Politike

Musanze: Umuyobozi wa Gs Cyabagarura yimye amatwi abamusaba guhagarika programe ishyira abana b’abangavu mu kaga

Ikibazo cy’akagajagari gakomeje kuzanwa mu burezi mu karere ka Musanze gikomeje gufata intera. Koko rero  nyuma yaho hafunguwe ibigo byinshi by’amashuri yiganjemo ay’incuke mu kajagari bikaza gufungwa na NESA kubera kutuzuza ibisabwa, noneho haravugwa akajagari gakururwa na za coaching zishyirwaho n’aba directeurs mu buryo babyumva no mu gihe bashakiye, ndetse hakaba hari naho ababyeyi basabwa kwishyura izi coaching zibangiriza abana nk’uko Virunga Today itasibye kubigaragaza.

Aka kajagari noneho kuri ubu karavugwa ku kigo cya GS Cyabagarura giherereye mu murenge wa Musanze, aho abana b’abangavu basabwa kuzindaka iya rubika, baturutse mu biometero bine bitanu, ngo bitabire isubiramo ry’amasomo ritangira mu masaha ya  kare mu gitondo, abakerewe bagafatirwa ibihano bikomeye, byose ngo hagamijwe kuzabona imyanya myiza mu byegeranyo bya NESA ikora buri mwaka.

Gusubira mu masomo bitangira saa kumi n’imwe, abava kure bakabyuka mu ma saa kumi

Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabitangarijwe n’umwe mu banyeshuri bahuriye mu ahitwa mu kizungu mu mujyi wa Musanze ahagana mu masaa kumi n’ebyri, nawe akaba yari yazindutse ngo yitabire etude, ngo we yitabira etude itangira saa kumi n’ebyiri n’igice ariko ngo hari n’indi itangira saa kumi n’imwe, abayitabira bakaba baba batuye hafi y’ikigo ariko ngo hari n’abava za Muko ( mu bilometero bigera kuri 5) bakitabira iyi etude ku bushake, bivuga ko baba bahagarutse iwabo mu ma saa kumi.

Umwe mu babyeyi wari wazindukiye muri twibature,  wahise ahura n’umunyamakuru akimara kuvugana n’uyu munyeshuri, yabwiye uyu munyamakuru ko uku kuzinduka kw’aba bana ari ikibazo gikomeye cyane cyane ku bana b’abakobwa bashobora guhura n’abagizi ba nabi bakaba babakorera ibya mfura mbi, bakabafata ku ngufu muri icyo gicuku.

Uyu mubyeyi yagize ati: “ Iki ni ikibazo gikomeye,  nanjye nabwiye aba bana, nti oya, rwose uyu muyobozi yabaze nabi, guhangara abana b’abakobwa baturutse iyo kure…., ubu weho nuko uri kubona aba batuye aha, hari abaturuka kure, nkubwo mbese abantu b’ibihararumbo biba byaraye mu malogi, byasinze, byasindagatanywe,bahuye nabyo bikabagirira nabi, ntibyabafata ku ngufu? Uyu muyobozi yewe, nanjye nabibwiye abana turikuzamukana, ibi ntabwo ari byo…” .

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yamaganye imikorere ishyira mu kaga abana, asaba umunyamakuru kumenyesha ikibazo akarere, undi amusubiza ko akarere kamwimye amatwi

Ubwo abanyamakuru ba Virunga Today basuraga ikigo cya Gs Muhoza ya I, giherereye mu murenge wa Muhoza, mu mujyi rwagati wa Musanze,  mu kiganiro bagiranye na Directeur, bakomoje no kuri iki kibazo cy’abayobozi bamwe bazanye akajagari mu myigishirize bagategura coaching zinanaiza abana ndetse zikanashyira mu kaga ubuzima bwabo kubera babyutswa igicuku.

Mu kubasubiza, uyu muyobozi yashyushye nk’ufata aba banyamakuru nk’ababeshyi kuko we yumva ari ibintu bidashoboka kuko binyuranije n’amabwiriza ya ministeri y’uburezi.

Directeur yagize ati: “ …Ntekereza…., ni muri Musanze se ubwo ? , none se mwakiganirije n’ubuyobozi bw’akarere,  n’ushinzwe uburezi ku karere,buriya wasanga nawe atazi ayo makuru, ….ntekereza ko kwaba ari ukurengerera,niba Leta yarashyizeho wenda saa mbiri na mirongo ine n’itanu,, umwana yabyuka saa kumi n’imwe…, erega n’umuntu mukuru kubyuka saa kumi n’imwe, aba akinaniwe  umwana yahita azinukwa ishuri”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko coaching zifite igihe zitangirira nyuma y’amasomo, , ko abakora ibyo ari ukurengera, ko no ku muntu mukuru kubyuka buri gihe saa kumi n’imwe byamugiraho ingaruka zikomeye, ko rero abona ko nk’abanyamakuru bari bakwiye kwegera akarere bakaganira kuri iki kibazo.

Mu gushaka kumenya imiterere y’iki kibazo, umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye kuri iki kigo, maze avunyishije, umuzamu w’ikigo amusubiza ko directeur yamuhaye amabawiriza ko nta muntu agomba guha uburenganzira bwo kwinjira igihe asanze ari umunyamakuru.

Virunga Today yahisemo gusaba ku mugaragaro mayor w’akarere guhagarika aka kajagari

Iby’iki kibazo cy’abana bakomeje gucurwa bufuni na buhoro Virunga Today ntiyahwemeye kukigeza ku nzego zinyuranye harimo ubuyobozi bw’karere ka Musanze ndetse n’ubw’intara ariko nk’uko bisanzwe nta gisubizo ku butumwa bwigeze buhabwa umunyamakuru ku butumwa bugufi yabaga yoherereje aba bayobozi.

Icyokora Guverneri w’Intara niwe wigeze kugira icyo avauga ku mashusho Virunga Today yari yamushangije agaragaza uburemere bw’iki kibazo cy’abana babyutswa igicuku. Asubiza ubwo butumwa,  yahisemo kutagira icyo avuga ku kibazo yari agejejweho ahubwo agaragaza impungenge ku ikoreshwa ry’amafoto y’aba babana.

Umukuru w’Intara yagize ati : Harya nta kuntu tutakora inkuru zidashyiramo amasura y’abana nk’aba? Ubu ntituba duhonyora uburenganzira bwabo? Twarangiza amasura yabo tukayakwiza ku mbuga?.

Mu kumusubiza umunyamakuru yagize ati: “Nta nkuru nakoze irimo abana ahibwo nashatse kwereka umuyobozi wagira icyo akora kuri iki kibazo uburemere bw’ikibazo! None ari ukoresha aya mafoto tuvuge, ari nubyutsa abana mu gicuku  ninde ukora icyaha gikomeye kurusha undi? Naho se umuyobozi babwira ikibazo ntagire icyo agikoraho!”

Uku kwinangira kw’aba bayobozi niko kwatumye Virunga Today ifata icyemezo cyo kugaragaza ikibazo ku mugaragaro maze ihitamo kwandikira ibaruwa Mayor w’akarere ka Musanze, muri iyi baruwa Virunga Today ikaba yaragarutse ku miterere y’iki kibazo n’ingaruka gishobora kugira ku buzima bw’abana, iboneraho gusaba Umuyobozi w’akarere kugira uruhare mu ikemurwa ry’iki kibazo.

Virunga Today ikaba igitegereje ko yahabwa igisubizo kuri iyi baruwa, ibizaba biyikubiyemo akaba aribyo bizatuma ifata icyemezo ku bigomba gukurikira harimo no kugeza ikibazo ku nzego zikuriye akarere gmu gihe kakomeza  kwinangira,  byose ari mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’aba bana.

Uyu Muyobozi yababajwe cyane n’ikoreshwa ry’amashusho atabariza abana kurusha uko yababazwa nuko babyutswa amajoro, ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Bukane: Virunga Today iratabariza abana babyuka iya rubika bagiye muri coaching none ibikoko n’abagizi ba nabi bikaba bitangiye kubagera amajanja.

Affaire Bukane-Coaching: Directeur w’umugome yahisemo kohereza n’impinja muri coaching yo mu rukerera, akarere gakomeza korohereza abakorera mu kajagari

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

2 thoughts on “Musanze: Umuyobozi wa Gs Cyabagarura yimye amatwi abamusaba guhagarika programe ishyira abana b’abangavu mu kaga

  • Inkuru z’ibinyoma zidafite aho zihuriye n’ukuri.Mwaretse abize itangazamakuru bazi neza umwuga bakora bagakora mukareka guharanira za Likes na Views nk’ababuze ikindi mwakora koko!!!!

    Reply
    • aut-editor

      Ivugire, twe ntakizaduhagarika kuvugira abarengana barimo abana nk’aba bazira inyungu z’umuntu ku giti cye. Nawe ahubwo uzashinge icyawe usobanure ibyo uharanira, dufite igihugu cyiza giha urubuga abo bose bashaka kugaragaza ukuri kwabo. None ko utigeze utobora ngo uvuge aho ikinyoma giherereye. Nyura mu gikari nguhe amajwi y’ababyeyi n’abana nibitseho kuri iyi dosiye. Yewe utazi ubwenge ashima ubwe koko.

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *