Musanze: Virunga Today yakiriye ibyifuzo by’abakunzi ba Radiyo Rwanda ivugira i Kigali
Ni ibisanzwe ko ibitangazamakuru bigenda binoza programme zabyo zinyuranye zitegurira abakunzi babyo, ibyo bikabikora bihereye ku bintu byinshi harimo n’ubusabe, ibyifuzo biba byagejejweho n’abakunzi babyo ku kuntu babona hanozwa bimwe mu biganiro biba byabateguriwe.
Iyi ninayo mpamvu ndetse byinshi mu bitangazamakuru bishyiraho uburyo bwo kwakira ibi biyifuzo, bugateganya udusanduku tw’ibitekerezo tunyuzwamo ibyo byifuzo, ubundi ibi bitangazamakuru bigategura gahunda yihariye yo kwakira ibi bitekerezo haba gusanaga abakunzi babyo aho batuye, haba ndeste no kuba babinyuza mu gitazangamakuru nyirizina..
Ibi ninabyo byatumye nanone, umunyamakuru wa Virunga Today, usanzwe nawe akurikira byinshi mu biganiro bitegurwa na Radiyo Rwanda, yarasabwe n’abamwe mu baturiye umujyi wa Musanze kubagereza ibyifuzo kuri iyi Radiyo, ibyifuzo by’uko babona hari za programme nyine iyi radiyo itambutsa zagakwiye kunonosorwa kugira zirusheho kuba zaryoherwa n’ibi biganiro by’iyi Radiyo izwi kuba ariyo ya mbere yumvwa na benshi mu baturarwanda , ikaba inakurikirwa ndetse n’umubare munini w’abatuye hanze y’ U Rwanda.
Dore ibyifuzo rero by’abanyamusanze kuri gahunda za Radiyo Rwanda
- Amakuru mu kinyarwanda
Abanyamakuru bategura amakuru mu kinyarwanda ngo bakwiye kuyategura bitonze, akabanzirizwa n’ingingo z’ingenzi, zikaza no gusybirwamo mu mpera z’amakuru. Abahaye ibitekerezo Virunga Today bayibwiye ko abanyamakuru bazi akamaro k’iki gikorwa bakaba batumva impamvu bamwe mu banyamakuru hari igihe barambura inkuru batavuze ingingo z’ingenzi cyangwa bagasoza badatanze izo ngingo kandi bizwi ko hari abamara kumva izi ngingo bakaba bafata izindi gahunda cyangwa abatangirira amakuru rwagati, bataba babashyize kumva byose mu byarambuwe mu nkuru.
Ikindi cyanenzwe n’aba, ni abanyamakuru bavuga amakuru basa n’aho bakurikiwe ndetse hakaba n’igihe amakuru amwe bayavuga basa n’abakurikiwe, nk’abikiza, ntibayarambure ( ayo mu mahanga) kandi nyamara amakuru aba yagenewe igihe gihagije cyo kuyavuga yose witonze. Iyi mikorere kandi ijya yumvikana, igihe umunyamakuru uba uri muri studio usanga abwira mugenzi we uba wateguye nk’amakuru y’imikino aherereye hanze ya studio, amusaba gusoza vuba, ngo igihe cyabashyiranye, ibi hakaba hari abatabibonamo ubunyamwuga.
- Twegerane
Ikiganiro twegerane kuri ubu gitegurwa ku cyumweru kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa mbiri, kikarangwa n’imiziki yiganjemo ingoma iba yasabwe n’abumva radio harimo no gushyushya urugamba byo mu rwego rwo hejuru, bikorwa n’abanyamakuru bategura iki kiganiro.
Iki kiganiro kirazwi kuva hambere kuri Radio Rwanda kikaba cyarahitishwaga kuva saa moya kugera saa mbiri ariko kuva mu bihe bya vuba iki kiganiro bacyongereye igihe gifata n’indi minota yo kuva saa kumi n’imwe kugeza saa mbiri. Abaganiriye na Virunga Today bayibwiye ko ariya masaha aba akiri ayo kuruhuka, ko kandi aya masaha ataberanye n’imiziki iremereye ndetse n’amagambo akoreshwa n’abashyushyarugamba. Aba bongeraho, ko ahubwo ko nk’uko byariho mu gihe cyashyize, uriya mwanya wahabwa abavugabutumwa ( baninjiza agatubutse) bakaganiza abanyarwanda ku bijyanye n’iyobokamana. Bitihi se ngo ibyo bitashoboka, hagategurwa indirimo nziza zihimbaza Imana ( Gospel) zafasha abumva Radiyo kwinjira muri gahunda z’icyumweru.
- Ikiganiro cya mbere gikunzwe hari duke kigomba kunonosorwamo
Niba hari ikiganiro gikunzwe n’abakurikira amaradiyo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ni ikiganiro cy’imikino cya Radiyo Rwanda kubera ukuntu giteguranye ubuhanga kikaba gikorerwamo n’ubusesenguzi bwo mu rwego rwo hejuru. Gusa abanyamusanze babwiye Virunga Today ko nubwo ikiganiro kiba kirimo abanyamakuru benshi, bikunze kugaragara ko umunyamakuru umwe yiharira ijambo bikamera nk’aho abandi banyamakuru baje kumutega amatwi. Birazwi ko uyu munyamakuru asanzwe azobereye mu busesenguzi, igituma hakumvikana impamvu ahabwa umwanya munini, ariko nanone ngo kwaba ari ukwishyira hasi cyane hari umunyamakuru uzindurwa no gukora ikiganiro, yarangiza ahubwo akibona mubagikurikira.
Isi ya none n’isesngura ry’amakuru ntibikwiye gutegurwa n’umuntu umwe
Ikiganiro Isi yanone cyari gisanzwe gitegurwa n’Umunyamakuru Uwimana Ferdinand kigahitishwa kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa kane, kigakorewamo ubusesenguzi ku makuru aba agezweho aba avugwa ku Isi.
Nyuma yaho uwateguraga ikiganiro cy’isesengura makuru gihita kuwa gatandatu mu gitondo, Bwana Barore Cleophace, aherewe inshingano ziremereye zo kuyobora RBA, iki kiganiro nacyo cyeguriwe Uwimana Ferdinand, abifatanya byombi. Hari abanenga kuba n’iki kiganiro cyaramweguriwe bityo akiharira ibiganiro bikomeye byombi kuri Radiyo nk’aha nta bandi bize iby’itangazamakuru bashoboye gukora izi nshingano. Abavuga ibi bemeza ko ibi bisa naho ari nko kumugora, hejuru yo gutegura, Isi ya none y’amasaha arenga atanadatu mu cyumweru, agategura amakuru ndetse akanayahagararira kenshi noneho akongerwaho ikindi kiganiro nacyo cy’amasha 2.
Bongeraho kandi ko imikorere nk’iyi idatuma habaho urusobe ( diversites) kuri Radiyo dore ko buri munyamakuru aba afite ukuntu ategura ikiganiro cye, ibyashimisha cyangwa bikanengwa n’abamukurikira.
Hari n’abakunzi ba Radiro Rwanda kandi bari basanzwe bemeza ko uyu Ferdinand mu gutegura inkuru ze afite ikosa ryo guhora yitabaza abatumirwa bamwe ( usanga baba babogamiye ku gice kimwe cy’Isi), ngo akaba yarakwiye kubahinduranya kugira ngo habeho nanone urunyurane, urusobe rw’ibitekerezo.
- Showbiz y’amasaha abiri kubera iki
Imwe mu mpinduka RBA iherutse gukora ni yo kugenera imyidagaduro, showbiz, amasaha abiri y’ikiganiro yaje asanga undi mwanya muto yahabwaga mu makuru y’ikinyarwanda. Aya masaha akaba yarashyizwe kuva saa saba z’amanywa kugera saa cyenda, bityo himurwa ikiganiro cy’Amahumbezi cyari kimaze kumenyerwa ko gitangira saa munane, ibyashimishaga abakurikira Radiyo Rwanda.
Abanenga iki cyemezo bemeza ko nta makuru ahagije ahari muri showbiz ku buryo yaharirwa amasaha 2, bakabona ko yari ikwiye yenda kugenerwa indi saha yasanga ya minota yagenerwaga mu makuru. Abavuga ibi bongeraho, ko ukwihagika muri ariya masaha, byatumye Amahumbezi yimurirwa amasaha yo gutambukirizwaho bituma yambukiranya saa kumi n’imwe kandi hari abari basanzwe bayikurikira kugera saa kumi n’imwe kubera impamvu zinyuranye.
- Programme z’ijoro ntizikwiye guharirwa umunyamakuru umwe.
Izi programme z’ijoro zitangira saa tanu zikageza saa kumi n’imwe. Ni amasaha aba akomeye kuko benshi mubaba basanzwe bakurikira ibiganiro bya Radiyo Rwanda baba bafashwe n’ibitotsi hagasigara aba baramaramaje badakangwa n’igicuku ngo bakurikire abanyamakuru kenshi ndatse haba harimo n’abasomye ku gahiye.
Kuva hambere iki kiganiro cyagiye gisimburanwaho n’abanyamakuru barimo n’umutegarugori wakunze guhabwa incuro nyinshi ngo agitegure. Abahaye ibyifuzo Virunga Today bayibwiye ko iki kiganiro gisa naho kiba kidafite ugihagarariye, umunyamakuru uba wagihawe, igihe ananijwe n’ijoro, usanga rimwe na rimwe acikwa akaba yavanga ibintu bihabanyeb aho wumva hari ighe yigira mu by’iyobokamana, akamera nk’uri mu byumba by’amasengesho cyangwa akakira ibitekerezo bihabanye nawe akabisubiza ku buryo buhabanye.
Abatanze ibyifuzo bakaba babona ko iki kiganiro kitakomeza guharirwa abantu bamwe harimo n’uyu mudame kubera ukuntu kiruhije gukora, kandi ko igihe bibaye ngombwa, hajya hahitishwa programme zahise aho kugira ngo hategurwe ibiganiro by’igicuku biba bikurikirwa na mbarwa.
Uretse ibi byifuzo byahawe Virunga Today ngo ibigeze kuri Radiyo Rwanda, abatuye mu Ntara basanzwe basabwa gutanga ibitekerezo k’ukuntu hanozwa programme za za Radiyo z’abaturage ziboneka hirya no hino mu gihugu, abayobozi ba Radiyo bakaba bakagombye kubiheraho banoza programme z’izi Radiyo zigira uruhare mu gukangurira abaturage iterambere ryabo.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel