwa muri aya mabwiriza, ikigamijwe ni ukonoza imyubakire bigizwemo uruhare n’abafite ubutaka ahateganyirijwe iki gikorwa, aba bakaba  bishyira  hamwe mu gace runaka k’umujyi cyangwa mu cyaro bagahuza ubutaka ku bushake, bugakorerwa igenabikorwa rinoze ry’imikoreshereze yabwo, bukagezwaho ibikorwaremezo by’ibanze maze bukabona kongera gusaranganywa ba nyirabwo hagendewe ku musanzu w’ubutaka wa buri wese ku mushinga no kugabana bikwiriye  inyungu ziva mu mushinga.

Muri rusange ihuzwa, ikatwa n’itunganwa ry’ubutaka hagamijwe kunoza imyubakire bigizwemo uruhare na ba nyir’ubutaka, bifasha gukura umutwaro wo kwishyura amafranga menshi y’inyongera y’umusanzu wo kuzana ibikorwaremezo muri site. Ahubwo imari yo kwishyura ibi bikorwaremezo ikava mu musanzu w’ubutaka ba nyir’ibibanza batanze.

Abagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga

Nk’uko aya mabwiriza akomeza abivuga, inzego zinyuranye zifite uruhare mu itunagnya ry’uyu mushinga iz’ingenzi ni:

Komite y’ubutaka ya site

Iyi komite igizwe na  perezida, vispperezida, umubitsi, umunyamabanga ndetse n’abajayanama batatu bose batorwa n’abafite ubutaka muri site  kandi ikagira e inshingano zikurikira ifatanya  n’akagari ndetse n’umurenge

  1. Gutegura no gukora ubukangurambaga ku baturage
  2. Kumenya ko ishyirwa mu bikorwa by’umushinga rigenda neza mu bice byose.
  3. Gufatanya n’akagari n’umurenge bakemura ibibazo bya buri munsi bya site ibigoye bigashyikirizwa akarere;
  4. Kumenya neza niba inzobere ikurikiza ibyifuzo n’ibitekerezo byatanzwe ku mushinga;

Akarere

  1. Kugenzura niba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ryubahirije master plan;
  2. Gufasha mu rwego rwa Technique nk’umugenzuzi w’iki gikorwa;
  3. Gukemura ibibazo byavuka mu ishyirwamubikorwa ry’umushinga yakira ibibazo by’abaturage;
  4. Gukora ubugenzuzi bw’imirimo ikorerwa muri site;
  5. Kumenya ko amabwiriza agenga iki gikorwa yubahirizwa.

Bimeze bite mu masite yatunganyijwe mu karere ka Musanze.

Umushinga wo gukata ibibanza wabanjirijwe n’igikorwa cy’ubukangurambaga, cyahamagariraga abafite ubutaka bose muri iyi site kuzitabira uyu mushinga bemera gushyira hamwe ubutaka bwabo ngo bukatweho ibi bibanza. Mu nama nyinshi zagiye zitegurwa n’abakozi b’akarere abaturage bagiye basobanurirwa imiterere y’uyu mushinga n’inyungu ufite kuri bo no ku mujyi wa Musanze, wari ukenewe gukatwamo ibibanza biteye neza hirinda akajagari kakomeje kurangwa mu miturire y’uyu mujyi.

Muri ubu bukangurambaga aba bakozi bemerekanije n’abaturage ko akazi ko gukata ibi bibanza bizakorwa na Rwiyemeza mirimo, ko kandi iki gikorwa kizkurikiranirwa hafi n’akarere kugira ngo kizatungane, umuturage we akaba yarasabwaga ibi bikurikira:

1.Kwemera gutanga 25%  by’ubuso bwose bw’ubutaka nk’uruhare rwe mukwishyura abazaba baratakaje ubutaka bwabo bukanyuzwamo ibikorwaremezo hanyuma  ubutaka busigaye bugakatwamo ibibanza bingana  metero kare 30 naho  ubutaka butujuje ibipimo nyirabwo akaba yasaba ko bwongerwa amaze kwishyura ingurane cyangwa se bukagurwa na komite ya site yazabutanga ku bandi babukeneye.

  1. Kuzishyura ibihumbi 350 000 kuri buri kibanza, bijyanye n’igihembo cya Rwiyemezamirmo wakase ibi bibanza akazanamo n’ibikorwa remezo.

Ibi nibyo by’ingenzi byasabwaga burimuntu wese ufite ubutaka, ibibanza bye akaba ashobora kubkatirwa hafi yahahoze hari ubutaka bwe cyangwa ahandi bihuje imiterere.

Ibibazo uruhuri mu itunganya ry’ibibanza mu masite 

Gihurujwe n’abaturage bafite ubutaka muri ariya masite ku bibazo uruhuri bivugwa mu ikatwa ry’ibibanza, aba baturage bakaba baragaragazaga ko bakomeje guhuguzwa utwabo n’abatekinisiye ba za sites, abandi bakemeza ko ibyo bemerwe hamamazwa uyu mushinga basa naho badateze kuzabihabwa, umunyamakuru wa Virunga Today yatangiye gukurikirana iki kibazo, maze yifashihije ubuhammya bw’abaturage ndetse n’ibyo we ubwe yiboneye muri ayo masite asanga hari ibibazo by’uruhurirane byatewe nuko abari bafite inshingano muri iki gikorwa harimo n’akarere batigeze bazubahiriza.

Dore ibibazo by’ingenzi Umunyamakuru wacu yasanze muri ariya masite uko ari  5.

Ubukangurambaga butakozwe neza none hakaba hari abinangira mu gutanga uruhare rwabo rwa 25% .

Iki kibazo kiri mu masite yose ariko cyane cyane muri site ya Gaturo Gakoro na Buhunge zo muri Musanze. Mu biganiroo yagiye agirana na bamwe mu baturage kuri iki kibazo,  hari abagiye barahira bakazikura ko badateze gutanga ubutaka bwabo ho 25% ko ibyo batigeze babyumvikanaho n’abateguye uyu mushinga, ko rero abanyurijwe mu  butaka bwabo ibikorwaremezo aribo bazihombera.

Iby’ uku kwinangira kw’abaturage n’abashinzwe site, yaba abatekinsiye cyangwa abagize komite z’ubutaka barabizi kuko mu buhamya bwinshi twahawe n’abafite ubutaka muri ziriya site, nyuma yo kwinangira kw’aba baturage, abimwe ubutaka nbakageza iibazo ku babishinzwe muri sites, nta gisubizo izi nzego zagiye zitanga ahubwo byarangiraga bagaragarije abimwe uburenganzira bwabo ko nta kindi gisubizo nabo bafite.

Ibi byo kwanga gutanga 25% bijayana kandi no kutemera ikarita nshya y’ibibanza byakaswe, benshi mu baturage bakaba batemera ibibanza bishya baba bahawe hatitawe ku miterere y’ubutaka bwabo bwa mbere.

Iki kikaba ari ikibazo gikomeye gisaba ko Akarere mu bubasha bwako bwahatira aba baturage kubahiriza ibyo biyemeje igihe basinyaga ku masezerano abinjiza muri uyu mushinga.

Rwiyemezamirimo arashinjwa gukora amakosa akomeye

Nk’uko twabibwiwe n’abaturage banyuranye, ngo rugikubita, abakase imihanda ntibigeze bakurikiza igishushanyo mbonera( physical plan) uko cyakabaye nk’uko cyari cyemejwe na Njyanama y’akarere  kuko ngo kubera ruswa ngo baba barahabwaga, imihanda imwe yagiye ihindurirwa ibyerekezo maze ibi biza kugira ingaruka  zikomeye ku ikarita y’ibibanza yari yakozwe ku buryo hari ibibanza byinshi byagiye biboneka bitujiuje ibipimo bya bitegetswe bya 300m2, ibindi nabyo bikarenza kure ibi bipimo.

Nanubu kandi ngo abatekenisiye baracyakora amakosa yo guhindura imihanda yakaswe, kubera gushaka indonke ku baba bifuza ko ibibanza byabo byagira ibipimo byuzuye.

Umunyamakuru wa Virrunga Today ubwe yagiye yibonera ingero zigaragara z’amakosa yakozwe na aba batekinsiye.aho umuhanda wagiye ushyirwamo amakorosi nta mpamvu, ndetse n’aho muri iki gihe aba batekisiye barimo guhindura imbibe z’imihanda ku mpamvu zidasobanutse. Virunga Today kandi yakiriye ibibazo byinshi by’abaturage bemeza ko ibibanza bari barahawe barmo kugera nyuma bagasabwa kubitanga, abandi nabo bakemeza ko bagezweho n’ingaruka z’imikorere mibi  y’abatekinsiye barimo kongera kigaruka bagakata imihanda aho itari isanzwe iri, ibituma ibibanza byabo bibura ibipimo bya 300 m2.

Ikindi kibazwa ni ibijyanye n’ibikorwaremezo bigomba gushyirwa muri aya masite. Aba baturage baribaza ukuntu bakomeje kwishyuzwa amafranga ibihumbi 350 kandi ibikorwaremezo birimo cyane cyane imihanda birutwa  n’ibitariho. Koko rero imihanda myinshi yari yaciwe, abaturage bagiye basubira nyuma bakayisatira indi ndetse bakayifunga burundu. Ni ikigaragara ko ipfa gukanyakanya, nta za rigole igira ku buryo hibazwa ukuntu ibi bibanza bizaturwa nta buryo bwo gukuramo amazi bwatunganyijwe.

Biraavugwa kandi ko itunganya ry’aya masite ritagiye ryubahiriza igisushanyo mbonera cy’umujyi ku buryo ahantu ahari hagenewe ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro hose hagiye hacibwamo ibibanza byo guturamo, hakibazwa ukuntu iyi midugudu y’icyitegererezo izaturwamo nta bikorwa remezo biharangwa.

Imicungire y’ikigega cya komite y’abunzi iteye inkeke.

Muri ariya mabwiriza yavuzwe haruguru, hari aho bivugwa ko ko komite z’ubutaka arizo zicunga amafranga yose azava mu bikorwa byo gutunganya aya masitee harimo amafranga buri muntu ufite ubutaka azishyura Rwiyemezairimimo. Ikibazo cyaje kuvuka nuko aba bagize komite bihaye uburengenzira ku butaka bw’abaturage none bakaba bagurisha uduce tutuje ibipimo ( nk’uko byemezwa nayo mabwiriza) ariko bakabikora batabanje kumvikana na bene nyiru utwo duce. Hari abaturage bagaragaije Virunga Today ko bagiye bagura uduce na komite z’ubutaka ngo buzuze 300 m2, ariko bikarangira bene two banze kutubaha kubera ko ngo batigeze bamenyeshwa igurishwa tw’utu duce twabo byakozwe na komite.

Biravugwa kandi ko izi komite zagiye zishora mu bikorwa byafatwa nka ruswa, aho abaturage bamwe bagiye bahuguzwa uduce twabo, abagize izi komite bakatugurisha ku bandi bantu bifuza ibibanza muri aya masite.

Niba akarere kadatabaye vuba hashobora kuzavuka imvururu zikomeye

Iyo urebye ukuntu umushinga wari wateguwe, ukareba n’ibibazo by’inzitane biwuvugwamo, wibaza impamvu abarimo akarere batakoze inshingano zabo ngo iki gikorwa kibe cyagenda neza, inshingano twagaragaje no muri iyi nkuru.

Amakuru twabwiwe n’abaturage nuko kuva uyu mushinga watangira batigeze babona umukozi w’akarere ubishinzwe aza kureba ibibazo bivugwa muri uyu mushinga, icyatumye bamwe bahitamo kwitabaza itangazamakuru ngo ribakorere ubuugizi. Nyamara ibi byabaye kandi  muri aya mabwiriza karere karahabwaga inshingano zikomeye zo gukurikiranira hafi imigendekere myiza y’iki gikorwa,  hashakirwa umuti ibibazo byavuka byiganjemo iby’abaturage bafite ubutaka muri izi sites, none kuri ubu bimwe mu bibazo byavutse bikaba bisa naho amazi yarangije kurenga inkombe, nta gisubizo bikibonewe harimo nk’icyo guhindura physical plan.

Icyokora hagati aho ikinyamakuru Virunga Today cyamenye ko nyuma yo gutegeereza umwaka n’igice umushinga utangiye baritereye agati mu ryinyo, ubu noneho akarere kaba karashyizeho itsinda ryo gukurikirana iki kibazo.

Virrunga Today ikaba ibona ko iyi komisiyo kuri ibi  bikurikira niba akarere katifuza ko hazavuka imvururu zaterwa n’ishyirwa mu bikorwa rya nabi ry’uyu mushinga.

  1. Kumvisha buri muturage ko agomba gutanga 25% nk’umusanzu uzatuma hatangwa indishyi ku banyurjwe mu butaka ibikorwa remezo;
  2. Kunoza ibyo kwishyura ababuze ibyabo igihe ubutaka bwanyuzwagamo imihanda , bagahabwa ibyo amategeko abemerera;
  3. Kureba niba ikata ry’ibibanza ryarubahirije physical plan yakozwe no kureba niba mu kuyishyira mu bikorwa bitarabangamiye master plan y’umujyi wa Musanze;
  4. Kugenzura ( audit) ikigega cya komite z’ubutaka kugira ngo harebwe inkomoko n’imikoreshereze y’amafranga yakiriwe;
  5. Kureba niba Rwiyemezamirimo yarubahirije amasezerano cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwaremezo bigomba gushyirwa muri ziriya site.

Virunga Today kandi isanga niba hatagize igikorwa ngo iki kibazo gikemurwe mu maguro mashya hazakurikiraho imvururu zikomeye dore ko hari abakomeje kugaragaza ko biteguye guhangana n’umuntu wese wabatwara ubutaka bwabo agamije gutwaraho ya 25%, abandi nabo bafite ubutaka bwanyujijweho imihanda bakabona ko baba barenganye cyane, igihe badahawe ingorane bari barasezeranyijwe, bagataha amara masa mu gihe abandi bari guhabwa agera kuri miiyoni 10 ku butaka bungana na 300 m2.

Tubabwire ko mu gihe havugwa ibi bibazo by’urusobe muri iz site, akarere katangije uyu mushinga mu zindi sites zigera kuri 3, amakuru agera kuri Virunga Today akaba yemeza ko no muri izi sites hakomeje kuvugwamo ibibazo bikomeye bijyanye n’icibwa ry’iyi mihanda nayo yaba ihindurirwa ibyerekezo nk’uko twabisanze muri izi sites zirimo gukorwa.

Gaturo: Abaturage bahisemo gusatira imbibi z’imihanda yakaswe abashinzwe gukurikirana iki gikorwa barebera
Gaturo:Ibyo Rwiyemezamirimo yita imihanda yishyuriza arenga ibihumbi magana atatu,  ni ibisa n’imihanda  birimo ibinogo bitagira imiyoboro y’amazi biragirwamo amatungo yangiza imyaka y’abaturage
Gakoro: Icyakabaye umuhanda ni ibisagara rwagati mu bibanza byakaswe bishobora kuzabyara ibihuru mu minsi ya vuba
Gaturo: Aba barashishikaye barimo guhinga umuhanda bitwaje ko ngo  umushinga watekerejwe n’abashaka kubambura amasambu yabo
Gaturo: Yaguze ubutaka butagera no kuri 50 m2 ( uburimo ibiti  binini by’inturusu) atangira kuzana ibikoresho yizera kuzifashisha komite y’ubutaka akabona ubutaka bwuzuye himuwe imbibi z’umuhanda
Buhunge: Hari hitezwe ko umushinga uzaca burundu kajagari mu myubakire, none harimo guhangwa imihanda mishya itari muri physical plan yerekeza ku tuzu tw’akajagari
Gaturo: Yahawe ikibanza kitujuje ibipimo, atereta abo bahana imbibi ngo bamwongerere bamubera ibamba, komite ihitamo kumwimurira mu mbibi z’umuhanda
Buhunge: Harakekwa ruswa mu ikatwa ry’imihanda. Uyu muhanda washyizwemo amakorosi kubera ko nyirigitari yatanze akantu
Gakoro: Abatekinisye barimo gusubira bundi bushya mu mihanda yakaswe. Uyu mudame nyiri iyi nzu iri mu rutoki yasabwe gutanga imihanda ibiri ijya ku muntu umwe, bituma ibipimo by’ubutaka bwe biba munsi ya 300m2
Gakoro:Komite z’ubutaka n’abayobozi b’inzego z’ibanze  ni nk’aho nta bushobozi bafite bwo guhatira abaturage kubahiriza amabwiriza y’umushinga. Uyu yarenze ku mabwiriza ya land office yishyiriraho ubwe imbago z’ubutaka bwe ahagenewe inzira y’umuhanda
Haribazwa impamvu Akarere katangije umushinga bikarangira gasa naho kawikuyemo, ntikubahirize inshingano kari kahawe muri uyu mushinga
Imirongo ngerwaho hatunganywa ziriya site yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka

Ikigamijwe ni ukwirinda akajagari mu myubakire kakunze kuragaragara hambere mu mijyi yo mu Rwanda harimo n’uwa Musanze

Amahame yagombaga kugenderwaho hatangwa ibibanza bundi bushya ku bafite ubutaka muri site

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *