Politike

Musanze: Rurageretse hagati y’abanyamuryango ba Koperative Abizerwa y’abahejejwe inyuma n’amateka bapfa ikibazo cy’ubutaka bemeza ko bambuwe ku bw’amaherere n’uwitwa Eric.

Imicungire y’ubutaka bungana na hegitari 1 buherereye mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze, ndetse n’iy’inzu y’bucuruzi yubatse muri centre ya Kinigi nibyo bikomeje kutavugwaho rumwe n’abagize iyi koperative abizewe ihuriwemo n’abagera kuri 20, igamije iterambere ry’abahoze batuye mu nkengero za pariki y’igihugu y’ibirunga, ubu bakaba baregerejwe abandi baturage mu murenge wa Kinigi.

Impande zihanganye muri iki kibazo ni uruhande rumwe rurimo Nyirabahutu Cecile na bagenzi be, uyu Cecile akaba azwi mu rwego rw’igihugu kuko yakunze kugaragara mu bikorwa binyuranye byo kwihangira umurimo, ku rundi ruhande hakaza abarimo Nambajimana ndetse na Mukeshimana bavuga ko kuri ubu aribo bahagarariye iyi koperative. Byose kuri ubu bushamirane, mu nkuru ikuriiikira.

Basigiwe ubutaka n’umuterankunga,  uwitwa Eric akoresha uburiganya abwiyandikishaho arangije abugurisha abakomeye batuye i Kigali

Nk’uko byemezwa na Cecile, ngo ubwo umuryango “Partners for conservation” wateraga inkunga iyi koperative wasozaga ibikorwa byabo mu karere ka Musanze, wasigiye ishyirahamwe abizewe imitungo irimo hegitari y’ubutaka iherereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Kinigi, n’inzu yarimo ibiro binyuranye iri muri centre ya Kinigi.
Cecile yemeza ko ubu butaka bakomeje kubukoreraho ibikorwa by’ubuhinzi nk’uko byari bisanzwe ku gihe cy’umuterankunga, ariko ngo ku buryo butumvikana, bamwe muri bagize ishyirahamwe baje kugirana amasezerano yigurana ya rwihishwa n’uwitwa Eric wari usanzwe afite parcelle yegeranye n’ubu butaka bwabo, maze ku bw’aya masezerano Eric ahabwa uburenganzira kuri ya hegitari y’ubutaka naho ishyirahamwe ruguranirwa na Eric ubutaka ahantu hanyuranye harimo ubuherereye ku mugezi wa Kansoro.

Ibi ngo byakozwe kandi iri ryari ishyirahamwe ritaragirwa koperative ifite ubuzimagatozi, maze bidatinze Eric yiyandikishaho ubutaka bwaguranywe, naho ingurane yahawe rya tsinda rigize ishyirahamwe ikomeza gucunga ubutaka mu izina rya Eric.
Ibi byaje kumenywa na cya gice kirimo Cecile maze gitangira inzira yo gusaba ko hateshwa agaciro amasezerano anyuranije n’amategeko yatumye ishyirahamwe ritakaza ubutaka bwayo ku maherere.

Inzego zinyuranye zaje kwinjira muri iki kibazo, maze izirimo ministere y’ubutegetsi bw’igihugu zemeza ko ubu butaka bwari bwarigaruriwe na Eric bwasubizwa bene bwo, nawe agasubirana ubwo yari yaraguraniye koperative.

Abari bafashe iki cyemezo ariko bakoze amakosa akomeye ntibakurikirana niba ibyemezo byafashwe byarashyizwe mu bikorwa ibyagombaga gutuma UPI yahawe Eric iteshwa agaciro. Ibi rero ntibyakozwe maze biha amahirwe uyu Eric kuko yahise akoresha uburyo bwose, maze ubu butaka aza kubuhererkanya n’undi muntu Cecile yemeza ko ari umusirikare ukomeye we atashatse kuvuga izina, uyu nawe akaba yarahise abutanga ako kanya amaze kumenya ibibazo ubu butaka bufite, abuha umupolisi, nawe Cecile yemeza ko akomeye kandi ko atuye i Kigali.

Cecile abajijwe n’umunyamakuru wa Virunga Today niba iki kibazo inzego zibishinzwe zikizi, nicyo zaba zarakoze ngo gikemurwe, Cecile yasubije ko abayobozi bose barimo Guverneri ndetse na mayor wa Musanze bakizi, kandi ko kugeza n’ubu nta muti barahabwa ngo bareke gusiragira ahandi hose harimo no mu itangazamakuru.

Uyu abajijwe ikiizakurikiraho niba umuti w’iki kibazo ukomeje kuba ingume, asubiza ko ku munsi ukurikiraho, ni ukuvuga kuwa 25/07/2024, bazasurwa n’intumwa za sena, zizaba zije kureba imiterere y’iki kibazo no kureba niba haboneka umuti ukwiye kuri iki kibazo; Cecile akaba yizera ko ukurikije urwego rukomeye mu gihugu ruzaba rubatumye, nta kabuza uyu muti uzaboneka. Yongeyeho ariko ko biramutse bibayeho ko izi ntumwa zirenza ingohe iki kibazo, ko yiteguye kugeza ikibazo cyabo ku Mukuru w’igihugu, ngo utarasibye guharanira ko nabo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ku kibazo cy’inyubako iherereye muri centre ya Kinigi, Cecile yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko iyi nyubako yahoze ikorerwamo imirimo inyuranye, ndetse ko harimo n’ubuhunikiro bw’imyaka yabo, ko ariko aho abaterankunga bagendeye, izi nyubako zahindutse ibigunda ndetse ko n’abanyamuryango babujijwe kuhahunika ibyo bejeje bitewe n’aka gatsiko kavuzwe haruguru kadindije muri rusange, ibikorwa byose bya koperative.

Nambajimana na Mukeshimana bemeza ko ihererekanya ryabaye ryubahirije amategeko ko kandi ibibazo byose byatewe na Cecile utazwi muri koperative

Aba bombi baganiriye kuri phone umunyamakuru wa Virunga Today, maze bemeza ko nta kibazo koperative ifite, ko ikibazo ari Cecile wazanye akavuyo muri koperative kandi atazwi nk’umunyamuryango wa koperative.

Babajijwe uwaba yarakoze ihererekanya ry’ubutaka na Eric kandi bizwi ko muri icyo gihe nta buzima gatozi iri shyirahamwe ryari rifite, basubije ko batazi neza ibyo amategeko agenga ihererekanya ry’ubutaka, ko icyo bazi ari uko ryakozwe n’ababifitiye ububasha bo mu karere.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu Eric yaba yarahindurijwe akabona icyangombwa, ariko bo ingurane bahawe ikaba itarabona icyangombwa, basubije ko ibyo birimo gukorwa, ko icyangombwa kizaboneka vuba.

Ku kibazo cy’inyubako ziherereye muri centre ya Kinigi, aba bombi basubije ko ubu nta kintu zikorerwamo, kubera ibiro byinshi byafunzwe nyuma y’igenda ry’abaterankunga, ubu hakaba haba umuzamu gusa uhembwa buri kwezi.

Umunyamakuru yagize amahirwe abona telephone igendanwa ya Eric, maze mu gasuzuguro kenshi abwira umunyamakuru wa Virunga Today, ko yamwegera akabanza kumwigisha uko itangazamakuru rikorwa, kubera ko we yarikoze igihe kirekire mu kinyamakuru imvaho Nshya, birangira nta gisubizo umunyamakuru wacu ahawe kuri ibyo byose yifuzaga kumubaza.

Hari ibikwiye kwibazwaho muri aya makimbirane
1. Iyo umuterankunga agiye, ibikorwa byose yari yaragezeho, bicungwa nande? kudindira kwabyo byabazwa nde ?
Ikinyamakuru Virunga Today, ko gisanzwe kizi ko intero mu gihugu cyacu,ari ugusigasira ibyagezweho, byagenze bite ngo ubuyobozi bunyuranye burimo n’ubw’akarere, buterere iyo aba baturage, kandi bizwi ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kuzamura aba baturage bakomeje guhezwa mu itera mbere n’ubuyobozi bwo hambere?
Virunga Today isanga harabayeho gutererana aba baturage kugeza naho ubuyobozi burebera ibikorwa byo kubahohotera no kubanyaga utwabo, utwabo bakesha imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika nk’uko abarimo Cecile babyivugira.

2. Ninde wahagarariye, washyize umukono ku ihererkanya ritemewe n’amategeko ryakozwe hagati ya Eric n’umuryango utari ufite ubuzima gatozi kandi iri hererekanya rigakorerwa ku butaka gusa bwatanzwe na koperative.

3. Habuze iki ngo inzego zari zasabye ko koperative isubizwa isambu zikurikirane ishyirwa mu bikorwa by’icyemezo cyari cyafaswe, bityo hateshwe agaciro UPI yari yahawe Eric?

4. Byagenze bite ngo aba bagize koperative basubizwe uburenganzira kuri ubu butaka, bongere kububyaza umusaruro,nk’uko byari byaremejwe n’inzengo nkuru za Leta, hagati aho abashinzwe ubutaka mu karere bakomeza kwemera ko bukorerwaho ihererekanya rirenze rimwe kandi bwaragombaga gufatwa nk’ubukiri mu makimbirane bityo bukabuzwa gukorerwaho ihererkanya iryo ari ryose.

Hagati aho Cecile yaboneyeho akanya ageza ku munyamakuru wa Virunga Today, urundi rutonde rurerure rw’ibibazo bibangamiye imibereho yabo, umunyamakuru wa Virunga Today akaba yarasezeranije uyu mudame kuzagaruka igihe iki kibazo cy’ubu butaka kizaba cyavuye mu nzira.

Cecile na bagenzi be bemeza ko Eric yabatwaye ubu butaka bwabo yarangiza akabugurisha abakomeye batuye i Kigali
Eric yatangiye arengera imbibi z’ubutaka bwabo, birangira ubwigaruriye burundu
Icyari ibiro byiza mu gihe cy’abaterankunga, aho bagendeye cyahindutse indaro y’inyamaswa z’amoko yose zirinzwe n’umuzamu w’ishyirahamwe uhembwa buri kwezi

Umwanditsi :Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *