Uburezi

MUSANZE : MU GIHE KITAGEZE KU MYAKA 5, IKIGO CY’AMASHURI ABANZA CYA BUKANE CYAVUYE MU BY’INYUMA KIJYA MU BY’ICYITEGEREREZO

Ikigo cy’amashuri abanza cya Bukane ni ikigo  cya Leta  gicungwa n’itorero ADEPR kikaba giherereye mu murenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze. Mu gihe cyashyize iki kigo cyagiye kirangwa no gutanga ireme ry’uburezi riciriritse,  ibi akaba ari n’ibintu bimenyerewe kuri byinsi muri bene ibi bigo biherereye mu karere ka Musanze.  Gusa, ku bimeze nk’igitangaza, kuva mu myaka 2 ishyize iki kigo cyakorewemo amavugurura ku isonga yayo mavugururwa hakaba Directeur wiki kigo cya Bukane, icyatumye kuri ubu kiza mu bigo by’icyitegererezo bibarizwa mu karere ka Musanze, iruhande by’ibindi bigo bifite bifite amazina aremereye  bibarizwa muri aka karere, higanjemo ibyigo byigenga.

Umwe mu babyeyi waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today  avuye mu nama y’ababyeyi yari yateranye kuri uyu wa kabiri taliki ya 7/05/2024, yamubwiye ko yahisemo kwimurira umwana we kuri iki kigo, amukuye ku kindi kigo cy’igenga gikorera mu mujyi wa Ruhengeri, kubera ko amakuru yari yahawe ko iki kigo gitanga ireme ry’uburezi yasanze ari ukuri kwambaye ubusa.

Yagize ati : “ Njye nigeze kubaho umurezi, kandi buri mugoroba nsanzwe nkurikirana  imyigire y’abana mbafasha gukora za devoir, kuva uyu mwana namuzana hano mukuye hariya mu murenge wa Muhoza, nagiye mbona ibimenyetso bifatika ko uburere butangirwa hano,  buri mu rwego rwo hejuru”.

Uyu mubyeyi yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko urebye  ababyeyi bahitamo kohereza abana babo kuri biriya bigo bivugwaho gutanga uburezi bufite ireme, bizera ko bazahavana ubumenyi buhagije bwazatuma babona amashuri nanone meza nyuma yo gukora ibizamini birangiza amashuri abanza. Yongeyeho ko we yasanze ku kigo cya Bukane bafite umwihariko kuko aho kwibanda ku rurimi rw’icyongereza nk’uko bimeze muri ariya mashuri, ku ishuri ribanza rya Bukane banashyira imbaraga mu kwigisha amasomo rusange nk’imibare.

Uyu mubyeyi akomeza yemeza ko kuri ubu,  iki kigo kigeze ku rwego rushimishije,  kuko abagera kuri 90 bahabwa ibigo byiza igihe barangije uwa 6 kandi ngo  n’ikibazo cyariho cy’ururimi kiri hafi gukemuka,  kuko kuri ubu Leta yabohereje abo guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza.

Abajijwe ku ibanga riri muri iki gikorwa cy’indashyikirwa cyabaye kuri iki kigo, uyu mubyeyi yashubije ko iryo banga ari imikorere myiza y’umuyobozi w’iki kigo, ukurikirana umunsi ku wundi iby’imyigishirize y’abana. Yagize ati :” Uyu mudirecteur ni ni umukozi w’umuhanga cyane, isaha n’isaha aba akurikirana imitangire y’amasomo mu mashuri, akagenzura imikoro ihabwa abana,ndetse akanagena ibihe bibaye ngombwa amasomo y’inyongera ( cour du soir) ku bana babyifuza.”

Yongeyeho kandi ko mu rwego rwo gushishikariza abarimu kwitanga mu kazi,  yasabye ko buri mwarimu ufite abana biga ku bindi bigo harimo na bya bindi byitwa ko ari  iby’icyitegererezo ko babazana ku kigo bigishaho, icyatumye barushaho kwitangira uyu murimo.

Uyu mubyeyi mukurangiza yabaye nkugira inama umunyamakuru wacu, ko aho kujyana umwana mu mashuri yitwa kuri ubu ko ari meza, ko yahitamo nawe kuzazana umwana we kuri iri shuri rya Bukane, akibonera ubwe inyungu  z’aya mahitamo. Yagize ati :” Kuri ubu nishyura minerval itageze ku mafranga igihumbi kandi muri kiriya kigo nishyuraga arenga ibihumbi ijana ku gihembwe,  igihe nawe wahitamo kumuzana hano, yazashobora kwiga neza kurusha hariya kandi ukanazashobora kuzigama buri gihembwe arenga ibihumbi 80 wari usanzwe umwishurira hariya, aya ushobora no guhita uyifashisha ukamutangira imisanzu muri Ejo Heza.”.

Nubwo Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya Bukane bushimirwa iki gikorwa cy’indashyikirwa bwagezeho, umunyamakuru wa Virunga Today yamenye ko hari ibigikeneye kunozwa kugira ngo iki kigo gikomeze kuba icy’icyitegererezo mu karer kose ka Musanze. Muri byo hari isuku ikiri nke ku bana yaba iyo ku mubiri cyangwa iya uniforme Bambara ndetse n’imyitwarire itari myiza bamwe mu bana biga kuri iki kigo bagaragaza bava cyangwa bajya ku ishuri.

 

umwanditsi Musema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *