Ibidukikije

Ni bihe bice bigize iyi miti tunywa yo kwa muganga

Umuti ugizwe n’ibice bitandukanye, buri kimwe cyose kikagira uruhare runaka mu gukora umuti umeze neza no kuwufasha kugera ku ntego. Dore ibice by’ingenzi bigize umuti:

Principe active y’umuti

ni ikigize umuti gifite ubushobozi bwo kuvura, kugabanya ibimenyetso, cyangwa kwirinda indwara. Iki nicyo gice gikora neza mu gutuma umuti ugera ku ntego zawo mu mubiri w’umurwayi. Urugero ni paracetamol mu muti urwanya ububabare.

Principe active ibamo ubwoko bunyuranye ukurikije aho iva:

  1. Iy’umwimerere ( naturel), urugero ni aspirin iva mu biti bya willow;
  2. Iyakorewe muri za laboratoire ( synthetic), nka Ibuprofen;
  3. Iy’ikoranabuhanga ( biotechnological), urugero ni inkingo ku ndwara zitandukanye.

Excipients

Ibi ni ibintu byose byongerwa mu muti bigafasha mu gutunganya umuti ariko ntibigire ubushobozi bwo gukiza cyangwa kuvura. Akenshi excipients zikoreshwa mu gushyiraho imiterere (mu binini, sirope cyangwa ifu), gufasha umuti kugera mu mubiri, kongera uburyohe cyangwa kubugabanya mu muti no gutuma umuti ubikwa neza.

Dore akamaro ka excipients mu mikoreshereze y’imiti:

  1. Korohereza mu kugera mu mubiri: Excipients ituma imiti igira imiterere yoroshye mu gihe uyinywa , nk’ibinini, siro,cyangwa imiti y’amavura, iyi miterere ikaba ihitwamo hakurikijwe imiterere y’uburwayi ni iy’umurwayi.
  2. Kurinda principe active: Irinda principe active ibyayangiza biturutse hanze (urumuri, ubushyuhe cyangwa ubuhehere), bigatuma umuti ushobora kumara igihe utangiritse. Urugero : citric acid, benzyl alcohol.
  3. Gufasha mu kugeza umuti mu mubiri mu gihe cyagenwe ( liberation controlee). Excipients zimwe zigenzura uko umuvuduko umuti utemberaho mu mubiri, ibituma umuti urushaho gukora neza igihe kirekire no ku gice gifite cy’umubiri gifite ikibazo.
  4. Gutuma umuti ukora neza mu mubiri: Excipients zituma umuti ugera neza mu mubiri, bigatuma uvura neza indwara wagenewe
  5. Kugabanya ibibazo byaterwa n’imiterere ya principe active: Ibi ni igihe zihisha ubusharire buboneka mu miti imwe n’imwe, yongera impumuro nziza mu muti, yoroshya ibyo kuwumira, ibi byose bigatuma umuti umerera neza umurwayi.
  6. Gufasha mu itangwa ry’imiti ku barwayi bafaite uburwayi bwihariye: Ku bantu bagize uburwayi nk’ubwa allergies hakoreshwa excipients zihariye ( lactose).

Ingero za excipients

  1. Lactose: Ifasha mu kongera umubyimba w’ibinini ( diluant)
  2. Amidon ( starch): Ituma ibinini bishobora gushongera mu mubiri
  3. Silice collloidale: Ituma poudre idafata ku mashini igihe bakora imiti
  4. Polyethylene glycol: Igenzura imitemberere y’umuti mu mubiri
  5. Sucrose ( aspartane): Izana uburyohe mu muti
  6. Povidone :: Ituma ibinini bikomera
  7. Ethanol : Ifasha mu gushongesha ( solvent)
  8. Parabene: Irwanya udukoko duto twakwangiza imiti.

Enrobage

Ni igice cyo hanze y’umuti ( couche externe), gishyirwaho kugira ngo umuti urindwe cyangwa ugire uburyohe bwihariye bukenewe ngo umuti unyobwe.

Akamaro ka enrobage ni :

  1. Kurinda umuti kwangizwa n’ibintu biturutse inyuma ( ubushyhe, urumuri, umwuka)
  2. Kurinda ubusharire bw’umuti
  3. Gutuma umuti ushobora gukora neza mu gifu cyangwa mu mara
  4. Gufasha mu gutembereza umuti mu mubiri ( liberation controlee

Itandukaniro n’ihuriro rya excipients na enrobage

Enrobage na excipients bihurira kukuba byombi bikoreshwa mu gutuma umuti ufatwa neza , mu kuwurinda no kuba bituma umuti utabihira uwunywa. Ibi byombi ariko kandi  bitandukanira ku kuba enrobage ari igice cyo hanze cyongera umutekano no gutuma umuti ukoreshwa neza mu gihe excipients igira uruhare mu gutunganya imbere mu muti  no gutuma umuti ugabanya ubukana cyangwa kongerwa uburyohe, ikaba inagize umuti nyirizina ( partie integrante).

Conditionnement

Adjuvent

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *