Politike

Musanze: Havutse ibibazo mu ikoreshwa ry’imihanda  nyuma yaho RTDA yimuye zebra crossing zo mu mujyi wa Musanze

Mu minsi ishyize mu mujyi wa Musanze hagaragaya abakozi ba RTDA bari mu  gikorwa cyo gutunganya ibimeyetso byo mu muhanda byiganjemo zebra crossing, ibimenyetso bigizwe n’imirongo iberamye iha uburenganzira abanyamaguru bwo kwambukiranya umuhanda.

Muri iki gikorwa hakaba harabaye gushyiraho zebra crossing nshya ahantu hatandukanye mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo ariko cyane hakaba harabayeho kwimura izi crossing zikavanwa aho zari ziherereye mu masangano y’imihanda, zikigizwa inyuma kugira ngo hakumirwe impanuka zari zikunze kubera mu masanago y’imihanda kabone nubwo hari hari  ibi bimenyetso.

Gusa aka ya mihini mishya, benshi mu bakoresha iyi mihanda ntibahise bitabira gukoresha ibi bimeyetso bishya ari nabyo inkuru yacu igarukaho.

Byakozwe mu rwego rwo gukumira impanuka, abanyamaguru babibonamo uburyo bwo kubananiza

Amasangano azwi cyane mu mujyi wa Musanze yimuweho zebra crossing, ni ayo aho bita ku magare, aho umuhanda Rubavu-Musanze uhurira nuva Cyanika werekeza Muhanga, aherereye hafi na Stade Ubworoherane n’aherereye aho umuhanda Musanze Kinigi uhurira n’uwa Musanze-Cyanika, hafi n’ikigo cy’amashuri cy’APICUR.

Aho hose, zebra crossin zagiye zitaruzwa amasangano ku ntera igera nko kuri metero makumyabiri. Uko kwitarura zebra crossing byateye  ukwiyongera kw’igihe abanyamaguru bakoresha bagana ahantu hanyuranye ku buryo nk’umuntu wakoreshaga iminota 10 ava Nyamagumba agana kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, kuri ubu akoresha iminota  icumi n’itanu. Ibi  bituma ku bantu bihuta batihanganira gukurikira izi nzira cyane ko hari n’igihe haba hatari urujya n’uruza rwinshi mu mihanda ya Musanze.

Umwe mu banyamaguru ukunze kwitabira Misa za mu gitondo kuri paruwase Katedrale ya Ruhengeri aturutse ahitwa Nyamagumba yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today  ko gukoresha zebra crossing nshya bimugora ku buryo azikurikije yajya akererwa Misa buri gihe.

Yagize ati :” Nubahirije izi zebra crossing byangora kwitabira Misa ku gihe kuko imiterere y’izi zebra crossing ituma mera nkusubira iyo mvuye , ngera hano ku rukiko, zebra crossin ikansubiza hafi n’akarere, nagera kuri iyi station ikansubiza kuri stade, ngakomeza stade, bikansaba kongera kwambukira mu marembo ya kabiri ya centre Pastorale, muri icyo gihe uwo mwavanye Nyamagumba wakoresheje inzira za mbere yaba yageze mu Kiliziya kera”.

N’igihe hatari uru rujya n’uruza ariko, hari abahitamo gukomeza gukoresha ahahoze zebra crossing hambere, bizera gucungana n’ibinyabiziga biba biri mu muhanda, bagashobora kwambukiranya uyu muhanda nta komyi. Gusa ibi bishobora kubakururira impanuka kuko muri icyo gihe haba hari ibinyabiziga byinshi birimo imodoka nto, amakamyo moto n’amagare bishobora kugutungura kandi uba wizeye ko wacunze neza.

Ibi byo kwiyahura ahahoze zebra crossing usannga abanyanaguru babipfa n’abashinzwe umutekano mu muhanda, ku buryo usanga kenshi polisi iba irwana nabo ibabuza kwambukira ahatemewe, ukibaza niba atari ukugora izi nzego z’umutekano ziba zisanzwe zifite akazi ko gucunga urujya n’uruza mu muhanda.

Umwe mu banyamaguru wahuriye n’umunyamakuru wa Virunga Today aho bita ku magare, aho yifuzaga kwambukira muri zebra za mbere ariko umupolisi akamubera ibamba, yamubwiye ko atumva impamvu polisi imuhatira gukoresha zebra crossing nshya kandi we asanzwe amenyereye kwambukiranya imihanda irimo ibinyabiziga byinshi, akumva ari ukumohohotera igihe uyu mupolisi amutegeka gukora ibyo  we  abona nko kumutesha igihe.

Yagize ati :” Njye nabaye mu mujyi wa Kampala igihe kirekire kandi ubwishi bw’imodoka za Kampala nta mahuriro n’ubw’iza hano i Musanze, bikaba binyoroheye rwose kwambukiranya hano cyane ko n’imodoka mu mujyi rwagati ziba zahawe umuvuduko zitagomba kurenza, ibi antegeka rero nkaba mbifata nko kumpohotera yivanga mu buzima bwanjye bwite.”

Hari ahakigaragara zebra crossing za mbere ibitera urujijo abanyamaguru

Ikindi kibazo kibazo kigaragara mu mikoreshereze ya zebra crossing nshya, ni uko umuti, irangi ryakoreshejwe hasibwa zebra crossing za mbere ritakoreshejwe neza ku buryo n’ubu imwe mu mirongo ya zebra crossing zasimbuwe ikigaragara uko yakabaye, benshi mu bagenzi bakaba bahitamo gukomeza kwikoreshereza zebra za mbere dore nk’uko twabivuze ari zo zibangukira abakoresha umuhanda.

Iki kibazo kikaba kigaragara ku masangano  y’ahitwa APICUR, abanyamaguru benshi baba bavuye mu Misa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bakaba bakomeje kwikoreshereza Zebra crossing za mbere.

Uretse ibi bibazo byatewe n’iyimurwa rya zebra crossing, mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara ikibazo cy’izindi zebra crossing zibagiranye, ivugwa cyane akaba ari hafi ya RRA yari isanzwe ikoreshwa n’abagana isoko rya kariyeri. Iyi zebra yarasibanganye burundu ku buryo hari n’abatekereza ko akarere kaba karahisemo kuyikuraho burundu, kikaba cyaba ari ikibazo gikomeye kuko iri zebra yari isanzwe ikoreshwa n’abatagira ingano, kuyikoraho akaba ari nko gutanga uruhushya ku bikorwa byakwitwa iby’ubwiyahuzi ku bagenzi.

Virunga Today ibona ko igikorwa cya kwimura zebra crossing gifitiye akamaro abakoresha imihanda y’umujyi wa Musanze kubera ko kigamije gukumira impanuka; abaturage bakaba bakwiye gukomeza kwigishwa ibyiza byo gukoresha izi zebra crossing nshya. Naho ku bijyanye na zebra za mbere zigikoreshwa birihutirwa ko RTDA ifatanije n’akarere bakemura iki kibazo basiba burundu ibi bimenyetso bikigaragara kugira ngo hirindwe impanuka zaterwa no gukoresha icyarimwe zebra crossing zombi.

Tubabwire kandi ko uretse ikibazo cyatewe n’iyimurwa rya Zebra Crossing, mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara ikibazo cy’amakamyo akomeje guparika aho abonye hose,  akabangamira bikomeye abanyamaguru, ku buryo nk’ahitwa i Yaounde, hakomeje kubera impanuka ziterwa n’aya makamyo aparikwa ahagenewe inzira z’abanyamaguru. Iki kibazo kikaba cyari gikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, izi modoka  zigashakirwa ahandi zaparikwa, atari mu nkengero z’umuhanda.

Kuri APICUR, Zebra za mbere n’inshyashya birakoreshwa, ibishobora gukurura impanuka
RTDA yabuze iki ngo isibe burundu zebra crossing za mbere? Aha ni hafi yaho bita kwa Mujomba
Ese Akarere kaba karahisemo kuvanaho burundu iyi zebra yari ifatiye runini abarema isoko rya Kariyeri?
Bisa naho umunyamaguru yibagiranye mu bakoresha umuhanda. Aha ngaha birasaba ko umunyamaguru yitiza inzira z’ibinyabiziga, ibishobora kumukururira ibyago bikomeye
I Yaounde hakomeje kubera impanuka kubera parking z’amakamyo zashyizwe mu nkengero z’imihanda

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

 

 

2 thoughts on “Musanze: Havutse ibibazo mu ikoreshwa ry’imihanda  nyuma yaho RTDA yimuye zebra crossing zo mu mujyi wa Musanze

  • Iyi nta nkuru irimo none se aho umugenzi yashakira kwambuka hose ntiyakwambuka apfa gucunga hose niba nta kinyabiziga cya mugonga ahari zebra crossing se abanyamaguru ntibambuka. Mu mujyi abashoferi barasabwa kugenda gake setu

    Reply
    • aut-editor

      Ubanza utumvise inkuru! Akamaro ka zebra crossing se ni akahe! Ushatse kuvuga ko uwatekereje ikoreshwa ryayo mu ikoreshwa ry’imihanda ari igicucu! Ngo inkuru ntacyo ivuze? Wirengagije uburemere bw’ikibazo cyo gukoresha zebra zombi! Birababaje

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *