Politike

Musanze: Virunga Today ifite icyizere ko muri uyu mwaka w’amashuri utangiye hazashyirwa imbere kugera ku ireme ry’uburezi ndetse no  kuguca ukubiri na ruswa y’igitsina yakomeje kuvugwa kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Muri iyi myaka 30 ishyize, urwego rw’uburezi mu Rwanda rwakorewemo ibyo umuntu yakwita ibitangazo ku bijyanye n’iterambere ryarwo. Na magingo aya hari abadashobora kumva ukuntu uru rwego rwashegeshwe bikomeye  na genocide yakorewe abatutsi, byose bikaba byarabaye gutangirira ku busa, none nyuma y’imyaka 30 rukaba rubonekamo iterambere rya bene aka kageni.

Koko rero, Muri uyu mwaka, ubwo Umukuru  w’igihugu yarangizaga manda ye, uburezi ku mashuri y’incuke n’abanza byari ubuntu, ndetse hari na gahunda y’ubuntu ku mashuri yisumbuye izwi kuri twelve basic education. Muri icyo gihe kandi hakomeje gushakwa abarimu bashoboye ndetse n’ibyangombwa bikenewe birimo ibyumba by’amashuri bihagije ngo hatangwe uburezi bufite ireme. Abarimu bagira uruhare rw’ibanze  mu burezi bashyizwe igorora, bashyirirwaho koperative ibafasha kwiteza imbere ndetse aba bahabwa n’umushahara ushimishije ujyanye n’akazi bakora. Kuri ubu kandi ubu abana bose barahabwa amafunguro ku ishuri ikintu cy’ingenzi mu kugera ku ireme ry’uburezi dore ko benshi mu bana bari barataye ishuri bagarutse kubera iyi gahunda. Byinshi byakozwe muri uru rwego, umuntu atavuga ngo arangize mu mirongo y’ikinyamakuru Nka Virunga Today.

Hejuru y’ibi bikorwa bigaragarira buri wese ariko , hari abo ikinyamakuru Virunga Today kibona nk’abasinze  iri terambere ryo mu burezi; Aba  barimo abayobozi b’ibigo bishora mu bikorwa bigayitse birimo gusahura ibigo bashinzwe gucunga neza, ikirenzeho kinababaje cyane bagasaba ruswa y’igitsina ku bakozi b’abadame babereye abayobozi  ndetse rimwe na rimwe hagakurikiraho ibintu bibi harimo gusenya ingo za bamwe muri aba badame baba barahindutse incuti zabo.

Ikinyamakuru Virunga Today cyakuye ahantu hizewe inkuru ivuga ku bayobozi  b’ibigo bibiri  biherereye mu karere ka Musanze, bagaragayeho bene ibi bikorwa byo gusaba ruswa y’igitsina, ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye kuri buzima bw’ibigo bayobora muri rusange no ku barimukazi bahohotewe by’umwihariko.

Amakuru Virunga Today yabonye mu ibanga rikomeye ikanihangirizwa ko itahirahira ngo itangaze uwayatanze, ku bw’iyo mpamvu igahitamo gukoresha imvugo izimije cyangwa iyobya uburari yemeza ko:

Directeur wa mbere uyobora ikigo giherereye mu cyaro cy’akarere ka Musanze, yaba yaragiranye ubucuti bukomeye n’umwarimukazi we, kugeza naho abyarana nawe, ibyatumye umugabo we usanzwe akorera mu gihugu cya Uganda, atarihanganiye ibi maze ahita asaba ubutane n’uyu mugore, ubutane yahawe n’urukiko. Kuri ubu uyu mudame araririra mu myotis kuko nyuma yaho asezerewe n’umugabo we, uyu Muyobozi yahise nawe amutera ishoti yifatira undi mwarimukazi, ubu akaba ariwe uri ku ibere, bakaba birirwa bafatanye agatoki ku kandi mu tubari tunyuranye two mu mujyi wa Musanze, aho batemberera kenshi bavuye iyo mu giturage ntihagire urabukwa.

Directeur wa kabiri we n’umunyamujyi akaba mu gihe cy’imyaka myinshi yaragiye arangwaho iyi ngeso mbi yo kwaka ruswa y’igitsina ku buryo nta mwarimukazi ushobora kubona ka formation cyangwa akaraka nk’ako gusuruveya atabanje gusaba ko baryamana. Aha akorera,  kuri ubu mu kigo gishya yahinduriwemo vuba aha, ngo agahu kahawe umunyotswe, umwe mu badame bakorera kuri iki kigo, niwe umufasha muri izi gahunda dore ko ngo uyu mudame we yarangije gusenya urwe, akaba yibanira ku mugaragaro na Nyakubahwa directeur.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu bene iyi mikorere ya bamwe mu ba directeurs idashyirwa ahagaragara, abahaye amakuru Virunga Today bemeza ko ntaho bahera bagaragaza iyi mikorere dore ko aba bayobozi  muri ibi bigo, bamaze kuba ibihangage nyuma y’igihe kinini ari abayobozi b’ibigo hirya no hino mu karere ka Musanze,  guhingutsa iyi mikorere bikaba bishobora kugira ingaruka kuri bo, akaba ariyo mpamvu basabye Virunga Today kubahishyira ibanga.

Icyo Virunga Today yibaza ni ukuntu utu twa VIP duto dutinyuka gukora aya mahano, ntihagire urabukwa kandi bizwi ko mu murenge hari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri ndetse no ku karere hakaba hari abakozi byitwa ko bakurikirana ibibazo by’uburezi umunsi kuwundi, byongeye kandi aba bayobozi bakaba bafite aba boss b’abanyamidini, bashinzwe kubaha amanota y’imikorere uko umwaka utashye.

Umunyamakuru wa Virunga Today wafashwe n’ikiniga amaze kumva izi nkuru, yafashe icyemezo cyo gutegereza itangira ry’amashuri ry’uyu mwaka kugira ngo atangaze iyi nkuru, yizera ko abazayisoma bazamufasha kwamaganira kure iyi mikorere, ari nako bazamufasha kwinginga bene aba badirecteurs ngo bafashe hasi iyi mikorere itera icyasha uburezi bw’ U Rwanda.

Atari ibyo, nk’uko yabyemereye abatinyutse kuyigezaho aki kibazo, ikinyamakuru Virunga Today ntikizazuyaza kugeza aka karengane ku nzego z’ibshinzwe harimo n’urwego rw’Umuvunyi kugira ngo ruburizemo iyi migambi mibi cyangwa runafatire ibihano abazongera kugaragara muri ibi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu ari nako bisubiza inyuma ireme ry’uburezi abanyarwanda bose bakomeyeho.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *