Musanze: Haribazwa niba itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi ryubahirizwa mu bijyanye n’indimi zikoreshwa mu burezi
Ikinyamakuru Virunga Today cyamenye ko hari ibigo hirya no hino mu mujyi wa Musanze byigamba kuba bikoresha indimi zinyuranye mu nyigisho bitanga, ngo akaba ari ikimenyetso ndakuka cy’ireme ry’uburezi ibi bigo bimaze kugeraho. Mu bushishozi bwacyo ikinyamakuru Virunga cyagize amakenga kuri ubu burenganzira aya mashuri yihaye yo gukoresha indimi z’amahanga uko yishakiye, maze kireba icyo itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rivuga ku mikoreshereze y’indimi mu burezi bwo mu Rwanda.
“Icyongereza nirwo rurimi rwigishwamo. Icyakora mu mashuri yigisha integanyanyigisho mpuzamahanga yemerewe gukorera mu Rwanda yemerewe kwigisha mu rundi rurimi.
Indimi zemewe mu butegetsi zigishwa nk’amasomo hakurikijwe integanyanyigisho ya buri cyiciro.”
Ibi ni ibivugwa mu ngingo ya 20 y’itegeko no 010/2021 ryo kuwa 16/02/2021 rigena imitunganyirize y’uburezi muri Repubulika y’ U Rwanda.
Ahangaha rero hakaba hibazwa niba amashuri twavuze haruguru yaba yigisha integanyanyigisho mpuzamahanga icyatuma yaba afite uburenganzira bwo gukoresha izindi ndimi.
Naho ku bijyanye n’ibivugwa mu gika cya cya ririya tegeko, Itegeko nshinga rya Repubulika y’U Rwanda ryemeza ko indimi zemewe mu butegetsi ari : Ikinyarwanda, icyongereza, igifransa n’igiswayile. Bivuze ko izi ndimi ari zo zonyine zigishwa nk’amasomo hakurikijwe nyine integanyanyigisho za buri cyiciro.
Umunyamakuru wa Virunga yashatse kumenya uko bimeze muri amwe mu mashuri akorera mu mujyi wa Musanze, azwiho gutanga inyigisho akoresheje ururimi rutari icyongereza, maze abayobozi babyo basezeranya umunyamakuru kuzamwakira nibabona igihe, ibintu bitarakorwa hashyize igihe.
Ikinyamakuru Virunga kibona ko itegeko rigiraho abantu, ko rishyirwaho ku mpamvu zumvikana kandi mu nyungu z’umuturage,kandi ko nta muntu wakagombye kwishyira hejuru yaryo, dore ko nk’iri koreshwa ry’izi ndimi ridakurikje amategeko rishobora kuzana akajagari mu burezi.
Ingingo ya 20 y’itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu RwandaItegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda
https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/07/itegeko-uburezi.pdf
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel