Politike

Musanze: Ninde uzarenganura amagana y’abakozi bakora mu nkengero z’umujyi wa Musanze bimwe uburyo bwo kugera ku kazi.

Nk’uko biri mu ntego zacyo, ikinyamakuru Virunga Today gikomeje gahunda yo gushaka no gushyira ahagaragara ibyo byose bibangamiye umuturage, bigatuma adashobora kugira uruhare mu iterambere rye ndetse n’igihugu cye muri rusange.  

Urwego rwo gutwara abantu akaba ari rumwe mu nzego zikenerwa cyane n’abaturage kubera ko rubafasha mu ngendo zinyuranye, bitabira umurimo cyangwa bakora ibikorwa by’ubushabitsi, gutunganya uru rwego rero akaba ari ikintu cy’ingenzi mu bukungu bw’igihugu. Hakomeje kuvugwa ibibazo bikomeye byo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, ibibazo inzego z’ibishinzwe zitahwemye gushakira umuti, ariko bitangiye kugaragara ko iki kibazo gitangiye gusatira na ya mijyi tuzi yunganira umujyi wa Kigali. Urugero rutari kure ni mu mujyi wa Musanze, benshi bemeza ko ari nuwa kabiri ku mujyi wa Kigali, aho abatuye muri aka karere bakomeje kugaragaza ibibazo bikomeye biri mu rwego rwo gutwara abantu. Iki kibazo kikaba gikomereye cyane abakozi amagana bakora mu nkengero z’umujyi wa Musanze, batahawe uburyo bwo kugera ku kazi, ibituma bamwe bakeka ko haba hariho ibisa n’akagambane gakorwa n’aba baganije izindi nyungu z’ubucuruzi muri uru rwego rwo gutwara abantu, bityo bakaba basaba inzego zirimo urw’akarere ka Musanze kuvugitira umuti iki kibazo kibangamiye bikomeye ubuzima bwabo.

Umujyi wa Musanze uragenda wagukira mu bice binyuranye ariko uku kwaguka kugaragara mu bice biri mu mirenge ya Cyuve na Gacaca, mu mirenge ya Kimonyi ndetse n’umurenge wa Musanze.  Nko ku bijyanye n’umurenge wa Cyuve na Gacaca, ku muhanda Musanze-Cyanika hakomeje kuboneka ibikorwa binyuranye by’iterambere harimo Centre nziza ya Karwasa, agakiriro k’akarere kujujwe ahitwa  Bukinanyana, amashuri menshi harimo Gs Karwasa Sonrise na excel, Ikigo nderabuzima cya Karwasa, ndetse n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi harimo urutunganya ibihumyo, dore ko izi nganda master plan yazishyize muri aka gace.

Iyi nzira kandi ninayo inyurwamo n’abajya mu tundi duce turi kure y’umujyi nka centre de sante nshya ya Gacaca, GS Kabirizi na Gs Ishasha, ugana ku kiyaga cyiza cya Ruhondo. Ibi bigo byose biherereye muri aka karere bikorwamo n’abakozi benshi ndetse n’abanyeshuri bataha mu mujyi wa Musanze, bikaba bikenewe ko habaho uburyo bwizewe bwo kubatwara.

Bahitamo kubyuka iya rubika, abandi bagahitamo kwiyahura ku magare ngo bagere ku kazi.

Mu gushaka kumenya niba iterambere rigaragara muri kariya gace ka za Cyuve na Gacaca rijyana n’ibindi bya ngombwa by’ingenzi harimo nyine uburyo bunoze bwo gutwara abantu n’ibintu, ikinyamakuru cyagereye bamwe mu bakorera imirimo yabo ya buri munsi muri kariya gace maze bakigezaho ingorane zikomeye bakomeje guhura nazo igihe bagana cyaangwa bava  ku murimo.

Umwirimukazi witwa Nyinawamwiza ( wahinduriwe izina kubera umutekano we), yabwiye ikinyamakuru Virunga Today ko atuye mu mujyi rwagati wa Musanze, akaba yigisha ku Rwunge rw’amashuri ya Karwasa kandi ko buri gitondo abyuka mu kabwibwi kugira ngo ashobore kugera ku kazi ku gihe, akaba akora ibilometero birenga 15 ku munsi agana cyangwa ava ku ishuri, ibi kubera ko nta bundi buryo afite bwo kugera ku kazi.

Yagize at: “ Nkora biriya bilometero buri munsi kubera ko izi modoka za RFTC ziduca amafranga 800 ku rugendo ruva hano Apicur kugera Karwasa rutagera no ku bilometero 5, bivuze ko buri munsi ngomba guteganya amafranga 1600 nkoresha mu gutega, amafranga ntabona urebye umushahara mpembwa”. Uyu mwarimukazi ubona ko ageze mu zabukuru, yongeyeho ko mbere izi modoka zitariharira uyu muhanda, byari byoroshye kubona taxis ya twegerane washoboraga kuriha 500 ujya unava ku ishuri.

Uduce turi ku nkengero z’umuhanda Musanze-Cyaanika turagenda turushaho guturwa

Undi mwarimu we ukorera ku kigo cya Ishasha hafi y’ikiyaga cya Ruhondo, yabwiye Virungatoday ko yahisemo kujya ataha buri munsi aho atuye mu murenge wa Musanze, kandi ko ari ibintu bitamworohera kuko kubona imodoka ya RFTC imugeza ahitwa Karwasa, bimusaba kujya gutega rwagati muri gare, ibituma ahitamo gutega akagare, ikindi gihe akagendesha amaguru.

Yagize ati: “ Njye kubera nkora kure y’ikigo kandi narahisemo kujya ntaha buri munsi, nari niyemeje gushyira muri budget, amafranga yajya atuma nibura ntega njya ku kazi, mu kugaruka ngashaka andi mayeri yo gutaha, gusa, izi modoka twahawe, kuzitega bisaba kujya muri gare kandi ubusanzwe twari dusanzwe tuyitegera hano za Apicur, ibi bikaba bigoranye kuko byansaba gutega kabiri”.

Umukozi ku kigo gishya  Nderabuzima cya Gacaca uzwi ku izina rya Mugisha, yabwiye we Virunga Today, ko aherutse kugira amahirwe yo kubona akazi kuri iki kigo gishya , ko ariko ikibazo cya mbere yahuye nacyo ari icy’uburyo bukomeye bwo kugera ku kazi.

Yagize ati: “ Ni byo koko Imana yangiriye ubuntu mbona akazi ku kigo nderabuzima cya Gacaca, ariko nkomeje guhura n’ikibazo gikomeye cyo kugera ku kazi kuko kubera nta taxis zikora ligne Musanze Karwasa zihari, ibituma byuka ahagana mu ma saa kumi n’imwe ngatega akagare kakangeza Karwasa, hanyuma ngakomeza mpaka no ku kazi”. Yongeyeho ko ahorana impungenge z’ubuzima bwe kubera impanuka z’amagare zidasiba kubera muri uyu muhanda, ko ariko nta yandi mahitamo afite kuko kwishyura moto byamugora.

Uyu abajijwe icyo yabona cyakorwa kugira ngo uyu musaraba ku bakozi bakorera muri aka gace uveho, yashubije Virunga Today, ko yamenye ko hambere uyu muhanda wabagamo taxis za twegeranye zafashaga abakora ingendo muri uyu muhanda, ko rero bishobotse izi modoka zagarurwa cyangwa se izi coasters zikoramo zigahabwa ligne ya Musanze-Karwasa aho kugira ngo bajye bishyura aya ligne yose ya Musanze-Cyanika.

Uwitwa Alfred ufite ibarizo mu Gakiriro ka Bukinanyana, yabwiye nawe Virunga Today ko bakomeje kugira ikibazo cyo kuba nta buryo bworoshye bwatuma abifuza kugura ibicuruzwa byabo babageraho kubera ko taxis zonyine zigera kuri aka gakiriro ari izikora ligne Musanze Cyanika, bisa naho bidashoboka kujya kuyitega muri gare, kandi uba ugomba guturuka mu duce tundi twa kure ya gare ya Musanze.

Yagize ati: “ Abakiriya bacu birabagora kugera hano kuko ntiwaba uraturuka mu bice bya Nyamagumba, ngo ujye gutega imodoka muri gare iri buguce agera kuri 800 kandi nayo ikagera hano bitinze, ibituma rero bahitamo kugana andi mabarizo akora nka za baringa aboneka iyo iwabo bizwi ko adakora ibikoresho byiza nk’ibi dukora hano”. Yongeyeho ko umuti kuri iki kibazo, ari ukugarura twegerane muri uyu muhanda kuko zo byari byoroshye kuzifatira ahantu hanyuranye kandi zigaca make.

Abajijwe niba bitaba ari ukugarura akajagari ka za twegerane muri uyu muhanda, uyu yasubije aseka cyane yibaza niba akajagari gakururwa na za Coasters muri uyu muhanda hari aho gahuriye n’akaba kazanwa n’izikorera mu mihanda ya Musanze-Rubavu na Musanze-Kigali.

Yagize ati: “ Iby’akajagari kazanwaga na minibus njye sinkazi, icyo nzi cyo ni uko abakoresha uyu muhanda bafite ibibazo biremereye cyane ugereranije n’abakoresha imihanda ya Musanze-Rubavu cyangwa Musanze-Kigali kuko bo babunera imodoka bifuza ku gihe ku giciro cyiza”.

Ibibazo by’uruhuri mu muhanda Musanze-Cyanika

Ubwo ikinyamakuru cyateguraga iyi nkuru cyamenye n’ibindi bibazo byinshi bigaragazwa n’abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika, icy’ingenzi giteye impungenge muri ibyo byose akaba ari ubuke bw’imodoka zashyizwe muri uyu muhanda ugereranije n’ubwinshi bw’abakoresha uyu muhanda. Ubu buke bw’izi modoka nibwo buba intandaro y’ibikorwa bibi by’abashoferi byo gutinza abagenzi mu nzira, kubatendeka ndetse no kuzamura ibiciro uko bishakiye.

Ikinyamakuru Virunga Today cyifuje kuzakora inkuru irambuye kandi icukumbuye kuri iki kibazo, ubwo izaba yabonanye n’umuyobozi wa RFTC Bwana Muhizi, wemereye Virunga Today kuzayishakira akanya bakaganira ku buryo burambuye iby’iki kibazo. Virunga Today kandi irateganya kuzashaka n’uburyo bwo kuvugana n’urwego RURA kugira ngo hamenyakane ingamba zihari zazakemura iki kibazo cy’itwara ry’abantu ku muhanda Musanze-Cyanika.
Virunga Today kandi ikomeje no kwibaza niba inzego zisanzwe zireberera abaturage ntacyo zizi kuri iki kibazo, ikibazo bivugwa ko impamvu yo kudakemuka burundu bwacyo hashobora kuba hari ababyihishe inyuma, ibintu muri Virunga Today tutemera kuko uwakora ibi, yaba abangamiye inyungu z’umuturage ku buryo bukomeye kandi bizwi mu ntero no mu nyikirizo ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga.

 

Bwana  Musabyimana Jean Claude Ministre w’ubutegetsi bw’Igihugu, Ministere ikurikirana umunsi ku wundi ibibazo byabangamira umuturage harimo n’ibyo gutwara abantu
Bwana Abimana Fidele PS muri Mininfra wabaye Perezida wa njyanama y’akarere ka Burera ari mu mwanya mwiza wo kumva no gukemura ibibazo bibera mu muhanda Musanze-Cyanika

 

Hari icyizere ko abarimo Guverneri w’Intara bizarangira bavugutiye umuti ikibazo kibangamiye bikomeye bamwe mu batuye Intara y’Amajyaruguru

Hon.Mpembyemungu Winifrida, Intumwa ya rubanda izwi mu karere ka Musanze, utuye i Kigali
Bwana Muhizi umwe mu birya bakimara ngo habonerwe umuti ikibazo cya servise mbi ihabwa abakoresha umuhanda Musanze Cyanika, ariko ikibazo kikanga kikaba insobe

 

Hari abakeka ko ubuyobozi bw’akarere bwaba ntacyo buzi ku bibazo bibangamiye gutwara abantu bivugwa mu karere kabo

Umwanditsi:MUSEMMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *