Politike

Musanze: Inkuru y’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais ku mabarizo na z’atoliye bikomeje gukururira abaturage indwara zica vuba, harimo izo mu myanya y’ubuhumekero niz’umutima, ikomeje gukura umutima abatuye umujyi wa Musanze

Uyu munyamakuru uzwi ku izina rya Ngaboyabahizi Protais, ukorera ikinyamakuru Imvaho Nshya akaba na nyiribitangazamakuru Rwandayacu. com na Bagarama Tv, amaze kuba kimenyabose mu nkuru zibanda ku buzima bw’abatuye Intara y’amajyaruguru. Koko rero,  mu bihe binyuranye uyu munyamakuru yagiye ashyira  ahagaragara ibibazo by’ikoreshwa n’inywa ry’ibiyobyabwenge, iby’inzoga zz’inkorano  byombi bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’ababinywa, servise zitanoze zihabwa abagana ibitaro n’amavuriro, ibibazo by’isuku n’isukura bikomeje kugariza bamwe mu batuye intara y’amajyaruguru, imibereho mibi ikomeje kugariza abakuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga n’ibindi….

Mu cyumweru gishyize inkuru yari itahiwe kuri uyu munyamakuru ikaba ari iy’amabarizo ndetse na za ateliye zikomeje kunyanyagizwa hirya no hino mu mujyi wa Musanze, ibibangamiye bikomeye ubuzima bw’abatuye uyu mujyi badasiba kwiyongera umunsi ku wundi.

Abanyabukorikori  bafunguye udukiriro iwabo nyuma yaho agakiriro kabaga mu mujyi rwagati wa Musanze kimuriwe mu bilometero bitanu bikarangira kababanye gato

Nk’uko byemezwa n’uyu munyamakuru, ngo bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe bikmeye n’ibikorwa by’abanyabukorikori biganjemo ababaji, abacuzi n’abasudizi bikorerwa mu ngo bigateza umutekano muke mu baturiye ahashyizwe ibi bikorwa.

Ibi ngo bakaba barabikoze nyuma  nyuma y’aho agakiriro kabaga mu Mujyi wa Musanze rwagati  kimuriwe  mu Murenge wa Cyuve, mukagari ka Bukinanyana, ni hafi mu bilometro bitanu uvuye aho aka mbere kari kubatswe.

Umunyamakuru akomeza avuga ko uwitwa Habamahirwe Eric  wo mu Mudugudu wa Bukane, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, yamubwiye ko aho atuye hari ibimashini bibaza bikaba bizana urusaku rwinshi bikaba ari ibintu bibangamiye cyane.

Uyu muturage waganiriye na Protasi yongeyeho ko kubera guhora muri uru rusaku amatwi yabo yangirika ndetse bakarwara n’indwara z’umutwe,  ngo bakaba bahora banywa imiti y’umutwe ngo babe bagabanya ububabare bityo ngo bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabonera umuti iki kibazo mu maguru mashya.

Uwitwa Ndayisenga Vital wo  mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza we yabwiye umunyamakuru Protasis ko imashini zibaza zashyizwe mu ngo baturanye zibatumurira ivumbi bagahora barwaye inkrorora , abana babo bakaba batakiryama ku manywa cyangwa babe basubira mu masomo.

Ku kibazo cy’umunyamakuru cyo kumenya niba ubuyobozi bwaba buzi iki kibazo, Ndaysienga yashubije  ko hashize igihe iki kibazo bakimenyesha ubuyobozi ariko na bwo bukababwira ko agakiriro kabaye gato kandi icyo bifuza ari uko abo banyabukorikori bashakirwa ahandi bakora.

Abanyabukorikori n’ubuyobozi bw’akarere bakomeje gukina n’ubuzima bw’abaturage

Ikibazo cy’aya mabarizo ndetse n’urusaku rukomeje kuva mu nsengero zimwe  bikabuza umudendezo abazituriye Virunga Today   yakigarutseho mu nkuru zayo zahise, inagaragaza ingaruka iyi mikorere ishobora kugira ku buzima bw’abaturiye umujyi wa Musanze ariko kugeza ubu ntakirakorwa na mba ngo hashakirwe umuti iki kibazo gishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage

Iby’aka kaga ibi korwa bishobora gukuririra ubuzima bw’abaturage niko Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde biherereye mu karere ka Gakenke,  Dr  Dukundane Dieudonne yagarutseho ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Protais kuri iki kibazo cy’amabarizo akomeje ukwirakwizwa aho abaturage batuye.

Yagize ati: “ Ni byo koko urusaku rugira ingaruka ku buzima cyane ku bana bakiri bato n’abantu bakuru kuko ntibaruhuka neza, kandi ubushakashatsi bwagaraje ko bene ruriya rusaku ruremereye rushobora gutera indwara zirimo iz’umutima bizwi ko zihuta abatari bake, byongeye kandi ku bijyanye n’ibikorwa by’aba babaji,  ririya barizo iyo rikomeje gutumuka,  abantu barimira bikaba byatera  ingaruka cyane nko kuba ryateza indwara z’ubuhumekero, nk’inkororan’ibindi.”

Ibi ariko ni nkaho ntacyo bibwiye abashinze amabarizo na za ateliye bakomeje kwinjiza iritubutse hejuru y’ubuzima bw’abaturage bukomeje kuhatikirira.

Nk’ubwo uwitwa Munabana Jean wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi, washinze agakiriro mu rugo iwe akoreramo umwuga w’ububaji akanahacururirza ibikoresho by’ububaji, mu mvugo isa n’iteta yabwiye umunyamakuru Protasi ko yakoze iki gikorwa kitemewe n’amategeko ngo kubera kwanga kwicara kandi afite ibikoresho.

Yagize ati: “Ubundi nakoreraga mu gakiriro ko mujyi rwagati ari ho mfite imashini, ngiye gushaka ikibanza mu Gakiro ka Bukinanyana  nsanga imyamya yaruzuye nanga kwicara mpitamo gushaka ahantu hari igisambu nshyiramo imashini, natwe abaturage batubwira ko  bibangamye kandi turabibona ariko nta kundi twabigenza, gusa ikibazo kiri ku buyobozi bw’Akarere butagura agakiriro ngo twese twibonemo.

Nk’uko bikomeza byemzwa n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya ngo mu kiganiro giheruka Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi w’akarere yashyushye nk’uwemeza ko nta gisubizo cya vuba akarere gafite kuri iki kibazo cyugarije abatuye umujyi wa Musanze, ko ku bw’ibyo, abafite iki kibazo bakwihangana bagategereza ababuze imyanya mu mu gakiriro gashya bakabanza kwiyegeranya mu bushobozi, bakazashobora gushinga agakiriro kabo.

Uyu muyobozi yagize ati: “Ni byo koko kariya gakiriro kari ku buso buto ugereranije n’abagakoreramo kandi bagenda biyongera buri munsi kuko n’abiga umwuga bagenda biyongera, ku buryo hari n’amabarizo agikorera mu mujyi no mu nzu z’abaturage cyangwa mu bipangu,  icyakora abaje gukoreramo bamaze kwishingira Kompanyi ndetse badusabye ko turamutse tubahaye ikibanza bacyiyubakira, ubu rero ni byo turimo kuganiraho ngo turebere hamwe uko iki kibazo cyakemuka, ibi kandi tubifitemo umuhate.”

Icyo Virunga Today yibaza ni iki ngiki:

Bishoboka bite ko ubuyobozi bw’akarere hamwe n’abakozi b’abatekinsiye bwahawe, bwahitamo kurebera ibikorwa nk’ibi binyuranije n’amategeko kandi binashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga kandi na magingo aya bikaba bigaragara ko nta ngamba bafite zakemura iki kibazo mu maguru mashya, bivuze ko ubuzima bw’abaturage bugomba gukomeza kuhazaharira.

Koko rero ubuyobozi bw’Akarere buzi neza ko hari itegeko rikumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturage, itegeko ririho kuva mu mwaka wa 2023. Aho gusaba ko iri tegeko ryashyirwa mu bikorwa uko ryakabaye, ibirimo amabarizo n’insengero bisohora bene uru rusaku bikaba byafatirwa ibihano bigahita binafungwa burundu, ubuyobozi bw’akarere bwo burasa n’ubutiza umurindi urwitwazo rw’aba banyabukorikori bukemeza ko ntaho bafite aho gukorera.

Akarere kandi kazi neza ingaruka z’ibi bikorwa by’abanyabukorikori ku buzima bw’aabaturage kuko mubyatumye agakiriro ko mujyi rwagati  gashakirwa ahantu hihariye kwari ukugira ngo ubu buzima bw’abaturage burengerwe. Aho bigeze rero ni nkaho ikibazo kirushijeho gukomerera, kuko kubera gutinya igenzura, benshi mubari bafite udukiriro ahantu hitaruye nko ku mihanda, hafi ya za sentere zikorerwaho ubucuruzi gusa, bahisemo kutwimurira rwagati ahari amazu acucitse y’abaturage, ibituma ingaruka z’utu dukiriro zizagera ku mubare munini w’abaturage nk’uko byagaragajwe muri iyi nkuru.

Ni ku bw’ibyo, Virunga Today ibona inzego zita ku buzima bw’abaturage mu rwego rw’igihugu harimo Minsistere y’ubuzima zari zikwiye gushyiraho akazo ngo zigahatira  akarere gushakira umuti urambye kandi wa vuba iki kibazo kibangamiye bikomeye ubuzima bw’abatuye umujyi wa Musanze, ubuzima bizwi ko aribwo bukomeje gushyirwa imbere muri programme zinyuranye z’iterambere ry’igihugu cyacu hanagendewe kuri rya hame rizwi na twese rigira riti : ” Araseseka ntayorwa”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *