Politike

Musanze: Hatangiye igihembwe cy’ihinga, hongera kugaragara ibibazo bikomeye bibangamiye iterambere ry’ubuhinzi.

Muri izi mpera z’icyumweru cyo kuwa 6-8 Nzeli, akanyamuneza kari kose ku bahinzi bo mukarere ka Musanze, ni nyuma yaho haguye imvura ihagije yatumye  batangira guhinga imyaka inyuranye ijyanye n’igihembwa cy’ubuhinzi gitangirana n’ukwezi kwa cyenda: Igihembwe A. Ibi nibyo byatumye abahinzi benshi batangira gushakira amakuru kuri Virunga Today ngo ibabwire aho babona imbuto nziza y’ibigori yo gutera cyane ko iki gihembwe kirangwa no kwitabira cyane ubuhinzi bw’ibigori ku bahinzi. Amakuru kuri iki gihembwe cy’ihingwa arikocyane ku mirimo yo gutera imbuto y’ibigori n’inzitizi zikomeje kubangamira iterambere ry’ubuhinzi mu karere ka Musanze muri iyi nkuru.    `

Aba agro dealers bafite imbuto ihagije y’ibigori, habonetse n’imbuto nziza cyane yitwa Muhabura.

Ku makuru y’ibanze abahinzi bari bahaye Virunga Today ari nako bayisaba kubakorera ubuvugizi, ni uko batari bazi  aho aba agrodealers bari basanzwe babagurisha imbuto baherereye, byongeye kandi bakaba batarizeraga kubona imbuto nziza ya H628, imbuto nziza y’ibigori bari basanzwe bamenyereye.

Aya makuru kuri b’agro dealers yari impamo koko, kuko uwari usanzwe ari agrodealer mu murenge wa Muhoza wacururiza mu mujyi wa Musanze rwagati yaje kubivamo, asimbuzwa undi ubu ukorera y’umujyi (ahitwa Susa), abahinzi ntibahita babimenya. Ibi ninako byagenze mu murenge wa Musanze, kuko abahinzi ntibigeze bamenya ko agro dealer asigaye akorera hafi ya centre de sante ya Musanze, ku muhanda wa Kaburimbo mushya, Ines-Kinigi.

Kuri iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n’ihinduranya ry’abashinzwe iterambere mu tugari, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yijeje umunyamakuru wa Virunga ko hakorwa ibishoboka byose, kugira ngo bitarenze kuri uyu wa mbere taliki ya 09/09/2024, abahinzi babw bahawe amakuru ku hantu bari buze gukura imbuto nziza y’ibigori. Mayor yongeyeho ko kuri ubu ku b’agrodealers haboneka imbuto ihagije y’ibigori ndeste n’amafumbire mvaruganda ahagije akenerwa haterwa ibigori, bityo ko nta mpungenge yo kuba hari abahinzi bahura n’ikibazo cyo kubona imbuto nziza cyangwa inyongeramusaruro zikenewe mu buhinzi bw’ibigori.

Umunyamakuru wa Virunga Today kandi yashatse kumenya aho ibyo kubonera abahinzi imbuto nziza y’ibigori bigeze, dore ko nyuma yaho Leta y’ U Rwanda ifatiye icyemezo cy’uko imbuto y’ibigori ikenerwa mu Rwanda yajya ituburirwa mu gihugu, hari abahinzi bagaragaje ko kugeza ubu hataraboneka imbuto nziza yo mu kigero cy’iyitwaga panard yatuburirwaga muri Kenya; maze ibaza iki kibazo Bwana Nsengiyumva Francois nyiri Company Kilimo General Business ( KGB) business limited  ifite isoko ryo guha imbuto abahinzi mu karere ka Musanze.

Kuri iki kibazo nyine cyo kumenya niba company ye izashobora kubonera abahinzi imbuto nziza y’ibigori nk’iyo bari basanzwe bafite yitwa H628 ariko itakiboneka ku isoko, uyu mushoramari mu by’ubuhinzi yasubije Virunga Today ko iki kibazo cyakemutse kuko yaboneye abahinzi indi mbuto nziza cyane iruta kure mu bwiza ivuzwe haruguru yitwa Muhabura ( MUH501), ikaba itanga umusaruro uri hagati ya toni 10 na 12 kuri hegitari imwe mu gihe H628 yo kuri hegitari umwe hasarurwaga hagati ya toni 6 na 8.

Ku kibazo cy’umunyamakuru cyo kumenya impamvu hadakorwa iyamamaza ngo iyi mbuto igere ku bahinzi benshi, uyu yemeje ko iyamaza ryakozwe akaba ariyo mpamvu, toni nyinshi bari bafite ubu zarangije kugurwa n’abahinzi hakaba hasigaye imbuto nke. Yongeyeho ariko ko company ifite izindi mbuto nziza zo mu bwoko bwa RHMH520 zigera kuri tone 20, bakaba biteguye kuzigeza vuba ku bahinzi ngo bahite bazitera.

Hafi 90% by’ubuso bwari bugenewe guhingwaho ibigori byateweho igihingwa cy’amasaka gikomeje guhingwa ku buryo bwa gakondo.

Muri iyi ntangiro y’igihembwe cy’ihinga, umunyamakuru wa Virunga Today yatereye n’akajisho ku bibazo bikomeje kugariza umwuga w’ubuhinzi mu karere ka Musanze, maze atemberera mu mirenge inyuranye y’akarere ka Musanze, imirenge isanzwe izwiho kugira ubutaka bwiza buberenye n’ubuhinzi.

Kimwe mu bibazo bikomeye yabonye muri iyi mirenge ni icy’uko ubuso bunini bwakagombye gukorerwaho ubuhinzi buteye imbere bw’ibigori bwifashisha inyongera musararuro, hagahuzwa n’ubutaka, kuri ubu buhingwaho igihingwa cy’amasaka, kitaboneka ku rutonde rw’ibihingwa byatoranijwe ngo habonerwe ibiribwa bihagije ku baturage.

Uyu munyamakuru akaba yariboneye ubwe, ubutaka bunini bwo mu mirenge ya Musanze, Cyuve, Kimonyi ndetse na Nyange hakiyongeraho n’indi yo mu Karere ka Burera yegereye Pariki y’ibirunga, bwahinzweho imbuto y’amasaka ahagana mu kwezi kwa 6 n’ukwa 7, maze ikanga kumera kubera izuba ryinshi ryacanye.

Umunyamakuru wa Virunga wabonye imiterere y’iki kibazo cy’ubutaka bukomeje gupfa ubusa,  bukorerwaho ubuhinzi bwa gakondo muri iki gihe maze abona ari igihombo kuri aba baturage no ku gihugu muri rusange. Koko rero:

  1. Abahinzi bitabira ubuhinzi bw’amasaka ntibakoresha inyongeramusaruro, nta n’imbuto nziza zizwi bakoresha byongeye gutera imbuto bikaba bikorwa mu gihe cy’izuba, igihe kitazwi mu bihe by’ubuhinzi bukorerwa imusozi, ibi akaba aribyo bituma umusaruro uboneka ari uwa ntawo. Birazwi ko kuri ubu , mu rwego rw’Isi, ubushakashatsi ku buhinzi bw’amasaka butaratera imbere akaba ari yo impamvu hari iki kibazo cyo gukoresha ifumbire ndetse no kubona imbuto nziza y’amasaka.
  2. Igice kinini cy’uwo musaruro muke uboneka muri utu duce, ukoreshwa hengwa ibigage, iyi mikoreshereze ikaba ntacyo yamarira gahunda y’igihugu yo kubonera abaturage ibiribwa bihagije.
  3. Amasaka ni igihingwa gitinda mu murima ku buryo, gisarurwa nyuma y’amezi 6 mu gihe ibirayi byerera amezi 3. Ibi bigatuma kitaza mu bihingwa birwanya inzara bitabara abaturage.

Ibi byose nibyo byatumye Umunyamakuru Virunga Today yegera umwe mu bakozi b’akagari ushinzwe iterambere mu karere ka  Musanze ngo amubaze impamvu aba bahinzi bakomeje kunangira, bagakomeza gukora ubuhinzi bwa gakondo  bw’amasaka,mu mwanya wo kwitabira ubuhinzi bw’ibihingwa byatoranijwe  birimo igihingwa cy’ibigori, kizwi ko gitanga umusaruro uhagije kikanategurwamo amafunguro anyuranye afite intungamubiri z’ingenzi ku mubiri wacu.

Uyu yabanje kubwira Virunga Today ariko, ko ntacyo inzego z’ibanze zidakora ngo bakangurire abahinzi kwitabira ubuhinzi bw’ibigori ariko bakanangira bagahitamo kwitwikira ijoro bagatera iyi mbuto itari muzahiswemo guhingwa muri aka karere.

Uyu SEDO avuga ko zimwe mu mpamvu abona zituma abahinzi bakomeje kwihambira gihingwa cy’amasaka ari:

  1. Ikibazo cy’ubujura bw’ibigori. Ibigori byibasirwa bikomeye n’abajura, kuva byatangira kwera kugera igihe cy’isarura, ababyiba bashaka ibyo kugurisha ababyotsa baboneka hirya no hino mu karere ka Musanze, ibindi bikoherezwa mu tundi turere. Ubu bujura bukaba bukomeza no mu gihe cy’isarura.  Umwe mu miti yari yavugutiwe iki kibazo, kwari ugushyiraho abarinzi kuva bitangiye kwera kugeza igihe cy’isarura ariko ngo byarangiye aba bashinzwe kubirinda nabo bagaragaye mu bujura bukomeye bw’ibyo bari bashinzwe kurinda.
  2. Ubuhinzi bw’ibigori busaba amikoro arenze asabwa mu buhinzi ku bw’amasaka. Mu buhinzi bw’ibigori hasabwa imbuto nziza n’inyongeramusaruro ihagije kugira ngo hashobore kuboneka umusaruro mwiza, abahinzi bamwe rero bakaba nta mikoro bafite bagahitamo kwihingira amasaka adasaba amikoro arenze.

Ikinyamakuru Virunga Today kibona ko inzego zita ku buhinzi zakagombye kwicarira iki kibazo hagashakishwa igisubizo kuri iki kibazo gikomeje gupfusha ubusa ubutaka bizwi ko buberanye n’ibikorwa by’ubuhinzi. Igisubizo cyashakishwa cyaza gisubiza impungenge z’aba bahinzi, kandi abashinzwe iyamamaza buhinzi bagashyira ingufu mu kugaragariza abahinzi ibyiza byo kwitabira ubuhinzi bw’iki gihingwa cy’ikigori aho kwinangira bahinga igihingwa cy’amasaka.

Tubabwire ko uretse imbuto y’ibigori abahinzi bo mu karere ka Musanze bahise bashyira mu butaka, n’izindi mbuto zirimo iz’ibishyimbo iz’ibirayi nazo zirimo guhingwa, ariko ikibazo gikomeye ku mbuto y’ibirayi akaba ari uko ikomeje gukosha.

I Nyagahinga ahasanzwe hagurirwa imbuto y’ibirayi, ikilo kimwe kikaba kirimo kugura amfarana 1200, ibikomeje gutuma benshi bazibukira ubuhinzi bw’ibirayi bagahitamo indi myaka harimo nyine n’amasaka.

 

Ibiranga imbuto nziza ya Muhabura yatunganyijwe na KGB Ltd
Ikigori kigirira umubiri wacu akamaro kanini harimo no kuzana umunezero

 

Mubuhinzi bw’ibigori hifashishwa inyongeramusaruro n’imbuto nziza hakaboneka umusaruro ushimishije

Imbuto nziza y’ibigori ishobora gutanga umusaruro uri hejuru ya toni 10 kuri hegitari

Ibigori bitegurwa mu buryo butandukanye harimo no ku byotsa bikiri bibisi
Igice kinini cy’umusaruro w’ibigori cyoherezwa mu nganda bigakorwamo kawunga ikiribwa gifatiye runini abanyarwanda
Iyaba nibura abahinzi b’amasaka bo muri utu duce bahabwaga imbuto nk’iyi ipfa gukanyakanya
Igice kinini cy’umusaruro muke uboneka muri turiya duce, ukoreshwa hengwa inzoga y’ikigage, ishobora gukururira ubusinzi abanywi bayo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *