Politike

Musanze: Hatangiye imirimo yo kubaka Parking y’amakamyo mu mujyi wa Musanze

Mu mujyi wa Musanze hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’amakamyo atabona aho guparika habugenewe, icyakurura akajagari mu mujyi kuko aya makamyo yaparikaga aho hose abonye, icyakururaga n’impanuka z’urudaca muri uyu mujyi ukomeje gukura ku buryo butangaje.

Inkuru nziza ni uko kuri ubu hatangijwe umushinga wo kubaka parking y’izi modoka nini, uyu mushinga ukaba uzakorwa ku bufatanye n’akarere ka Musanze na Reserve force. Iyi parking ilkazashyirwa ku butaka bugera hafi kuri hegitari imwe buherereye mu mudugudu wa Muhe, Akagari ka Ruhengeri, mu murenge wa Muhoza, ahari hasanzwe hari ishyamba ry’uwitwa Yuli.

Nk’uko ikinyamakuru Virunga Today cyabitangarijwe n’umwe mu bakunze gukurikiranira hafi ibibera mu mujyi wa Musanze, ngo uyu mushinga ni uwabahuriye muri Koprative ya Reserve force, nurangira uzasiga habonetse parking ihagije ku modoka zose z’amakamyo zaparikaga aho zibonye hose mu mujyi wa Musanze,, ndetse haboneke n’amacumbi azifashishwa ku bakoresha iyi parking n’abandi bakenera gucumbika muri kariya gace. Aba reseve force bakazashyira mu bikorwa uyu mushinga bifashishije inguzanyo bahawe na CSS.

Haracyari ibibazo bikomeye muri master plan y’umujyi wa Musanze

Ikibazo cya parking nikibonerwa umuti, hazasigara ikindi kibazo nacyo kitoroshye cy’inzira z’aya makamyo yakwifashishwa ava cga ajya kuri iyi parking. Koko rero ikibazo cy’inzira zaya makamyo cyatangiye kwigaragaza, kuko asangira imihanda nayo mito, n’izindi modoka zikomeje kwiyongera mu mujyi wa Musanze hakavuka ikibazo cy’umubyigano ( embouteillage) ndetse n’icy’impanuka muri iyi mihanda. Haribazwa uko mu myaka nk’itanu bizaba bimeze niba aya makamyo adashakiwe inzira zihariye zanyuzwa bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu mu mujyi.

Ni ikibazo gikomeye cyakagombye gushakirwa umuti hakiri kare, maze hakaba haboneka inzira z’aya amakamyo ava amwe ava I Kigali yerekeza I Musanze n’andi ava Cyanika yerekeza mu mujyi.

Kimwe mu gisubizo kirambye kuri iki kibazo, ni ugukora umuhanda uva hafi n’kiraro cya Mukungwa ukanyura mu midugudu ya Kavumu na Mugara mu kagari ka Kigombe, ugahingukira hafi na gare ya Musanze. Ikibazo gikomeye ni uko aha hantu hari imisozi ihanamye n’ubutaka bwibasirwa n’inkangu, ibyatuma ikiguzi cy’uyu muhanda cyahenda. Kuva kuri iyi gare, ari ibishoboka nyine, izi modoka zashakirwa indi nzira igera ahitwa Nyamagumba, idaciye mu mujyi rwagati, hanyuma zigakomeza zikagera muri parking nshya, unyuze ahari kuri ubu umuhanda w’amabuye.

Imodoka zivuye Cyanika nazo zashakirwa inzira, uvuye ahitwa Sonrise, igahingukira ku ishuri rya Wisdom, hanyuma ikanyura mu kagari ka Cyabagarura zikaruhukira muri parking nshya hafi na INES R uhengeri. Uyu muhanda ariko nawo urahenze kuko bisaba kuwuhanga bundi mu mujyi urimo amazu acucitse.

Iby’imishinga iba yateguriwe umujyi wa Musnze ni ukujya tuyibara tuyibonye

Nubwo uyu mushinga utangijwe, abantu benshi batuye umujyi wa Musanze bakomeje kwibaza ku mishanga ikomeye yagiye ivugwa gutangizwa muri uyu mujyi ariko bikarangira ijemo rushorera ntikorwe, indi ndetse ikaba igitegerjwe gushyirwa mu bikorwa.

Mu yagiye nka nyomberi harimo umushinga wo kubaka ikiyaga mu mujyi rwagati wa Musanze, Akarere ka Musanze kagombaga gufashwamo n’abadage ndetse n’umushinga wo kubaka stade ya Musanze, byavuzwe ko yagombaga kubakwa mu kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze none nawo bikaba bivugwa ko wadindiye.

Mu mishinga igitegerejwe kandi harimo uwo kwimura irimbi rya Musanze, kubaka pariki y’ubukerarugendo mu kibaya cya Mukungwa, kubaka inzu mberabyombi, Convention mu murenge wa Cyuve, ndetse nuwo kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri, uyu wo ukaba wararangije kubonerwa amafranga, ndetse bikaba byari biteganijwe ko wagombaga gutangira mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Tubabwire nanone ko parking y’amakamyo igiye kubakwa hafi yakagombye kuzaba igicumbi cy’amshuri kuko iyi gare ihana imbibe n’ishuri VVA ry’abanyamerika, akaba kandi hafi y’amashuri arimo ishuri ry’ubumenyi rya Musanze na Kaminuza ya INES Ruhengeri. Ibi bikorwa remezo byombi bikaba urebye bidakwiye guturana kuko ibikorwa by’uburezi n’ubushakashatsi bikeneye kuba ahantu hatuje.

 

Mu gitari cy’uwitwa Yulli, hafi na Muhe, niho hagiye kubakwa parking y’amakamyo

 

Parking izahana imbibi n’ishuri VVA ry’abanyamerika hafi n’Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze na Kaminuza ya INES Ruhengeri
Amakamyo agomba gushakirwa inzira zihariye ngo atabangamira urujya n’uruza mu mujyi ukura ubutitsa wa Musanze

Inkuru bifitanye isano: Inkuru y’ikiyaga gihangano mu mujyi wa Musanze

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/08/a.htm

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *