Politike

Musanze-Uburezi :Ibigo bitanu bya mbere byiza mu mujyi wa Musanze mu mwaka w’amashuri 2023-2024

Virunga Today imaze kumenyerwa mu gukora amaperereza agamije gushyira ahagaragara ibikorwa bidasanzwe, kurata ubwiza, kugaya ibibi, gutanga amakuru ku bintu binyuranye , ababaye intyoza mu gutanga service nziza, ibigo bihiga ibindi mu gukora ishoramari rikataje, ahantu hanyuranye hihariye mu mujyi wa Musanze n’ibindi.

None, Virunga Today yifuje kubagezaho urutonde rw’ibigo by’amashuri abanza bitanu bya mbere iperereza rya Virunga ryagaragaje ko byatanze uburezi bufite ireme ryo mu rwego rwo hejuru ugereranije n’ibigo bindi bisigaye.

Iri perereza rikaba ryaribanze ku bintu 3 aribyo:

  1. Uko amashuri yitwaye mu bizamini binyuranye byatanzwe mu rwego rw’igihugu;
  2. Ubumenyi muri rusange ( bagage) bwahawe abana mu byiciro binyuranye by’inyigisho;
  3. Ubwiza bw’ikigo ( smart) uhereye ku banyeshuri, abarimu, ubuyobozi ndetse n’inyubako z’ishuri.

Ibi akaba ari ibipimo byoroshye kwibonera uhereye ku makuru aba afitwe n’abantu banyuranye bafite uruhare mu burezi.

Dore rero uko ibyo bigo uko ari bitanu ni uko bikurikirana:

  1. Keystone school

Iri ni ishuri riherereye mu murenge wa Kimonyi, ku muhanda Musanze-Rubavu mu kilometero kimwe uvuye ku biro by’umurenge wa Kimonyi.  Hashyize igihe abana bo kuri iki kigo baza mu myanya ya mbere mu rwego rw’igihugu mu bizamini biba byateguwe na NESA. Ubuyobozi bwiza ndetse n’abarimu bakorana umurava, ukongeraho isuku iranga abanyeshuri ba Keystone Shool biri mu byatumye nanone iri shuri rifata umwanya wa mbere.

  1. Bukane Primary School

Iri niryo shuri ryonyine rya Leta ryibonye kuri uru rutonde. Riherereye mu murenge wa Musanze kandi ricungwa ku bufatanye bwa Leta n’itorero ADEPR. Ubuhanga umuyobozi yagaragaje mu micingire y’iri shuri, bwatumye mu myaka 5 ishyize riva mu myanya ya nyuma none ubu riri ahantu heza ku buryo hari ababyeyi bahitamo kwimura abana babo babavana mu mashuri yigenga yari asanzwe azwiho gutsindisha neza, bakabazana kuri iki kigo.

  1. St Marc Primary School

Iri ni ishuri rya Paruwase Katedrale ya Ruhengeri.Abana bo kuri iki kigo bakomeje kuza mu myanya ya mbere mu marushanwa ategurwa mu rwego rw’igihugu kandi banitwaye neza cyane mu marushanwa y’uyu mwaka ahuza ibigo by’amashuri gatolika muri paruwase Katedrale ya Ruhengeri. Imicungire yaryo ibonekamo n’ababikira, abarimu beza, inyubako nziza ndetse n’imyitwarire n’imyambarire myiza y’aba bana, nabyo byatumye iki kigo kiza  kuri uyu mwanya wa 3.

  1. Excel School

Iri ni ishuri kimenyabose mu mujyi wa Musanze, riherereye ahitwa mu kizungu ugana kuri Eveche ya Ruhengeri. Ababyeyi bareresha kuri iri shuri babwiye Virunga Today ko bishimira uburere abana babo bahabwa kuri iri shuri, hakiyongeraho ukuntu aba bana bitabwaho mu rwego rwo hejuru n’abarimu ndetse n’abandi bakozi bashinzwe kubitaho buri munsi, haba mu mirire ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwiza muri rusange.

  1. New hope Gashangiro

Iki kigo giherereye mu murenge wa Cyuve, ahitwa ku ngagi. New Hope imaze  iminsi iza mu mynaya ya mbere mu gutsindisha, icyatumye kuri ubu abaturiye kariya gace k’umurenge wa Cyuve, bose barahisemo kugana iri shuri, dore ko na minerval yaho idakanganye.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *