Politike

Musanze-Site ya Gakoro: Undi muturage atakambiye Virunga Today ku bw’ikibanza cye yambuwe ku manywa y’ihangu kigahabwa umukire

Ni nk’aho nta cyumweru cy’ubusa gishobora kirangira Virunga Today itakiriye ibyifuzo  nibura by’umwe mu bafite ubutaka muri imwe mu masite mu masite arimo gutunganywa mu karere ka Musanze, asaba gukorerwa ubuvugizi kubera akarengane aba yakorewe n’abashinzwe gutunganya aya masite, aba bashinzwe gutunganya aya masite hakaba habarizazwamo abatekenisiye ndetsee n’abagize komite z’ubutaka bivugwa ko zashyizweho n’abafite ubutaka muri aya masite.

Kuri uyu wa mbere w’umwaka mushya wa 2025, uwari utahiwe n’umukecuru witwa Nyirambanjineza waje kureba umunyamakuru wa Virunga Today, aherekejwe n’umuhungu we witwa Jules kugira ngo amufashe gusobanurira umunyamakuru akarengane bakorewe n’ubuyobozi bw’iyi site, bityo nawe akazabafasha kumvikanisha ikibazo cyabo mu nzego nkuru z’akarere.

Ku butaka bwabo bwaru bufite ubuso bwa 1200 m2, hagomba kubonekamo ibibanza 3, bahawemo bibiri gusa nabyo bituzuye.

Nk’uko byasobanuwe na Jules, ngo rugikubita, na mbere yuko hatangizwa umushinga wo gukata ibibanza muri site ya Gakoro iherereye mu kagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze, ku bwumvikane n’abo bahana imbibi, bari bemeye ko buri wese yagira icyo yigomwa hakaboneka imihanda igera kuri ubu butaka bwabo. Ibi byarakozwe bityo ubutaka bwabo bwari bufite ubuso bwa  1200 m2, buza kugerwaho n’umuhanda, bamaze gutanga ubwo bumvikanyeho n’abo badikanije, bityo basigarana ubutaka bwabo bwuzuye kandi buri hamwe.

Aho mushinga  wo gutunganya site ya Gakoro uziye, babwiwe ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’uyu mushinga, maze batangirira bundi bushya, binjira muri uyu mushinga n’ubutaka bwabo bungana na  1200 m2. Aha ngaha ho, hagombaga gukurikizwa itegeko rya 25% buri wese yagombaga gutanga nk’uruhare rwe muri uyu mushinga. Imibare ikaba igaragaza ko bamaze gutanga 25% hagombaga gisigara 900 m2, ivuyemo ibibanza bitatu byuzuye bifite ubuso bwa 300 m2, ubuso bwemewe muri site.

Nk’uko bikomeza bivugwa na Jules, ngo igihe cyarageze komite ya Gakoro iza gukata ibi bibanza, maze ku buryo butunguranye, bahabwa ibibanza 2 gusa nabyo bitujuje ibipimo bya 300 m2, maze ubuso bwasagutse bajya kubuhabwa hafi y’umugezi wa Muhe, ahatemewe kubakwa kuko ari mu manegeka. Ngo igitangaje muri ibyo ariko nuko abari bafite ubutaka muri aya manegeka, batanarebwa n’uyu mushinga kuko nta butaka bwo guturwamo bari bafite, ngo bahawe ibibanza byuzuye mu butaka bwabo bwitaruye nyine umugezi wa Muhe, ikintu bafata nk’akarengane gakomeye bakorewe.

Abajijwe icyifuzo cye kijyanye n’iki kibazo bahuye nacyo, Jules yavuze ko ibibazo byose byavutse muri aya masite byatewe nuko akarere katereye iyo ntigakurikirane ibibazo bigenda bivuka muri iki gikorwa, bakabiharira aba batekinisye none bakaba aribo bica bagakiza.  Jules akaba abona rero ko abakozi b’akarere bakagombye guhaguruka bagakurikirana ibibera muri aya masite, bityo nkabo babona bararenganijwe , bakaba basubizwa ibibanza byabo bemererwa n’amategeko.

Meya yasabye umunyamakuru kubwira uyu muturage akitabaza urwego rw’ubuyobozi rumwegereye ngo bumukemurire ikibazo, umunyamakuru amusubiza ko uretse n’uru rwego, n’akarere kananiwe gukemura ikibazo cya Maseri na Sylveri.

Umunyamakuru wa Virunga Today akimara kubona aya makuru, yahisemo koherereza iki kiganiro  yagiranye na Jules  cyose uko cyakabaye Meya w’akarere kugira ngo amugaragarize uburemere bw’ikibazo akarere gakomeje kurebera kandi nyamara ariko katangije uyu mushinga ndetse kakaba kari gafitemo inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Iki kiganiro cyari giherekejwe n’ubutumwa bigufi bugira buti: ” Mwaramutse Mayor! Ibi bibazo byo muri Site bambwiye ko mwahawe raporo ko nta bibazo birimo ko ari byacitse ya Virunga Today! Ndagira ngo mbabwire ko nta hantu nk’ubuyobozi bw’akarere muzahungira ibi bibazo, gukomeza kubyima amatwi bituma birushaho kuzana ubukana! Kandi nanjye nk’umunyamakuru, nk’uko nabikomojeho mu nkuru y’ejo, ku kiguzi icyo ari cyo cyose, nzakomeza kuvugira aba baturage, niyo bizasaba kugera mu nzego zo hejuru! Mugire amahoro.”

Mu gusubiza ubu butumwa Mayor yabwiye uyu munyamakuru ko ubuyobozi bw’Akarere budahunga ibibazo by’abaturage ko ahubwo bubereyeho kubyumva no kubikemura. Meya Nsengimana yongeyeho ko atumva impamvu uyu muturage yahisemo kwitabaza  itangazamakuru atabanje kugera ku buyobozi burebwa n’iki kibazo ngo bube bwamukemurira ikibazo, anaboneraho gusaba uyu munyamakuru kubwira uyu muturage kwegera ubu buyobozi ngo busuzume ikibazo cye.

Akarere kaba karikuye mu kibazo cya Maseri na Sylvere

Akimara kumva icyifuzo cya Meya, umunyamakuru wa Virunga yahise yibuka ikibazo cya Maseri na Sylvere ataraherutse kubonaho amakuru, maze ahitamo guhamagara ba nyirubwite maze bamuhamiriza ko akarere kaje muri iki kibazo ariko kaza kuvuga ko nta bushobozi gafite ko kwinjira muri iki kibazo kijyanye n’amasezerano yaba yarakozwe n’abantu babiri igihe bagurariranaga ubu butaka.

Umwe mu baturanyi ba Sylvere witwa Baptiste wakomeje gukurikirana iki kibazo yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ibyakozwe muri aya magambo: “ Nibyo koko umukozi w’akarere yageze hano muri iki kibazo, nubwo uruhande rwa Maseri rutigeze rwitaba ariko uyu mukozi yagaragaje ko akarere katashobora kwivanga mu kibazo cy’amasezerano yakozwe n’abantu babiri bagura ubutaka, ko ahubwo ngo babanza gukemura iki kibazo hitabajwe inzego zisanzwe noneho ibindi bibazo bikazarebwa iki kirangiye.”

Abajijwe niba uyu mukozi atarabajijwe n’ibindi bibazo byajyanye n’iki ngiki harimo kuba Maseri yararengereye imbago z’umuhanda akanubaka nta cya ngombwa afite, uyu muturage yamubwiye ko ntabyo yabajijwe, ibyo gusa.

Icyo umuntu yakwibaza ni ukuntu ibibazo byihariye bihuza abantu babiri byaba byarabangamiye bene kariya kageni umushinga wari uhuriweho n’abaturage batabarika ndetse n’akarere. Hakaba hibazwa nanone ukuntu umwe mu bafatanyabikorwa wahawe inshingano zo kugenzura imigendekere y’iki gikorwa yahitamo kwikura mu kibazo cyabangaimye ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga, ngo abe yanatanga inyunganizi mu ikemurwa ryacyo.

Mu kurangiza nanone , Virunga Today iribaza impamvu, abarimo Meya bakomeje gusaba abafite ibibazo gusanga inzego zabakemurira ibibazo mu gihe na kiriya kibazo cyoroshye cya Maseri na Sylvere akarere kananiwe kugikemura. Muri icyo gihe  kandi hari ibindi bikomeye kurusha icyo Virunga Today yakunze kugaragaza akarere ka Musanze  harimo icy’abaturage banze kubahiriza amabwiriza y’uyu mushinga ( gutanga 25%  no kwemera ikarita nshya ya site), icy’ibikorwaremezo by’imihanda bya ntabyo muri aya masite n’icy’igishushanyo mbonera kitubahirijwe ku buryo nta hagenewe amashuri cyangwa amavuriro bibarizwa muri ariya masite, byose bitigeze bibonerwa umuti cyangwa ngo hagaragazwe ubushake bw’akarere bwo gushaka kubibonera umuti.

Tubabwire kando ko kubera uburemere bw’iki kibazo, Virunga Today yahisemo kugenera iki kibazo amapaji yihariye azajya agaruka kenshi ku bibazo birangwa muri aya masite n’aho bigeze bishakirwa umuti, n’inzego binyuranye kireba harimo cyane cyane  akarere , Ikigo gishinzwe ubutaka ndeste n’inzego zishinzwe kurwanya akarengane muri iki gihugu cyacu.

Meya yasubije ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru ku karengane abaturage bakomeje gukorerwa , umunyamakuru ntiyanyurwa.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Akarere kimye amatwi ibibazo byo muri site zirimo gutunganywa

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *