Musanze-Kimonyi: Batunguwe no kumva umuturanyi wabo, Rc Musanze, yigamba guhesha umuriro abo muri Burera nyamara agakomeza kurebera icuraburindi ryababayeho akaramata
Ejo hashize ku italiki ya 07/01/2025 ndetse no ku munsi wa none, abanyamakuru bo kuri Radiyo ya Musanze biriwe bagaruka ku gikorwa cy’indashyikira cyakozwe mu karere ka Burera, aho ingo nyinshi zo muri aka karere harimo n’izigera kuri 600 zo mu murenge wa Kagogo zagejejweho umuriro w’amashanyarazi. Hari ndetse na bamwe mu banyamakuru bo kuri iyi radiyo bigambye kugira uruhare muri iki gikorwa ku bw’ubuvugizi bakomeje gukorera aba baturage none bikaba birangiye bawubonye, ubu bakaba nabo bakora ku rukuta icuraburindi rigahunga.
Ni igikorwa cyishimiwe n’umunyamakuru wa Virunga Today, bwana Musengimana Emmanuel, kuko yibuka neza iby’iki kibazo cyo kutagira umuriro yabayemo ubwo yigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Kagogo, riherereye muri uyu murenge, hashize imyaka 30.
Ku rundi ruhande ariko byamwibukije ikibazo cy’abaturiye umudugudu wa Gakoro, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, ikibazo yari yaragutseho mu nkuru ziheruka muri Virunga Today.
Koko rero muri iyo nkuru, umunyamakuru yagarukaga ku gisa n’ivangura aba baturage bakomeje gukorerwa kuva mu myaka yo hambere, aho kugeza ubu bimwe amazi n’amashanyarazi, ubu insinga z’amashanyarazi zikaba zambukuranya umudugudu wabo ndetse n’impombo z’amazi zikaba zambukuranya nanone umurenge wabo ntibahabwe amahirwe yo guhabwa ibi bikorwaremezo, none bakaba basigaye bameze nk’akarwa katagira ivomo mu mujyi wa Musanze.
Iki kibazo cy’aba baturage gisa kandi nkaho cyirengagijwe n’itangazamakuru ririmo irya Radiyo Rwanda kuko iyo bitaba ibyo, riba nibura ryarateye murya Virunga Today, ikinyamakuru kitaramara kabiri kivutse, maze kigatabariza aba baturage baga
Mu gushaka kumenya niba nta kirahinduka kuri ibi bibazo by’abanyagakoro, Umunyamakuru wa Virunga yahamagaye Umuyobozi w’umudugudu wa Gakoro, amubaza niba nta kirakorwa ku bibazo we ubwe yabakoreyeho ubuvugizi, aboneraho no kumusangiza iyo nkuru yo muri Burera abanyamakuru ba RC Musanze babyutse bagarukaho.
Ababaye cyane kandi asa nanone nurakariye uyu munyamakuru, yamubwiye ko nta kirahinduka, ko itsinga zimanitse nta muriro urashyirwamo kandi ko ku kibazo cy’amazi, bamaze guhakanirwa ko aya mazi atari ayo mu minsi ya vuba.
Uyu mudugudu yongeyeho abaza umunyamakuru itangazamakuru bakora ari irya muhango ki, niba bandika ntibakurikirane ngo bakore suivie ku bibazo baba bakoreye ubuvugizi.
Mu gushaka kwikura mu kimwaro, uyu munyamakuru yabwiye mudugudu ko iki kibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ndetse akanigikoraho inkuru yashyize no ku rubuga rwa twitter ruhuriraho abayobozi bakomeye, akaba rero nta bundi buryo yari asigaje bwo kubavuganira. Uyu munyamakuru yanongeyeho ko nabo bakagombye kuba barashyizeho akabo bagakomeza kugaragaza ikibazo cyane ko uwitwa Gakoro, usanzwe ari muri ba ambasaderi ba RC Musanze yagombaga kubafasha muri iki gikorwa nk’uko asanzwe abikora ku bindi bibazo bireba akarere.
Mu gutandukana, Umunyamakuru wa Virunga Today yemereye mudugudu ko agiye gupfa kongera kubyutsa ikibazo cyabo, yifashishije uburyo bunyuranye harimo no gutegura iyi nkuru igaragaza intege nke zagizwe n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru zatereranye aba baturanyi babo bo mu bilometero bitageze no kuri bitatu,kandi bizwi ko umuturanyi ari umuzimya muriro, aka wa mugani w’abanyarwanda.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi :Musengimana Emmanuel