Musanze: Mu itorero EAR- Shyira umuriro urimo kwaka, harimo harashya, abarimo Ven Kubwayo M. Charles wahoze ari Gitifu wa Diyoseze, bararega Rt Rev. Dr Mugisha Mugiraneza Samuel ubusahuzi karundura no kuyoboza inkoni y’icyuma itorero.
Ntaho bukikera ku bijyanye no gucunga nabi umutungo wa rubanda, muri iyi minsi inkuru igezweho ni iy’amakimbirane arangwa EAR-Shyira, Diyoseze y’abangilikani ifite icyicaro mu karere ka Musanze; Amakimbirane yatumye bamwe mu bashyamiranye n’Ubuyobozi bwa Diocese ya Shyira bashyira ku karubanda imicungire mibi mu mutungo ndetse no mu miyoborere ngo ishobora kuba irangwa muri iyi Diyoseze. Ibivugwa n’aba bashymiranye na Bishop Mugiraneza Mugisha Samuel, biramutse ari byo, bikaba, nk’uko byivugirwa n’abanditse iyi baruwa, byaganisha ahantu habi iri torero, ritari rimaze kabiri risohotse mu bihe bibi nk’ibi, byari bigiye guhirika burundu iri torero.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 17/06/2024, yanditswe ikanashyirwaho umukono na ba Rev Kubwayo M.Charles, na Ven Kabaragasa Jean Baptiste, aba bombi bandikiye Dr Mbanda Laurent Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Anglikani mu Rwanda, aba bapasteri bagaragaje ko batakibashije kwihanganira ibikorwa bibi byakomeje kuranga ubuyobozi bwa Bishop Mugisha Samuel, igihe kikaba kigeze kugira ngo batitaye ku ngaruka zababaho, batabarize itorero amazi atararenga inkombe.
Urutonde rurerure rw’ ibyaha biremereye by’imicungire mibi biregwa Bishop Mugisha Samuel
Ikinyamakuru Virunga Today cyatereye akajisho mu ibaruwa yandikiywe Mbanda maze gisangamo urutonde rurerure rw’ibyaha biremereye by’imicungire mibi biregwa Bishop uyubora Diyoseze ya Shyira, ibyaha aba bapasteri batangira ibimeyetso.
Abanditse iyi baruwa bakaba barahereye ku kibazo cy’inyubako izakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Musanze, ikibazo cy’iyi nyubako, aba bakaba aricyo bemeza ko cyabaye intandaro yo guhaguruka bagashyira ku karubanda ibijyanye n’imicungire mibi ikorwa na Bishop Mugisha.
Iyi nyubako ngo izatwara arenga miliyari 2 kandi ngo nk’uko Bishop Mugisha yabivugiye mu imbwirwaruhame yo kuwa 11-12/06/2024 mu nama nkuru ya sinode na CD, mu kubaka iyi nzu, hazifashishwa amafranga agera kuri miliyari 1.2 akomoka ku ingurane y’ubutaka bahawe na Rwanda Airport Authority kandi ngo aramutse abaye make bazaguza muri banki agera kuri miliyoni 400.
Aba bapasteri bakaba bakomeza bavuga ko igitangaje ku bijyanye n’amasezerano yo kubaka iyi nzu, akaba ari uko uwapatanye imirimo yo kubaka ( main d’oeuvres) yahawe agera kuri miliyoni 200, aya akaba ari amafranga menshi cyane atakagombye kugenerwa imirimo yo kubaka gusa
Ibibazo ngo byarushijeho gukomera igihe hamenyakanaga ko Bishop yihaye isoko ryo kugemurira ibikoresho kuri iyi chantier yifashishije imodoka yanditse mu mazina ye, FUSO RAG 954M, aherutse kugura nayo ngo amaze gusahura itorero.
Bishop kandi ngo yanihaye isoko ryo kugura ibikoresho byose byo kuri iyi chantier. Iri soko rikaba rije risanga iryo akora ryo kugemurira abana bo mu ishuri ry’incuke rya Sonrise amagi, isoko akora mu izina rya Elias Mbonayino.
Ibi byo kwiha isoko ngo bikaba binyuranije n’itegeko rigenga amasoko mu Rwanda ribuza umuyobozi w’urwego kwiha cyangwa kurihabwa n’urwego ayobora nk’uko byemezwa n’abanditse iyi baruwa.
Mu yindi micungire mibi igaragazwa n’aba bapasteri harimo :
1.Kuba yarahaye umugore we imodoka imdoka y’itorero, akayikoresha mu mirimo yo mu rugo rwabo;
2.Kuba umugore asohoka ku liste ihemba y’abakozi ba EAR kandi nta kazi bizwi akorera itorero;
3.Kuba imodoka zose za Diyoseze zirirwa zitunda ubwatsi bw’inka ze nyamara abakozi ba Diyoseze birirwa bagenda n’amaguru mu kazi k’itorero;
4.Kugurisha imodoka za EAR adahawe uburenganzira na CD na Sinode kandi ari uko amategeko abiteganya;
5.Kuba yaragiye Dubai kugura yo ibikoresho nta wundi bari kumwe, akavuga ko yaguzeyo generator ya MIPC n’ibikoresho bya Garden Palace , ntihagaragazwe inyemezabuguzi, ari nabwo yahise agura Fuso yavuzwe haruguru;
6.Kwigarurira ubutaka bwa Diyoseze ya Shyira harimo :
-8 ha zo mu murenge wa Rugera, -2ha zo mu murenge wa Kimonyi,- isambu mu murenge wa Nkotsi, – inzuri 2 zo muri Gishwati, -n’urwuri rw’inka zo muri Sonrise.
Bishop ngo yaba ayoboza urukoni, ibiranga abanyagitugu
Ibaruwa y’aba bapasteri igaruka kandi ku bikorwa bigayitse byagiye biranga imiyoborere ya Bishop Mugisha Samuel, ibikorwa bigamije gutera ubwoba abari basanzwe bafatanya na Bishop kuyobora itorero ngo agamije gusahura no kwigwizaho umutungo.
- Aba bapasteri batangira bagaragaza ingaruka zikomeye ziterwa no kuba kugeza ubu nta Komite icunga umutungo w’itorero iriho kandi nyamara ibi bivugwa mu mabwiriza ya RGB ndetse bikanagarukwaho na Stati z’Itorero Anglikani Diocese ya Shyira. Ukutabaho kw’iyi Komite ngo ni byo byatumye haba isenyuka rya primaire ya Sonrise kuko yahisemo kuyizana muri high school none ubu umutungo w’iri shuri ukaba uri mu marembera kubera gucungwa nabi.
- Andi makosa akomeye yakozwe na Bishop Mugisha ngo ni uko yagize Pasteur Rev NKundabashaka Aime Richard umuvugizi wungirije wa Diocese kandi atujuje ibisabwa agamije gushyiraho umuntu utabangamira inyungu ze ,ngo ukurikije amategeko, uyu akaba adafite n’uburenganzira bwo kuyobora paruwase
- Imiyoborere y’igitugu kandi ya Bishop ngo yigaragaje ubwo hateranaga inama ya CD ( Comite Diocesain) na Sinode iheruka kuko ngo Bishop yateye ubwoba abitabiriye inama, abasinyisha imyanzuro yifatiye ku giti cye, iganisha mu nyungu ze;
- Mu gihe cy’amezi 16 kandi ngo Bishop amaze guhindura abagize komite bane kandi nyamara nta makosa yabo agaragaza;
- Andi makosa aba bapasteri bayagaragaza mu micungire y’abakozi aho hagiye habaho uguhubuka mu byemezo bifatirwa abakozi, ibyagiye bishora Diyoseze mu manza, yatsindwa igasabwa kwishyura buri gihe indishyi z’akababaro;
- Bishop kandi ngo yashyizeho, ntawe agishije inama, umwanya w’administrator mu bucidikoni, umwanya udateganijwe n’amategeko, ibikurura akajagari mu buyobozi;
- Ngo mugushimangira igitugu cye, Bishop yashyizeho urwego rushya rwa Dianery rudateganijwe mu mategeko. Bishop ngo akaba yararusimbuje urwego rw’ubucidikono, ibyo akaba yarabikoze agamije gusenya ibyakozwe n’abamubanjirije, kuvanaho ubucidikoni akaba ari umugambi uzamufasha gusigarana abantu 3, ibizamworohera gukomeza kuyoboza igitugu.
Barasaba ko hatabarwa itorero ngo ritongera kujya ahantu habi
Abanditse iyi baruwa barasaba ko hagira igikorwa vuba kugira ngo iri torero ritongera kujya habi nk’aho byabayeho mu gihe gishyize.
Muri ibyo, iby’ingenzi basaba ni ugukosora amakosa yose yakozwe na Bishop, agasubiza umutungo wa EAR yikubiye kandi n’ibyemezo yafashe ku buryo bunyuranije n’amategeko bikaburizwamo.
Muri byo harimo:
-Ko hakorwa igenzura ry’umutungo wa Diyoseze, ibyo Bishop yihaye mu buriganya akabisubiza;
-Gushyiraho komite ishinzwe imicungire y’inyubako nshya ya Diyoseze
– Gutesha agaciro imyanzuro yafatiwe mu nama ya CD na Sinode kuko yafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko agenga itorero;
-Ko umudame we yakurwa ku rutonde rw’abakozi ba Dioces kandi agasubiza amafranga yose yahembwe ku buryo bw’amanyanga.
Tubabwire ko mu gihe cyashyize, ku buyobozi bwa Bishop Rucyahana , mu itorero Englican Diocese ya Shyira havutse ibibazo bikomeye by’imicungire y’umutungo w’Itorero ibyatumye hafatwa icyemezo cyo kugurisha Hotel Ishema yari imaze gutangwaho arenga miliyari 2.5.
Tubabwire kandi nanone ko Dr Mbanda Laurent, Umuyobozi w’Ittorero Anglikani mu Rwanda, atatinze gusubiza iyi baruwa kuko hadashyize iminsi 2, mu ibaruwa ibasubiza yo ifite no: HQ/28/2024 yo kuwa 19/06/2024, yababwiye ko inzego zibishinzwe zigiye gukurikirana iki kibazo bakazahabwa igisubizo mu gihe kidatinze.
Ikinyamakuru Virunga Today kirizeza abasomyi bacyo, ko kizakurikiranira hafi ibijyanye n’iki kibazo cyane cyane kikazabagezaho ibyavuye mu gikorwa cy’igenzura cyasezeranijwe abanditse iyi baruwa.
Umwanditsi: MUSEMMA