Politike

Musanze: Ubujiji bwa Maseri ku bijyanye n’amabwiriza agena itunganya rya site ya Gakoro , intandaro ye yo guhuguza umuturanyi ubutaka, konona igikorwaremezo no kubaka nta ruhushya, buri gikorwa muri ibi kikaba kigize icyaha gihanwa n’amategeko

Ikarita nshya y’ubutaka bwa site ya Gakoro, yometse ubutaka bwa Maseri bungana na metero kare ijana ku butaka bwa Sylvere ngo haboneke ikibanza cyujuje ibipimo, ikibanza gishya gihabwa code ya Sylvere. Kubera kudasobanukirirwa, Maseri yitwaza amasezerano atari agifite igisobanuro, yigarurira ubutaka bwa Sylvere bungana nabwo na metero kare ijana, animura n’imbibi z’umuhanda, hasigara umuhanda wa metero 5 mu mwanya wa metero icyenda! Ibi byose kandi Maseri yabikoze site yararangije kumusubiza
ubuso bwarenze kuri 25% buri wese agomba gutanga.

Ikindi gutangaje, nuko ubu maseri arimo kubaka amazu abiri mu bibanza bitandukanye, yifashishije uruhushya rumwe rukumbi, bikaba byumvikana ko ubutaka bwambukiranijwe n’umuhanda, budashobora kugira UPI 1, bivuze ko kimwe mu bibanza maseri arimo kubaka atagifitiye autobatir, kuko ntibyari bushoboke mu gihe yavogereye bikomeye physical plan ya site.

Muri make maseri
1. Yavogereye igishushanyo mbonera cya site igihe yinangiraga gutanga metero kare 100 zitujuje ibipimo;
2. Asiba umuhanda wa site;
3. Azamura inyubako mu kibanza kitujuje ibipimo abikora kandi nta ruhushya rwo kubaka ahawe n’urwego rubishinzwe
Imkuru irambuye mu masaha ari imbere.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze: Umubikira arashinjwa n’umuturage kumuhuguza ubutaka bwe no gushyira inyubako mu muhanda uri muri master plan y’akarere

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *