Musanze: Umubikira arashinjwa n’umuturage kumuhuguza ubutaka bwe no gushyira inyubako mu muhanda uri muri master plan y’akarere
Umubikira witwa Uwizeyimana Valentina, ngo waba yarahoze akora ku ishuri rya INES -Ruhengeri, kuri ubu ngo akaba ayobora ikigo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, arashinjwa n’umuturage witwa Sylvere wo mu mu kagari ka Rwambogo umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, kumuhuguza ubutaka bwe bungana na metero kare ijana, akabwubakamo inzu ya kadastre ndetse akanarengera imbibi z’umuhanda waciwe hatunganywa site yo guturwamo iherereye muri aka kagari ka Rwambogo.
Nk’uko twabibwiwe n’uyu Sylver, ngo mu mwaka wa 2012 Sylvere yagurishije Maseri ubutaka bungana hafi na metero kare 800 ku giciro cya miliyoni 4 n’igice, ariko aba bombi bemerekanya ko igihe hazaba hacibwa imihanda muri aka gace bombi bahereyemo, ko bazagira uruhare rungana mu gutanga umuhanda wazaba wambukiranya imbibi z’ibibanza byabo bombi.
Nk’uko uyu Sylvere akomeza abivuga, ngo kera kabaye imihanda yaje gucibwa muri site nshya ya Gakoro irimo gutunganywa, maze uyu muhanda uca mu butaka bwa Maseri gusa.
Sylvere akomeza avuga nanone ko vuba aha, uyu Maseri yitwaje ya masezerano maze afatanya ubutaka bwe n’ubundi yihaye bwa Sylvere azamuramo fondasiyo kandi nyamara ayo masezerano yo yaremezaga ko ibi byagombaga gukorwa mu gihe umuhanda waca mu mbibi zabo zombi.
Ibyo Maseri yakoze, Sylvere akaba abona ari ibyo kumuhohotera, bikamuvutsa ubutaka bwe bufite kuri ubu agaciro ka miliyoni eshanu z’amafranga y’amanyarwanda.
Ikindi uyu Sylvere abona kibabaje, ni uko uyu muhanda Maseri asabira ingurane , uyu we ubwe yarangije kuwurengera azamuramo indi inzu, ku buryo aho umuhanda wari ufite metero icyenda ubu hasigaye 5.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kuvugana na Maseri kuri iki kibazo, bumvikana ko baza guhurira kuri ubwo butaka bitarenze saa mbiri za none kuwa 30/10/2024 ariko umunyamakuru ahageze aramubura.
Ahagana saa sita niho Maseri yamuhamagaye ngo baze kureba iki kibazo asanga uyu munyamakuru yagiye mu zindi gahunda.
Icyo Virunga Today ibona ni uko:
1. Niyo haba harabaye aya masezerano ateye nk’uko byavuzwe haruguru, ibyo kuba Maseri hari icyo yatakaje wenyine ku buryo yasaba kwishyuraa na Sylvere sibyo.
Koko rero amabwiriza agenga imitunganyirize ya ziriya site, avuga ko uretse uruhare rwa buri wese mubafite ubutaka muri site rungana na 25% by’ubutaka bwe, nta kindi umuturage azatakaza, bikaba rero bitumvikana ukuntu Maseri yishyuza ibyo yatakaje kandi nyamara niba hari ibyo yatakaje, yakagombye kubyishyuza ubuyobozi bwa site.
2. Naho ku kijyanye no kurengera imbibi z’umuhanda, biramutse byarabayeho, cyaba ari ikibazo gikomeye kuri uyu Wihaye Imana, wakagombye kuba bandebereho aho kwishora mu bikorwa byo kwangiza igikorwa remezo gifitiye akamaro gakomeye abatuye muri iriya site, iki gikorwa ubwacyo kikaba gihanwa n’amategeko.
Virunga Today iracyakurikirana inkuru ngo imenye ibyabaye byose kugeza naho Maseri ahabwa uburenganzira n’akarere bwo kubaka mu butaka butari ubwe n’impamvu yaba yaramuteye kurengera igikorwa remezo n’inzego zibishinzwe zirebera.
Virunga Today iherutse kugaragaza ibibazo by’uruhuri byavutse mu itunganya rya site eshanu zo guturamo mu Karere ka Musanze harimo n’iyi ivugwa muri iyi nkuru, ibibazo byakuruwe no kuba akarere katarigeze gakurikirana iki gikorwa kandi nyamara byari mu nshingano zako.
Inkuru bifitanye isano: