Musanze: Kera kabaye noneho RC Musanze itabarije abaturage bakomeje kujujubywa n’abashoferi ba za Coaster
Ikinyamakuru Virunga Today kimaze igihe kinubira ko itangazamakuru ryo mu ntara y’amajyaruguru ririmo n’irya Leta rirenza ingohe ku bibazo byugarije abaturage ahubwo rigashyira imbere gushima ibikorwa iri tangazamakuru ryita iby’agatangaza ba Mayors bamwe birirwa bagaragaza ko bagezeho kugeza naho bamwe muri bo bemeza ko abaturage babo bishimye ko nta bibazo bikomeye bikibahangayikishije.
Kimwe muri ibyo bibazo Virunga Today itasibye kugaragaza ni icy’abashoferi ba za Coaster zikorera mu byerekezo bya Musanze-Cyanika, Musanze-Kinigi, Musanze- Vunga, bakomeje kugaraguza agati abagenzi bakoresha iyi mihanda, bakoresha ibiciro by’ingendo biri hejuru y’ibyashyizweho na RURA, banga ikoreshwa ry’ikarita z’ingendo yashyizweho na Company bakorera, ndetse bageza naho bigeza naho abagenzi bibwa amafranga aba ari kuri ariya makarita.
Kera kabaye, iki kibazo cyaje gushyirwa ku bivugwaho mu kiganiro umuti ukwiye cyahise none ku wa mbere taliki ya 24/02/2025 kuri Radiyo Musanze, abagiteguye bakaba bagaragaje ko hari byinshi batari bazi ku bibazo bibera muri iyi mihanda ( ntibazi igiciro cy’ikarita), abahamagaye kuri Radiyo akaba aribo bababwiye byinshi kuri iyi mikorere iteye isoni n’agahinda.
Koko rero benshi mu bahamagaye kuri Rc Musanze, bagaragaje ko aba bashoferi bakomeje kubakorera ibya mfura mbi, ku buryo nko kuri ligne ya Kinigi, batagikozwa ibyo gukoresha ikarita, naho kuri ligne ya Vunga ngo iyi karita yaba itangira gukoreshwa gusa nyuma ya saa sita.
Abahamagaye kandi bagarutse no ku kibazo cy’amafranga bashyira kuri ya karita, maze mu mayere menshi aba agent bakoresha ku kagambane n’abashoferi, aya mafranga akaza kuburirwa irengero, bigaragara ko ntayo aba yashyizweho.
Kuki abayobozi bose bakomeje kwigira ba ntibindeba kuri iki kibazo ?
Kubera uburemere ikinyamakuru Virunga Today cyakomeje guha iki kibazo, ntaho kitatabarije ngo aba baturage babe batabarwa ariko ntihagire n’umwe ukoma kuva kuri Meya wa Musanze, kugeza no kuri imwe mu ntumwa za rubanda ivuka muri utu duce dukoreramo izi modoka.
Iyi niyo mpamvu mu butumwa bugufi, umunyamakuru wa Virunga Today yahise yoherereza umunyamakuru wa Rc muri iki kiganiro, yabaye nk’uwishimira iki gikorwa aboneraho kumusaba ko nka radiyo yumvwa n’abarimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru, bafatiraho, iki kibazo kikabonerwa umuti ukwiye.
Yagize ati: ” Bjr! Ntubona aho navugirije induru ku kibazo cy’izi Coaster ntihagire unyumva! Byose noneho abaturage babyivugiye! Reka turebe igikurikira ubwo noneho na radiyo ya Leta yinjiye mu kibazo! Abaturage baragowe, mwarangiza mukiririrwa muha ijambo gusa abemeza ko ngo abaturage bose ubu bishimye, ko ngo bageze iyo bagera! Nanjye ndebe ra! Ni aha mbategeye!”
Birazwi ko iterambere ryifuzwa ku muturage rigomba kuba rikubiyemo byose byatuma umuturage agira ubuzima bwiza, harimo n’uburyo bwiza bwo gutwara abantu bwamushyirirwaho, kuko ubu buryo bugira uruhare runini mu kwigezaho ibyo akeneye yakomora mu mihahirane n’abandi ndetse akaba anakenera ubu buryo igihe agiye gushaka services hirya no hino aho ziba ziherereye. Byaba bibabaje Leta yubaka imihanda ku giciro gihenze, hanyuma abaturage bayo bakunamwaho n’abashoferi b’ibisambo, bababuza amahwemo igihe bakoresha iyi mihanda muri gahunda zinyuranye z’iterambere ryabo.

Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emanuel