Musanze: Ibibazo uruhuri byaba bigeze Musanze Fc ku buce
Ejo hashize kuwa 04/03/2025, mu biganiro by’imikino byahitishijwe mu bitangazamakuru byiganjemo amaradiyo, abanyamakuru bagarutse ku bibazo bivugwa mu ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Musanze, Musanze Fc ikina mu cyiciro cya mbere mui Shampiyona y’ U Rwanda, ibibazo bishobora gutuma hahagarikwa umutoza wayo n’abandi ba tekinisiye bitaga kuri iyi kipe.
Nko kuri Rc Musanze, umunyamakuru uzwi ku izina rya Yakubu, yatangarije kuri iyi Radiyo ko kuri uyu wa mbere ushize, hataranye inama rukokoma yari yatumiwemo abayobozi banyuranye b’iyi kipe ngo bige ku bibazo binyuranye bikomeje kugariza iyi kipe, ibituma idatanga umusaruro wifuzwa.
Nk’uko bikomezwa byemezwa na Yakubu, ngo iyo nama yari iyobowe na Mayor Nsengimana, umwe mu visi Meya, Perezida w’ikipe Trump n’abandi bayobozi bafite inshingano zinyuranye mu buyobozi bw’iyi kipe ikindi kandi ngo iyi nama yaba yarafashe umwanya munini bigaragaza uburemere bw’ibibazo byari ku murongo w’ibyigwa.
Bisa naho nta buyobozi buzwi bukiriho bw’ikipe kandi n’imyitwarire y’abakinnyi ni ikibazo giteye inkeke
Mu kugaragaraza uburemere bw’ibibazo bikomeye byugarije iyi kipe, umunyamakuru Yakubu yavuze ko bisa naho iyi kipe nta bayobozi bazwi igifite kuko nka Rukara Visi Perezida ushinzwe gushaka abakinnyi ( recrutement), ngo abakinnyi bose binjizwe muri uyu mwaka ntaho yigeze amenya iyo baturutse ndetse na Muhizi ushinzwe umutungo, yishyura amafranga yo kubagura atazi abakinnyi abaribo, imikorere nk’iyi ikaba ikurura akajagari gakabaije mu micungire y’iyi kipe.
Yakubu yongeyeho kandi ko uretse ikibazo cyavuzwe haruguru, ngo abakinnyi ba Musanze kuri ubu barangwaho imyitwarire iteye agahinda ku buryo nko mu mukino baheruka gukinira muri stade ubworoherane, hagaragaye abaturage benshi baje kubafata mu mashati babishyuza amadeni babereyemo atabarika, aba bakinnyi bakaba barakomeje guhabwa ibicuruzwa ku ideni bizeza abacuruzi kuzabishyura bahembwe, none amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umutoza w’ikipe n’abo bafatanya kuyobora ikipe Fc bahawe imikino 2 yo gutsinda, batayitsinda yombi bagasezererwa
Yakubu avuga ku myanzuro yavuye muri iyi nama, inama yemeza ko yaranzwemo n’amajambo aremereye ya Meya w’akarere yinubira nyine umusaruro udashimishije w’iyi kipe, yatangarije abakurikira RC Musanze, ko hafashwe icyemezo cy’uko umutoza yahabwa imikino ibiri gusa y’igererageza, imikino iteganijwe mu bymweru bibiri biri imbere, maze atayitsinda yombi, agasezererwa we n’ikipe imufasha mu kazi ko gutoza Musanze Fc.
Yakobu yongeyeho ko rugikibita abarimo Perezida w’ikipe bari bagaragaje uburakari bafitiye umutoza n’abo bafatanya, ngo ku buryo ku bwa Trump, uyu mutoza yagombaga guhita yirukanwa burundu cyangwa agahabwa umukino umwe gusa, atawutsinda agataha.
Icyokora mu nkuru ye, umunyamakuru Yokubu ntiyigeze akora ubusesenguzi ku mvo n’imvano y’ibibazo bikomeje kugariza ikipe y’aba nya Musanze, ikizwi gusa nuko umuterankunga wayo w’ingenzi CETRAF ltd yahagaritse ibyo gutera inkunga iyi kipe , ni nyuma yaho uru ruganda rwakoraga inzoga mu bitoki rugiriye narwo ibibazo bikomeye ubu rukaba rwarahagaritse burundu ibyo kwenga inzoga zo mu bitoki zanybwaga na benshi mu gihugu.
Umwanditsi: Mussengimana Emmanuel