Musanze-TB Muhoza: Bishop Mugisha n’abunganizi be basobanuriye urukiko ku buryo burambuye kandi bwumvikana impamvu Mgr akwiye kuburana adafunze
Kuri uyu wa kane taliki ya 06/01/2025, urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwaburanishije urubanza rwa Bishop Mugiraneza Mugisha Samuel, ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku rwego rw’ibanze.
Ahagana saa iine n’igice niho Bishop Mugiranzeza yari ageze ku rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ari mu modoka ya double cabinet y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, aherekejwe n’abavoka babiri. Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi hagaragarayemo umufasha we ndetse n’abapasteri benshi bari baje kumva uru rubanza rw’uwahoze ari umuyobozi wabo muri DiyOseze ya EAR Shyira.
Urubanza rwahise rutangira maze umushinjacyaha atangira agaragaza impamvu zikomeye zituma Bishop atarekurwa ngo aburane ari hanze.
Ubushinjacyaha bumukurikranyeho ibyaha bitatu byose bigikorwaho iperereza
Nk’uko byagaragajwe n’umushinjacyaha wari muri uru rubanza, ngo Bishop Mugiraneza Mugisha Samuel akurikiranyweho ibyaha bitatu byose bigikorwaho iperereza bityo akaba agomba kuburana afunzwe kugira ngo atabangamira iri perereza.
Ibi byaha byose bivugwa mu itegeko n0 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa kandi ni:
- Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha kivugwa mu ngingo ya 8 ya ririya tegeko;
- Icyaha cyo kunyereza umutungo, kivugwa mu ngingo ya 10;
- Kwiha inyungu zinyuranije n’amategeko kivugwa mu ngingo ya 16
Ku bijyannye n’icyaha cya mbere, umushinjacyaha yagaragaje ko Bishop yahaye akazi umudame we muri association yitwa mother union association, arangije amugenera umushahara kandi bitemewe n’amategeko agenga EAR Diyoseze ya Shyira. Ibyo kandi nk’aho bitari bihagije, ngo yahise aha uyu mudame we imodoka yo gukoresha mu kazi ke bwite ka buri munsi katagira aho gahuriye n’akazi k’itorero. Ikindi akurikiranyweho muri iki cyaha ngo ni ukuba yarafashe icyemezo cyo kugurisha imodoka yari umutungo wa EAR atagishije inama urwego rubishinzwe yarangiza ntanagaragaze ukuntu iki gikorwa cyagenze.
Ku cyaha cyo kunyereza umutungo, umushinjacyaha yagaragaje ko Bishop yafashe ubutaka bwa Diyoseze buherereye mu murenge wa Rugera/Nyabihu no mu murenge wa Kimonyi/Musanze, agahingamo ubwatsi agabaurira inka ze, ubwatsi bwatundwaga n’imodoka ya Diyoseze yabujyaniraga izi nka zE zari Nyakinama. Izi nka kandi ngo abashumba baziragiraga bahembwaga nk’abakozi ba Diyoseze.
Ikindi kirego ni icy’uko uyu Mgr yafashe inka ze 19 akazishyira mu rwuri rw’ishuri rya EAR Shyra rwari muri Gishwati zikomeza kwitabwaho n’abakozi ba Diyoseze.
Naho ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije n’amategeko, umushinjacyaha yagaragaje ko Bishop yatanze isoko ryo kubaka inzu y’ubucuruzi atubahirije itegeko ryo gutanga amasoko kandi ko n’isoko ryo kugura ibikoresho byo kubakisha iyi nyubako naryo ritubahirije ibisabwa, Mgr akaba yaragiye uruhare rukomeye mu guhitamo abahabwa aya masoko.
Uku kwiha ibi bibujijwe n’itegeko kandi byagaragajwe nuko Mgr ubwe yahaye ikiraka imodoka ye ngo itware umucanga kuri iriya chantier ndeste ngo anatanga isoko ryo kugemurira amagi amashuri y’incuke yose yo muri Diyoseze agamije kwigwizaho indonke.
Mugisha n’abunganizi be bagaragaje ko ibirego ashinjwa bishingiye ku matiku n’inyungu za bamwe.
Bahawe ijambo uruhande rw’uregwa rwagaragaje ingingo ku yindi ko nta mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagezeho mu maperereza y’ibanze bwakoze, ibyatuma Bishop akurikiranywa afunze.
Kubyo aregwa byo kugira umudame we umuyobozi wa mother union association, uru ruhande rwagaragaje ko amategeko itorero Anglikani mu Rwanda rigenderaho, umufasha wa Bishop ariwe uba umuyobozi wa Mother union association kandi ko uyu mudamame atigeze ahemberwa uyu mwanya rimo n’itorero ko ayo yahembwe yari inkunga y’umuterankunga wari wifuje gutera inkunga ibikorwa by’iri shyirahamwe.
Imodoka yaguriwe iyi association nayo ivugwa n’ubushinjacyaha, ngo iyi modoka yaguzwe mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutungo w’iyi association ngo kuko ku bwa Bishop Mbanda, hakodeshwaga imodoka yatwaraga akayabo kandi akishyurwa Mgr Laurent Mbanda kuko imodoka yakodeshwaga yari iy’umuryango we.
Naho ku bijyanye n’imodoka yagurishijwe, uru ruhande rwagaragaje ko iki cyari icyemezo cya sinode ya Diyoseze yasabye ko imodoka zose zishaje cyangwa zitera ibibazo zaguriswa ngo ihirindwe isesagurwa ry’umutungo wa Diyoseze. Ibi rero ngo byarakozwe, imodoka igurishwa miliyoni 24.5, hakuikirijwe amategeko yose agenga igurishwa ry’umutungo wa Diyoseze.
Ku cyaha akekwaho cyo kwigarurira inzuri z’itorero, uruhande ruregwa rwararahiye ruratsemba ko ibi bitabayeho ko Mgr yari ifite urwuri rwe I Nyakinama, inka zikaba zararishaga ubwatsi asanzwe yifitiye muri urwo rwuri.
Naho icy’inka ze zaba zararagirwaga mu rwuri rw’ishuri Sonrise muri Gishwati , uru ruhande rwagaragaje ko uru rwuri rwemerewe kwakira inka z’iri shuri ndetse n’iz’abayobozi b’iri torero harimo Mgr ndetse n’iz’abandi bayobozi barimo n’abapasteri.
Ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije n’itegeko, Mgr n’abamuburanira bagaragaje ko yaba isoko ryokubaka inyubako y’ubucuruzi, yaba iryo kugura ibikoresho byose byanyuze mu mucyo bikorwa n’urwego rwari rwashyizweho ngo rukore iyi mirimo.
Naho ngo kuba imodoka ye yarahawe ikiraka kuri chantier, ngo iki kiraka yagihawe hamwe n’izindi nyinshi zakenwe mu rwego rwo kwihutisha imirimo kandi yageze aho agaragariza Diyoseze ko afitemo iyi modoka nayo imwemerera ko ikoreshwa.
Ikibazo cy’itangwa ry’isoko ry’amagi yagemurirwaga amashuri y’incuke, uruhande ruregwa rwagaragaje ko nta gitangaza kirimo kuba isoko ryarahawe uwitwa Elias rikakwa undi muntu wakomokaga mu karere ka Gakenke, kuko uyu Elias yari amenyereye aka kazi kandi uyu wa Gakenke akaba yarateraga ibibazo kubera gutura kure icyatumaga amagi agera ku bana atinze cyangwa yangiritse. Kuba Elias yaraguraga amagi ya Mgr ngo ntaho bibujijwe ko Mgr yakora umushinga nk’uyu wo korora yiteza imbere kandi niyo Elias atayagura yashoboraga kuyagarisha ku bandi kuko isoko ry’amagi ntiribuze mu gihugu.
Ubushinjacyaha bwamaganiye kure ibyo gutanga ingwate bwemeza ko bukiri mu iperereza, bityo Bishop akaba agomba gukomeza gufungwa.
Mu kwanzura, uruhande rw’uregwa rwagaragarije urukiko ko ibirego bishinjwa Bishop nta shingiro bifite, ibyo ubushinjacyaha bugenderaho bikaba ari ibivugwa n’abantu bari basanzwe barahagaritswe ku mirimo yabo kubera imyitwarire mibi, byongeya kandi ku bijyanye no kunyereza umutungo akaba nta audit yakozwe ngo habe hagenzurwa ko ibyavuzwe byose n’aba batangabuhamya bifite ishingiro.
Aha niho bahereye basaba urukiko ko rwarekura Bishop akaburana ari hanze, kubera ko ubushinjacyaha nta mpamvu zikomeye bwabonye zigaragaza ko yaba yarakoze ibi byaha, byongeye kandi ngo Bishop akaba nta buryo afite bwo kuba yasibanganya ibimenyetso kuri ibi ashinjwa kuko atakiri mu nshingano muri iyi Diyoseze ndetse n’imitere y’ibyaha aregwa bika bitakoroha kubisibanganya. Naho ku bijyanye no kuba Bishop yacika ubutabera, uru ruhande rwagaragaje ko Bishop Mugisha ari umuntu w’inyangamugayo ufite aho abarizwa hazwi kandi ko afite n’abishingizi barimo Mgr Kolini Emmanuel wabaye archbishop wa Kigali, ndetse n’ingwate yatanga ibyatuma arekurwa akaburana ari hanze.
Kuri ibi byifuzo ariko umushinjacyaha yongeye kugaragaza ko uru rubanza rutabaye mu mizi ko kwari ukuburana ku ifunga n’ifungura kandi ko n’iby’izo ngwate batanze mu bushinjacyaha basanzwe babizi, ko kuri bo, icyo bifuza ari uko Bishop yakomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho.
Biteganijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuri uyu wa kabiri taliki ya 10/02/2025, saa munane z’amanywa.


Umwanditsi :MUSENGIMANA Emmanuel