Ngororero: Yazanye Tingatinga mu mugezi ubungabunzwe, agomorora amazi yawo ahita awuhindurira icyerekezo
Uyu mugezi uvugwa ni uwa Giciye ufite isoko mu karere ka Ngororero, muri Pariki ya Gishwati, ukambukiranya akarere ka Nyabihu, mbere yuko wisuka mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Ntara y’amajyaruguru.Inkuru y’aya mahano Virunga Today yayimenye ku bw’amakuru yahawe n’abaturage baturiye ikibaya cya Kabaya, ikibaya gitandukanya uturere twa Nyabihu na Ngororero, ari naho habereye aya mahano.
Aba baturage bagera kuri 13 nibo basabye Virunga Today ubuvugizi kubera igohombo batewe n’iki gikorwa kigayitse cya mugenzi wabo.
Yifashishije Tingatinga, acukura mu mugezi rwagati wa Giciye umuringoti ufite uburebure bwa metero 300, ubugari bwa 20, n’ubujakuzimu bwa metero 3 agamije kurwanya imyuzure.
Ibi ni ibyivugirwa na Bwana Nsekuye Thomas nyirigikorwa kidasanzwe cyangije ku rwego rwo hejuru umugezi wa Giciye.
Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabibwiwe n’abayisabye kubakorera ubuvugizi kandi nawe akaza kubyibonera ubwo yasuraga aka gace ka Kabaya, imashini Thomas yazanye, yakoreshejwe isibira inzira amazi ya Giciye yari asanzwe anyuramo, inzira yakikiraga igice cyegereye centre ya Kabaya, agahingukira ku kibuga cy’umupira aho akagezi ka Ntosho kisukiraga muri Giciye , maze amazi ahindurirwa icyerekezo,hamaze gucukura umuringoti twavuze haruguru, ahateganye n’aho Giciye yari isanzwe ifite inzira.
Ibi bikaba byarahise bihindura n’imbibi z’uturere twa Nyabihu na Ngororero kuko izi mbibi zisanzwe zigaragazwa n’uyu mugezi wa Giciye. Ibyo Thomas yakoze rero bikaba byaratumye hari ubutaka bwa Nyabihu bwimuriwe muri Ngororero, iki kikaba ari nacyo kibazo aba baturage bifuzaga gukorerwaho ubuvugizi kuko ubutaka bari bafite muri Nyabihu, bwahise bwimurirwa muri Ngororero ntibaba bakibufiteho uburenganzira nk’uko babibwiye umunyamakuru.
Umunyamakuru wagize amatsiko yo kumenya icyaba cyarateye uyu mugabo usanzwe ari Rwiyemezamirimo ujabura ( gutiyura) umucanga muri uyu mugezi, maze imusanga iwe aho atuye mu murenge wa Jomba, akarere ka Nyabihu, amubwira ko ibyo yakoze byari mu nyungu ya bose kuko yari agamije kurwanya imyuzure yari yibasiye aka gace, ariko nanone ntiyashobora gusobanura uwaba yaramuhaye ubwo burenganzura nk’uko bisabwa n’amategeko.
Uburangare bwa REMA n’ubw’izindi nzego zifite mu nshingano kubungabunga no kurengera ibidukikije
Umunyamakuru wa Virunga Today wiboneye kuri uyu mugezi ibindi bikorwa byabangamiye bikomeye umugezi wa Giciye harimo nk’igikorwa cyo gutunganya rwagati muri uyu mugezi imihanda yasutswemo laterite, gucukura umucanga mu nkengero ndetse na rwagati mu mugezi kandi nyamara uruhushya bahawe ari urwo kujabura n’ibindi; yatangajwe no kubona inzego zirimo REMA zitarigeze zirabukwa ibi bikorwa binyuranije n’itegeko kandi byangiza uyu mugezi.
Koko rero uretse aba baturage bemeza ko batakambiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muringa bwahise buhagarika igikorwa cya Thomas, izindi nzego zirimo REMA isanzwe ifite inshingano zo kubungabunga imigezo mu gihugu cyose, bisa naho na magingo aya bataramenya iby’iki kibazo.
Ndetse umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero butekereza kuri iki kibazo cyabereye ku butaka bw’aka karere, maze ubutumwa bwoherejwe Mayor ntibwigera buhabwa igisubizo.
Ibi byo kwangiza uyu mugezi byabayeho, nyamara abarimo REMA bazi akamaro gakomeye uyu mugezi ufitiye igihugu cyacyu haba mu rwego rwo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima cyangwa se mu rwego rw’ubukungu dore ko uyu mugezi wubatsweho ingomero eshatu z’amashanyarazi zitanga megawati 20 mu muyoboro mugari w’amashanyazi akoreshwa mu gihugu cyacu, kuwangiza bene kariya kageni bikaba bishobora kugabanya ku buryo bukomeye ingano y’aya mashanyarazi ibyangira ingaruka no ku bukungu bw’igihugu.
Urubuga www.sibcca.fr rugaragaza ingaruka nyinshi ziterwa n’ ibikorwa nka biriya bya muntu bituma imigezi itakaza kamere yayo ( artificialisation).
- Kwangiza ibidukikije: Artificialisation ishobora gutuma ibinyabuzima byo mu mazi bibura aho bibaho, bigatuma ubuzima bwabyo bujya mu kaga.
- Kugabanya ubushobozi bwo kuyungurura amazi: Imigezi n’inzuzi bisanzwe bifite ubushobozi bwo kuyungurura amazi, ariko artificialisation ituma iyi mikorere y’umwimerere itakara.
- Kongera ibyago by’ibiza: Artificialisation ishobora gutuma habaho imyuzure cyangwa amapfa bitewe n’uko amazi atakigenda neza nk’uko byari bisanzwe.
- Kwangiza ubutaka: Artificialisation ishobora gutera isuri no kwangirika kw’ubutaka, bigira ingaruka ku buhinzi n’ibindi bikorwa by’ubukungu.
- Kwangiza ubukungu bw’abaturage.
Ibihano biremereye kuri Nsekuye Thomas na bagenzi be
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe yita ku bibazo bibangamira ibidukikije, yihutiye kandi kumenya icyo amategeko avuga ko bikorwa bibangamira ibidukikije nk’ibi byakozwe mu mugezi wa Giciye maze yifashisha itegeko no 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.
Muri ngingo ya 42 y’iri tegeko bagaragaza ibikorwa bibujijwe ku butaka buhehereye n’ibyanya birinzwe, muri byo harimo:
…………..
9° gutsindagira cyangwa guhindura imiterere y’ubutaka buhehereye;
10° kubaka mu gishanga no mu nkengero zacyo muri metero makumyabiri (20
m) uvuye ku nkombe z’igishanga;
11° kugomorora ibishanga bitabanje gutangirwa uruhushya n’ubuyobozi
bubifitiye ububasha;
12° kugomorora, kuyobya cyangwa gufunga inzuzi bitabanje gutangirwa
uruhushya n’ubuyobozi bubifitiye ububasha;
…….
Naho mu ngingo ya 47 ho bavuga ku bihano bigenerwa abahumanya n’abangiza ubutaka buhehereye :
1.. Ugomorora igishanga atabanje kubibonera uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha
2.. ugomorora, uyobya cyangwa ufunga inzira y’uruzi atabanje kubibonera uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha; ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gace ka 2 n’aka 3 tw’igika cya mbere cy’iyi ngingo agomba no gusubiranya aho hantu hangiritse.
Ingingo ya 48 yo ivuga ku bihano bifatirwa abahindura ubutaka buhehereye.
Umuntu wese:
1° ukora ibikorwa byo gutsindagira cyangwa guhindura imiterere y’ubutaka
buhehereye; 2° ukorera ibikorwa ibyo ari byo byose, uretse ibijyanye n’ubushakashatsi
n’ubumenyi mu bishanga bikomye; ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) kandi agategekwa gusubiranya ibyo yangije.
Bikaba byumvikana ko ibikorwa bya Thomas bihura neza n’ibibujiwe byavuzwe muri iyi ngingo, bivuze ko amategeko aramutse yubahirijwe, ntakababuza yafatirwa ibihano nanone bivugwa muri iri tegeko.








Umwanditsi: Musengimana Emmanuel