Musanze: Ninde uzarokora Akarere, akagakura mu mikorere y’akajagari ikomeje kurangwa mu nzego zinyuranye ?
Byari byitezwe ko mu kiganiro Umuti Ukwiye cyahise kuri uyu wa kane taliki ya 06/03/2025 kuri Radiyo Musanze, Mayor wa Musanze aza gutanga umucyo ku bibazo uruhuri bikomeje kurangwa mu karere ayobora, siko byagenze ariko kuko abakurikiye iki kiganiro cyane cyane abagize akanya ko guhata Mayor ibibazo benshi muri bo batunguwe no guhabwa ibisubizo bya nyirarureshwa, bityo bitanga ishusho yuko hakiri ikibazo mu ngamba z’akarere zo gukemura ibibazo by’abaturage.
Nko ku kibazo cy’ibirebana na sport ( ikibazo cyanatwaye igihe atari na ngombwa), ku kibazo cy’ikipe ya Musanze ikomeje kujya ahantu habi, Meya mu mvugo umuntu yakwita iy’ubushinyaguzi, yemeje ko ikipe ihagaze neza ko ikibura ari amahirwe gusa kandi azi neza ko iyi kipe ubu iri muri 3 zamanuka shampiyona irangiriye aha. Naho ku kibazo cy’ikiyaga cyiremye mu mijyi rwagati wa Musanze, imbere y’ikigo cy’ishuri, abana bakagera ku ishuri bibagoye kugera naho umuyobozi w’ikigo yikopesha laterite ngo arengere abana bato barimo n’ab’incuke, Mayor yashubije ko bizasaba inyigo kugira ngo amazi y’iki kiyaga ashakirwe inzira, ntiyigera avuga igihe isoko ry’iyi nyigo rizatangirwa.
Muri iyi nkuru, umunyamakuru wa Virunga Today, aragaruka ku ngero zifatika z’ibibazo byugarije abatuye akarere, ibibazo abarimo ibinyamakuru Amizero rw, Urumuri.rw,
Virunga Today ndetse na Rwandayacu byagiye bitungira agatoki akarere, bikaba byiganjemo iby’akajagari gakomeje kokama akarere, imikorere nk’iyo y’akajagari ikaba ibangamiye bikomeye iterambere ry’abagatuye.
Akajagari muri sport
Mu nkuru ye, umunyamakuru Bazatsinda Jean Claude mu kinyamakuru Urumuri.rw, yavuye imuzi ibibazo byugarije iyi kipe icungwa n’akarere ka Musanze. Muri byo harimo nko kuba ingengo y’imari yari igenewe iyi kipe ya miliyoni 250 yararangiye, amafranga akaba yarigiriye mu mifuka y’abarimo Team manager uzwi ku izina rya Drogba, aba bakaba baragiye berekana ko baguze abakinnyi, bikarangira bisubiriye iwabo contrat zitarangiye. Urutonde rw’aba bakinnyi dusanga muri iki kinyamakuru akaba ari rurerure rwiganjemo abanyamahanga.
Nta handi uwari wese yashyira amakosa y’ibyabaye muri iyi kipe uretse ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bizwi ko aribwo bushinzwe imicungire ya buri munsi y’iyi kipe. Icyokora ngo igisubizo kuri ibibazo bya Musanze , nk’uko Bazatsnda akomeza abivuga, akaba ari ugushaka aho bakongera gukura amafranga yatuma iyi shampiyona bayirangiza, bakomanga ku bikorera bo mu karere, hakaba hibazwa niba izo siha rusahuzi zitazongera kwisasira nayo yazaboneka muri iyo fundrising iteganijwe mu minsi ya vuba.

Akajagari mu burezi
Aka kajagari katangiye kuvugwa hambere mu kinyamakuru Amizero.w, aho umunyamakuru Kalisa w’ I Rwanda mu nkuru ye mu kwezi kwa cyenda 2024 yagarutse kuri aka kajagari aho yerekanaga ko amashuri y’incuke yakomeje gufungurwa ahantu hadashobotse, mu bikari by’utubari ku buryo ngo hari abaturage bemezaga ko aya mashuri yahindutse nk’amalogi afungurwa aho buri wese atekereje. Ntibyateye Kabiri ikigo cy’igihugu gihinzwe ibizamini no kugenzura ibigo by’amashuri NESA gifata icyemezo cyo gufunga menshi muri aya mashuri yari yarafunguwe ku bwinshi muri aka karere.
Nk’aho ibyo bitari bihagije, abayobozi b’ibigo bindi nabo banyuze murihumye ubuyobozi bw’akarere bishyiriraho gahunda zitavuzweho rumwe za coaching, abana basabwa kubyuka igicuku, ababyeyi bategekwe kwishyura amafranga atagira inyemeza bwishyu kuri izi coaching, abayobozi b’ibigo bamwe batinyuka no gupanga izi programe bishyuza muri gahunda zisanzwe z’amasomo.
Virunga Today ntiyahwemye kwamaganira kure iyi mikorere ariko ubuyobozi bw’akarere ntacyo buratangaza kuri ibi birego bishinjwa abayobozi b’ibigo, ndetse n’ibaruwa Virunga Today yandikiye akarere ikomoza kuri iki kibazo, magingo aya nta gisubizo irahabwa.
Hagati aho imikorere nk’iyi irakomeje, ibigo bimwe bikomeje gutanga amasomo mu ndimi byishakiye nyamara abanyeshuri basabwa gukora ibizamini mu rurimi rw’icyongereza gusa, abayobozi b’ibigo nabo bakomeje kugira ibigo bayobora uturima twabo, ibi tukazabigarukaho mu nkuru zitaha.


Amasarumara, inganda zikata amabuye, ateliye z’ubwoko bwose byose byimuriwe rwagati mu baturage.
Iby’ibi bikorwa byimuriwe aho abaturage batuye byagarutsweho kenshi n’ikinyamakuru Rwandayacu.rw, aho cyagaragaje ko abimuriye ibi bikorwa bitwaje ko agakiriro ka Bukinanyana kababanye gato, abandi bo barenga ku bushake ku itegeko ribabuza gushyira inganda ahantu hatuwe. Ingaruka z’ibi bikorwa zikomeje kuba nyinshi, kuko uretse urusaku bizwi ko rubangamira abaturanye n’ibi bikorwa, ubuzima bw’aba baturage bukomeje kujya mu kaga kubera, imyanda n’ibindi bikomoka muri ibi bikorwa bikomeje kunyanyagizwa mu baturage.

Ibikorwaremezo bikomeje kwibasirwa akarere karebera
Iby’ibi bikorwa remezo bikomeje kwangirika byagarutsweho mu kinyamakuru Virunga Today aho cyatabarizaga umuhanda mpuzamahanga Kigali Rubavu, wakomeje kwangirika kubera imiyoboro yawo, rigoles, yafunzwe none kuri ubu umuvu w’amazi arimo n’ay’isayo ukaba ukomeje kwibasira umujyi wa Musanze. Uyu muhanda kandi ukomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’abaturiye uyu muhanda aho hari abaguriyemo parking z’imodoka zabo, abandi bagashinga ibyapa mu mbibi z’umuhanda.
Sibyo gusa kuko Virunga Today yamaze gutahura n’ibikorwa bigayitse by’akarere aho abakozi bayo batanga impushya zo kubaka munsi y’imiyoboro migari y’amashyanyarazi, ibintu bishobora gushyira mu kaga abatuye muri izi nyubaka, ibintu binabujijwe n’amabwiriza y’ikigo ngenzura mikorere,RURA.
Mu nkuru zayo kandi Virunga Today yagiye igaragaza aho abaturage bibasira ibikorwaremezo by’imihanda, abagakoramo ubisitani, abandi bakayihundiramo ahabikwa ibikoresho by’ubwatsi.




Nanubu Akarere karacyemeza ko karimo gutunganya imidugudu kavuga ko igezweho nyamara itabarizwamo ibikorwaremezo by’ingenzi.
Ikibazo cy’iyi midugudu y’icyitegererezo irimo gutunganywa mu karere ka Musanze nacyo Virunga Today yakigarutseho ku buryo burambuye, igaragaza ko akarere kikuye muri uyu mushinga, kawuharira Rwiyemezamirimo n’abayobozi b’amasites bafite ubumenyi bwa ntabwo mu bijyanye no gutunganya sites. Ariko ikibabaje birushijeho nuko muri izi sites hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ahari hagenewe ibikorwa remezo birimo amashuri n’amavuriro ubu harangije gushyirwa amazu yo guturamo, bivuze ko master plan y’akarere itigeze yubahirizwa. Hakibazwa rero ukuntu abaturage b’ibinyacumi by’ibihumbi bazatura muri iyi midugudu yiswe iy’icyitegererezo, nta mashuri, nta mavuriro ntaho kwidagadurira.
Magingo aya iki kibazo ntacyo akarere karakivugaho kimwe n’icy’imihanda yaciwe muri izi sites ubu yarangije kuba ibihuru n’urwuri rw’amatungo kandi nyamara abaturage bahafite ubutaka bakomeje kwishyuzwa amafranga ngo y’ibikorwaremezo bashyiriwemo.


Akajagari mu gutwara abantu
Ikibazo cy’imikorere y’abashoferi batwara imodoka za Coaster mu mihanda inyuranye mu ntara y’amajyaruguru cyagarutsweho kenshi n’ibinyamakuru bya Virunga Today na Rwandayacu. Nubwo iki kibazo cy’abashoferi ba za coaster bakomeje kubuza uburyo abagenzi kireba umubare munini w’abaturage b’Intara y’amajyaruguru yose, kireba by’umwihariko akarere ka Musanze kuko niho habarizwa gare ya Musanze, ahakorerwa imirimo inyuranye yo gucunga izi modoka. Ntabwo iki kibazo cyakagombye guca murihumye akarere kandi kazi neza uruhare itwara ry’abantu n’ibintu bigira mu iterambere ry’abaturage. Uku kutagira icyo kitaho, iby’izi modoka kakabiharira uwitwa Muhizi wenyine, nibyo bikomeje guha icyuho abashoferi ndetse n’abashyira amafranga ku makarita y’abagenzi, bakomeje kunama ku baturage, akarere gashinzwe kureberera.

Muri karere ka Musanze hari abaturage batunzwe no kwiba no gusabiriza
Inkuru y’aba baturage nayo yatambukijwe mu kinyamakuru Virunga Today. Mu majwi yabo, aba baturage bibwiriye umunyamakuru wa Virunga Today ko babayeho mu buzima bubi, bakaba batunzwe no kwiba no gusabiriza mu gihe imishinga irimo Sakola yakagombye kubarengera, amafranga ashorwamo yigira mu mifuka y’abakire batagira aho bahuriye n’ibikorwa bifitanye isano kubungabunga pariki y’ibirunga.
Magingo aya iyi nkuru nayo, akarere karayimenye, kirinda kugira icy kayitangazaho, nibura ngo kabe kanyomoza ko ibi atari byo cyangwa se ngo kabe katangaza ingamba zo gukemura iki kibazo.

Tubabwire kandi ko uretse ibi bibazo Virunga Today yashatse kugarukaho by’umwihariko, hari ibindi bibazo, muri cya kiganiro twababwiye, byabajijwe Mayor, ibisubizo yatanze bikaba bitaranyuze ababibajije ndetse n’abanyamakuru bari mu kiganiro muri rusange. Muri byo twavuga nk’ingurane ku baturage bangijwe ibyabo mu murenge wa Gashaki, ingurane bategereje kuva mu myaka icumi ishize, ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’amazi n’amashanyarazi, ikibazo cya kariyeri ya kangano, ikibazo cya stade Ubworoherane n’ibindi.
Umwwanditsi : Musengimana Emmanuel